HomeNewsFIFA: Thabo Mbeki yashyizwe mu majwi

FIFA: Thabo Mbeki yashyizwe mu majwi

Amakuru mashya ku bijyanye na ruswa ivugwa muri FIFA, umushikiranganji w’imikino muri Afrika yepfo, Fikile Mbulula yavuze ko uwahoze ari umukuru w’igihugu Thabo Mbeki ariwe wafashe icyemezo cyo gutanga miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika yo gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byo mu birwa bya Karayibe.

Abategetsi ba Afrika yepfo bavuze ko nta ruswa batanze kugirango babone umwanya wo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru mu mwaka w’i 2010.

Iri hishurwa ry’uruhare rwa Thabo Mbeki, rigaragaye mw’ibaruwa yanditswe n’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika yepfo, rikaza kugaragara mu binyamakuru byo muri Afrika yepfo, rije kongera ubukana bw’ibirego bivuga ko icyo gihugu cyashatse guhisha FIFA itangwa ry’ayo mafaranga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments