Home Inte'l Harahagazwe!Nahame hamwe,akagabo gahimba akandi kataraza!!!

Harahagazwe!Nahame hamwe,akagabo gahimba akandi kataraza!!!

0

Perezida kagame aragaya bamwe mu bambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu RwandaPerezida Kagame yanenze abakuru b’ibihugu mu Rwanda, ko bashaka kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 03 na 04/08 uyu mwaka turimo wa 2017.

 

Mu kiganiro cyo kumugoroba w’uyu wakabiri tariki 04/Nyakanga arinabwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora, umukuru w’igihugu Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda cyari kiyobowe n’umunyamakuru Eugene Anangwe, cyitabiriwe n’inshuti y’u Rwanda Yann Gwett ndetse n’umwarimu wa kaminuza nkuru y’urwanda Dr Christopher Kayumba.

Kagame yabajijwe kubyatangajwe n’umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi;Michel Ryan, wari wavuze ko komisiyo y’amatora igomba gusobanura byihuse kubijyanye n’imikono y’abashyigikiye Diane Shima Rwigara yateshejwe agaciro.

Perezida kagame yavuze ko komisiyo yamatora izi ibyo ikora kandi ko ikora ibyo igomba gukora,bityo ngo bitari ngombwa ko umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ariwe ushaka gutoza komisiyo yamatora ibyo ikwiye gukora.

JPEG - 101.4 kb
Perezida Kagame uzahagararira FPR mu matora y’umukuru w’igihugu

Icyakora perezida kagame yakomeje avuga ko niba hari ibitagenda neza ,komisiyo y’igihugu y’amatora igomba kubikosora byihuse kugirango gahunda z’igihugu muri rusange zirusheho kugenda neza.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibi ari ibintu abantu bakwiye kumenyera kuko ngo bikunze kubaho cyane.Ibi byakozwe n’umukuru wa EU,perezida Kagame yavuze ko ari kimwe n’ibyakozwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ,nk’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Eric Barks-Ruggles ndetse nuw’Ubuhorandi Fredrec De Man bahamaje abifuza kuba abakandida ngo bakagirana ibiganiro.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ingingo yo kwivanga mu matora akenshi ikunda gutuma ibihugu bihangana ,bityo ngo hakaba hari abashaka kubikora kuko bazi neza ko u Rwanda rutajya ruhangana nabo.

Perezida Kagame yavuze ko atabujije abantu kuvuga ibyo babona bitagenda neza ,ko ahubwo bikwiye ko abantu bazajya banenga imwe mu mikorere itagenda neza ,ariko avuga ko amahanga atagakwiye kwivanga muri gahunda z’ibihugu by’Afurika ngo bavuge ngo ibi bigomba kugenda gutya , ahubwo ko bagakwiye kuzajya babivuga mu buryo bw’ibitekerezo cyangwa bw’inyunganizi.

Perezida Kagame yasoje avuga ko ibyo bitari bikwiye ko amahanga ariyo aza gutoza abanyarwanda ibyo bagomba gukora ,kandi ko gahunda z’abanyarwanda ntacyazibuza gukomeza kugenda neza cyane.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar