HomeNewsEse ushobora kwihanurira nk'uko wabibwiwe bigashoboka!
Ese ushobora kwihanurira nk’uko wabibwiwe bigashoboka!
Agafoto ko mu butayu
Bene data bakundwa hashize igihe kinini cyane inyigisho z’Abafarisayo zikinyoma zikwirakwijwe hirya no hino ku isi zivuga yuko umuntu ashobora kwihanurira we ubwe ku giti cye.Ibi bijya gutangira ni uko abafarisayo bari bamaze kunanirwa guha cyangwa gutanga ikizere bagiha intama babereye abayobozi kuko intama zifite ibibazo byaburiwe ibisubizo.
Satani yakoze ibishoboka byose ngo asuzuguze umurimo w’Ubuhanuzi ukorwa n’abahanuzi,kazi,maze awuhindura ubusa nka byabindi ngo ubutwari nukwiteza imbere ngo umuntu ashobora kwitwa intwari akiriho nta bwo bisaba yuko abanza gupfa!Bimaze kugeraho ubu umunsi w’ubutwari wahinduwe gukora isuku mu mago yanyu ibyo bisa no kwitwa umuhanuzi utariwe.
Abafarisayo bamaze igihe kinini barihangishijeho kwiha guhanura ibyo bitekerereje kugeza naho badatinya kubeshya kumugaragaro bagahanura ibidafitanye isano nuko kuri kw’ibyahanuwe.
Bagenda bahanura buri mwaka uko utangiye undi ukarangira,bati shima Imana kuba uyu mwaka utarapfuye!Kuko harabandi bapfuye bakaba batakiriho wagirango twebwe tukiriho tuzabaho iteka ryose!
Tujya kubaho byari muri gahunda y’Imana,nta bwo byaturutse mubushake bwacu cyangwa mu bwnge bwacu ngo wenda tuvuge yuko twaba twariremye nk’uko abashinzwe ubumenyi bw’isi babivuze ngo nibura tuvuge yuko baba bafite kuko iyo usomye ibitabo byabo usanga batagaragaza aho ibintu byatangiriye usibye kuvuga yuko habaho ubwami bw’inyamaswa,ubwami bwibimera bakarangiza bagaragaza ubwami bw’abantu.
Niba hariho ubuyobozi mu isi mbese Uwiteka niwe utazagira ubuyobozi kandi ariwe bukomokaho?Icyo cyonyine nicyo nifuza ko wambwira!Nigute rero Imana yatanze impano zigaragara muri Isaiah 9:6 6 For to us a child is born, to us a son is given,
and the government will be on his shoulders.And he will be called
Wonderful Counselor, Mighty God, Everlasting Father, Prince of Peace.
Ahangaha urabona yuko ubutegetsi bwatangiranye n’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuburyo gutesha agaciro imbaraga z’Imana bidashoboka kuko yashyizeho urufatiro rukomeye cyane mbere yuko irema ikintu icyar’icyo cyose.
Birababaje kumva umuntu abwira abantu ngo nibihanurire nkaho Uwiteka atakigira abagaragu bakora umurimo w’ubuhanuzi.Ibyo byose niyamayeri umwanzi akoresha kugirango gakondo yabhanuzi yigarurirwe nabafarisayo batagira umwuka w’Uhoraho.
Bene data bakundwa mwibuke yuko izi mpazo zitanzwe n’umukuru w’Iterero rye ariwe Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo ukomoka mu muryango wa David kuko yakunze gukiranuka yeguriwe byose kugirango abe Umwami wabyo.
Izi mpano ze ushobora kuzisanga mu Ephesians 4:
11 So Christ himself gave the apostles, the prophets, the evangelists, the pastors and teachers,ahangaha murabona yuko we wenyine ariwe witangiye izi mpano ntawe babanje kubijyaho inama.Nigute rero abashumba,abalimu,intumwa,abavugabutumwa bose bafite umugabane wabo ariko abahanuzi bamburwa umurimo wabo?Ese ko mufite gakondo yanyu kuki mushaka gutwara gakondo itari iyanyu?Ubwo se murabona mudakiranirwa kuko byose mushaka kubyigarurira mukirukana abahanuzi mu murimo w’Imana none bakaba bararetse guhanura kuko mwabambuye umugabane wabo ubu bakaba baragiye gushaka ibibatunga mu isi yabazima kandi bari barahawe umurimo ubatunga!
Ngaho rero nimwihanurire maze turebe,ubwo se ushobora kuba umwalimu ukiyigisha,ukaba umushumba ukishumba,ukaba umuvugabutumwa ukibwiriza,ngaho niba aruko bimeze bigaragara ko amaherezo uzahinduka umugabo ugahinduka numugore ukishaka ukirongora ukitera inda ukibyaza byose ukabyikorera.Ubwo se ubwo bwenge urabona atarubwabadayimoni?
Reka nshimire mushiki wacu utuye kumugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubuholande umaze kurangiza gusoma ijambo ry’Imana (Bibiliya) mu gihe cy’amezi (2) ndashima Imana yuko ubu yazamuye impano ye ku buryo ndashidikanya yuko tutazabura kubana mu itorero rya Kristo muri gakondo yabakiranutsi.
Umuntu wese ukurikiza ijambo ry’Uhoraho icyo rimutegeka nta buryo atabura guhabwa umugisha,mbonyeho kubwira mwe mwese bene data muvuga yuko mufite imirimo myinshi ikababera inzitizi zituma mudashobora gusoma ijambo ry’Uhiraho.Reka mba mbwire yuko nubwo ndi kunkengero z’ubutayu nta numwe muri mwe undusha gukora cyane nubwo wenda ibyo dukora bitandukanye ariko amasaha atugenga namwe!
Umunsi ugizwe namasaha 24 nyamayara buri gihe nduhuka amasaha (3) ayandi (19) nkayakoramo umurimo w’Uhoraho ubwo se ninde undusha gukora cyane kwandika ubutumwa bwanyu,kwandika amakuru,kuvuga amakuru,gusoma amakuru kugirango menye ubuhanuzi bwasohoye mu isi yose.Ubwo koko mwumva nta soni mufite ese mutekereza ko ari mwe mwenyine mufite imirimo myinshi hejuru yibyo urupfu narwo ruba rundi hejuru ubwo se muzireguza iki?
Kurwana nabadayimoni nta bikino birimo utekereze ko abakorera satani bakora aanywa nijoro ndetse batajya babona umunezero nyamara ibyo bifuzaga byose barabibonye ariko itandukaniro ry’Umwami wabo n’Umwami wacu bo batwazwa igitugu ariko Umwami wacu adutwaza ubugwaneza bushoboka bwose.
Ikigeretse kur’ibyo yadusezeranije ubugingo buhoraho ko tuzajya mu ijuru,ariko inkozi zikibi zibizi neza yuko nubwo umwami wabo wogukiranirwa yabahaye ibitar’ibye ahubwo n’ubutunzi yambuye intore z’Imana kubera kurangara no kutita kumabwiriza agenga ababa mu bwami bw’Uhoraho.Ariko ndakubwiz’ukuri yuko uyu munsi nuramuka ushyize mubikorwa ibyo usabwa n’Ijambo ry’Uhoraho rinyura mu muvugizi w’Intekonshinga mategeko yo mu ijuru nta kabuza yuko utazabura guhabwa ibyo wifuza cyangwa ibyo wasabye kuko iyo wiringiye ikomeye kandi ifite amaboko kurusha abakurwanya!Ndetse batanakwifuriza ubugingo buhoraho.
Nimwemere yuko Uwiteka yashyizeho itorero ry’ubatse kurufatiro rw’Abahanuzi n’Intumwa kuko ibyo byonyine nibyo bishobora kubakiza ntayindi nzira mwashyiriweho usibye urwo rufatiro muteze kubona usibye urwo mwahawe n’Umwami wo gukiranuka.
Abavugizi bahagarariye intekonshinga mateka n’intekonkenguza mateka yo mu ijuru nibo bonyine bafite ubudahangarwa bwo kuvuga ibizabaho ndetse nibizaza nibo bafite urufunguzo rwo gukingura
Ibyakingiranywe n’inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni An’abarozi batwaye ibyasezeranijwe n’Uwiteka Imana yo mu ijuru.
Ninayo mpamvu abantu bihaye ubutware budaturuka kuri we,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abo bose bihaye gukora ibinyuranye n’itegekonshinga(Bibiliya) ntakabuza ntibazabura guhanwa kuko bashe amategeko babigambiriye.Nuko rero nimba utekereza ko waba uri muri abo usabwe kwihana vuba bishoboka kuko igihe cyagiye kandi cyarangiye nta gihe gisigaye ngo twinjire mu masezerano.
Translate »