Home Inte'l Gusubiza ibaruwa y’urwego rw’itangaza makuru Rwanda Media Commission.

Gusubiza ibaruwa y’urwego rw’itangaza makuru Rwanda Media Commission.

0

Inyange News <inyangenewseditor@gmail.com>

1:01 AM (10 hours ago)
to RMC
Turabashimiye kubusabe bwanyu nibitekerezo muduhaye,ariko ikibazo niki,ko abanyamakuru bakorera mubuhungiro mudusaba kubahiriza ubunyamwuga w’itangaza makuru mu gihe mwebwe ubwanyu n’urwego mubuereye umuyobozi mudashobora kurengera umutekano wabanyamakuru muruva umurimo wanyu muwukora neza?.

ikinyamakuru inyangenews.com cyasenyewe mu gihugu cya Uganda,ndetse n’umuyobozi wacyo arashiomutwa mbese ikibazo nk’icyo mwebwe mukifatamo gute?murengera abo banyamakuru bakorera mubuhungiro gute? umunyamakuru wurubuga rw’inyenyeriNews.org Ingabire Charles yarishwe ese mwabikozeho iki?murabizi neza ko yaguye mu gihugu cya Uganda yivuganywe na leta y’uRwanda ubwo umukuru w’igihugu cy’Urwanda Kagame Paul yari yaje mu nama yabakuru bibihugu by’Africa.

Ese mwebw na leta y’Urwanda mwaba mumaze kubona yuko guhohotera abanyamakuru bigenga mukabica,ko,atariwo muti w’ikibazo?

Ese ingingo mwoherereje ikinyamakuru inyangeNewss.com zaba zikora kurwego mpunza mahanga ? Cyangwa zikorera kubutaka bwa leta y’uRwanda gusa? Ese ko twebwe dukorera mubuhungiro izo ngingo zaba zitureba cyangwa nuburyo bushya mwifuje ko twafatanya umurimo w’itangaza makuru kugirango tubashe gukorera abaturage tubereye ijisho rya rubanda?

Urwego mubereye umuyobozi rwa RMC,mwiteguye gute kuvuganira abanyamakuru bigenga bakorera mubuhungiro?

nigute mwahagarika ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyamakuru bigenga bakorera mubuhungiro babikorerwa na leta mukoreramo cyane inzego zubutasi?

bwana muyobozi wa RMC mbashimiye kuba mwaradutekereje yuko natwe turi abantu bakora umwuga w’itangaza makuru kuko bigaragara yuko mutadufata nk’abanzi b’igihugu cyacu dusangiye twese nubwo leta yanyu ariko ibibona.

Ku kibazo cyo kuba twandika amakuru y’uruhande rumwe nk’uko mubivuga cyangwa mubibona sibyo kuko dufite abaduha amakuru bakorana n’inyangenews,ikindi akwibutsa ni uko naho twakubahiriza amategeko yo kubaza impande zombi ntabwo byashoboka bitewe ni uko ubutegetsi bwo mu Rwanda burangwa n’igitugu.

bishatse kuvuga ngo,tubaye dushaka kubaza uruhande rurebwa n’inkuru ubwabyo n’ikibazo kumunyamakuru w’inyangenewss.com kuko bahita bamenya aho aherereye kubera umutekano mucye duhozwaho naleta y’Urwanda kandi leta y’uRwanda ikaba igenzura itumanaho ryose ryo mu Rwanda bivuze ngo ntabwisanzure buri mu gihugu nk’uko namwe mubizi.

mbere y’uko nkomeza ndabanza nkubaze nk’uko uwashaka kubaza urupfu rwa nyakwigendera Rwigara Assinapol yarubaza nde?mubaye mushoboye kunsubiza iki kibazo mwba mukoze.

ubuyobozi bw’inyangenewss.com bwabasabaga yuko mwavugana na leta ikemera ko habaho ubwisanzure mu gihugu ikareka kwica abaturage ishinzwe kuyobora,ndetse igahagarika ibikorwa by’urugomo ikorera abanyamakuru bigenga cyane ndavuga inyangenewss.com kugirango habeho imikoranira myiza hagati y’inzego zombi kuko itanganza makuru n’urwego rwa gatatu mu gihugu mu rwego rwubuyobozi bityo hakaboneka uburyo bwiza bwo gukora mutaduhozaho urutoto n’urupfu rwa hato na hato kuko atariwo muti w’ikibazo.

Turabashimiye murakoze

Ubuyobozi bw’inyangenewss.com

2015-04-23 0:58 GMT-07:00 RMC Rwanda <rwandarmc@gmail.com>:

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar