Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ahabwa minbus yo gutwara,akimara kuyihabwa no kuyitwara ageze mu muhanda wa kaburimbo(inzira yo gukiranuka)mbona kunshuro ya lll ahura numukuru w’ibabyloni Dr.H.E.Raila Amolo Odinga,yongera kumusaba yuko yaza bakajyana murugo rwe agasenegera umuryango we wose uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore bo mu bwoko bwa abatutsi kazi,bajyanwa kwiga ku ishuli ryubatse kumusozi wa batutsi aho bubakiwe ishuli ryigisha kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Maze mbona ibiti byakimeza biri mu butayu bugufiya,mbona abo abega kazi hamwe nabandi bagore bari babagaragiye igihe bari kubutegetsi bose bajyanwa kwigira munsi yicyo giti batangiye umwaka wa mbere uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abafarisayo babeshya intama bavuga yuko bahawe kuragira,maze bakazitwara murwuri rutarimo ubwatsi,(mu butayu,ntangazwa ni uko ni ntama nazo zibeshya abashumba bazo yuko zigiye kurisha,abashumba babona ko zamaze kugera mu murwuri bagahita bazita ahongaho maze inyamaswa zikaza kuzirya intama zimwe zigatatana zikaburirwa irengero.Izindi zigapfa!
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane ari na ko ringaniriza,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko abiyita abashumba bahora bavuga ko baragiye umukumbi wanjye,wabonye uko baragira intama bakazitwara mugasozi bamara kuzigezayo zikirwariza?Ndasubiza nti nabibonye Nyagasani Nyiringoma!
Dore bari mu nama barateranye kandi Uwiteka ntabwo ariwe ubateranije,umugambi ni wa wundi,ni ukugambanira umwana w’umuntu(Umuhanuzi)kugirango bigire hamwe izindi ngamba bakoresha kugirango bagute muri yombi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho kandi ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega barangije inama z’ubugambanyi,arika nta mwanzuro babonye kandi bavuze ko bagiye gushaka uko byanze bikunze bakoherereza intonorano bakoresheje undi muntu mushya kugirango aguhundagazeho umugisha ufatika maze uzageraho umugirera ikizere aho uzajya umubwira gahunda zawe zose niko Uwiteka Nyiringabo akuburiye,kandi ni uko abivuga.
July 8,2018 Nkomeza mu iyerekwa mbona bafashe inka(umudayimoni)baykubita hasi batemaguramo inyama z’ibice bice(ubugambanyi)maze mukanya ko guhumbya bafata za nyama barazitogosa(ubugambanyi bworoheje budateguwe neza)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwabo nta bwo bukanganye kuko butarimo ubwenge nagato,nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari kumwe nawe niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wuruvange(Confusion Spirit)woherejwe na abega,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bagiye kohereza za magigiri nyinshyi cyane ngo zikwandikire maze barebe yuko hari uwo wasubiza kuko basigaye bakoresha map of network tracking e-mail)uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Mbona noneho za hene zijyanwa hagati mu butayu zibasha kuhabona ubwatsi zaba zirisha mu gihe zitegereje umushumba wazo(Umwakagara)ko yongera gutanga amabwiriza yo kuziciraho iteka ryose niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nta mbabazi ajya agira,kandi afite kwishyira hejuru cyane bitangaje no kwiyemera,none umucire urubanza rukwiriye,kuko buriya n’Umwakagara aramutinya cyane niyompamvu yanamwirukanye mu gihugu akamujyana guhagararira gakondo ya bakiranutsi mu mahanga.Nuko umuhe numero yurubanza rw’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,Nº0171/0007/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imineke myinshi iri kungorofani ihiye cyane,kandi yari myinshi ari minini kandi myiza.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,aabshinzwe imali nigena migambi(ministry of Finance and planning) bo mu Ijuru bahawe itegeko ryo koherereza umugisha Umuhanuzi Ainesha kugirango arangize vuba cyane byihuse imilimo ikenewe cyane kugirango irangire niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari icyegera (deputy president) William RUTO, cy’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’ibabyloni Uhuru Kenyatta wacyuye igihe,aza gushaka Umuhanuzi Ainesha yasuzuguye mu myaka [5] ishize,ngo amusengere.
Araza amusanga aho yarari alimo gukora Umulimo wa data wo mu Ijuru.Maze atangira kumbaza uburyo nkoresha ikoranabuhanga ngashobora gushyiraho ubuhanuzi abantu bakabona basoma ariko batazi aho bituruka,kandi ntibabashe kumbona.Ubwo mubwira ko hakoreshwa admin & password kugirango winjire muri database mbona yifuje cyane yuko twagirana ikiganiro kirambuye ariko ntibyashoboka.