Bene data bakundwa mwatataniye mu mahanga atandukanye hirya no hino ku Isi, mureke turebere hamwe uburyo isanduku y’Isezerano ry’Imana mu b’Israel uko yaje nicyo yakoraga.Ibijyanye nisanduku y’Imana tubisanga mu gitabo cy’Imuka Misiri cyangwa KUVA mu Egpty aho Imana yakuye ubwoko bwayo mu buretwa nk’uko yari yarabisezeranije umugaragu wayo Umuhanuzi Abraham yabwiwe yuko abazamukomokaho bazajyanwa mu gihugu cya Egpty bazabayo imyaka 400 y’uburetwa bakorera agahato Itangiriro 15:12
Nibyo koko Uhoraho yaje gusohoza amasezerano yari yarasezeranije umugaragu we Abraham amuha urubyaro umwana w’Umuhungu witwa ISSAC akaba ari we wari umwana w’Isezerano naho Ishumael akaba yaravutse kubwo kutizera kwa Sarah ubwo yasabaga umugabo we Abraham kuryamana numujakazi we Hagar kugirango babone uwo bazaraga ubutunzi bwabo kuko babaga bafite ubwoba yuko ubutunzi bwabo buzatwarwa n’umugaragu wabo Eliyazari
Twihuse tukajya mu gitabo cyo KUVA cyangwa cy’IMUKA MISIRI duhereye ibice 19:1 tubasha kuhasanga ikiganiro Uhoraho yagiranye n’umugaragu we Moses nyuma ya mezi [4] bakuwe m’Egpty bakajyanwa mu gihugu cya masezerano cya Cannan maze ubwo bari mu butayu bwo kumusozi wa SINAI nibwo bahawe amategeko [10] y’Imana azabayobora akazabageza mu gihugu cy’amasezerano
Usomye umurongo wa [4,5,6,] uhasanga uburyo Uhoraho yabasabaga buri gihe kubaha amategeko abahaye kugirango bazabashe kugera mu gihugu cy’amasezerano ndetse ubasha kuhasanga n’uburyo ab’Israel babwiye Moses umugaragu w’Uhoraho yuko ayo mategeko bazayubahiriza ariko se koko barayubahirije?
KUVA 25:1 bamaze guhabwa amategeko hakurikiyeho ko Uhoraho yabasabye kumwubakira ihema ry’ibonaniro aho azajya abonanira n’ubwoko bwe,ndatekereza yuko Dr.Paul Gitwaza Intumwa ya Sekibi asigaje noneho kubaka ihema ry’IBONANIRO ubundi niryo ryagombaga kubanza hakabona gukurikiraho isanduka y’Imana.
KUVA 28:1 Mu iryo hema ry’IBONANIRO niho baherewe amabwiriza na mahame “Rules and Regulation”hanyuma haje gukurikiraho gutegekwa kudoda imyenda ya batambyi bazajya baatanga ibitambo imbere y’Uhoraho kugicaniro cy’Uhoraho cyangwa muyandi magambo uruhimbi rw’Uwiteka Imana.
Ibi byose byabaye mbere yuko habaho isanduka y’Amasezerano y’Imana,ariko amategeko bari barayahawe mwibuke ko amategeko ya mbere yahawe Moses umuragu w’Uhoraho yabwiwe n’Uhoraho yuko abantu be bakiraniwe maze akamanuka umusozi atarwiyambitse agasanga bamaze gukora igishushanyo imbere y’umutambyi Aaron akabaha uburenganzira kubera gutinya ko bari kumutera amabuye ibi byabaye Moses ari uko yaramaze iminsi [40] kumusozi w’Uhoraho avugana n’Imana bategura gahunda z’urugendo rw’AbiSrael berekeza muri Cannani gakondo yabakiranutsi.
Ubwo rero intumwa ya Satani Gitwaza azasabwa no gukora imyenda yitwa EPfodi yambarwaga cyera mbere yuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo aza gupfira abari mu isi kugirango bahabwe ubugingo buhoraho.Ikindi atazirengagiza n’umunsi w’Isabato kuko nawo ugendana namategeko kuko icyo gihe bubahirizaga umunsi w’Isabato nk’uko ijambo ry’Imana bibiliya ribivuga.Kandi amategeko yose akwiye kubahirizwa usambanye bamutere amabuye ndetse uwishe nawe yicwe uko niko amategeko yavugaga
KUVA 30:1 Gitwaza akwiye kwibuka yuko,isanduka idashobora kugenda yonyine idafite imibavu ihumura neza.Kuko iyo mibavu niyo batambiraga Uhoraho maze kubera guhumurira Uhoraho bigatuma Uwiteka abagrira imbabazi.Maze ibyaha byose babaga bakoze Uhoraho agahita abagirira imbabazi
KUVA 31:12 tubasha kuhasanga umunsi w’ISABATO uburyo bwo kubahiriza isabato,nibyo nigeze kuvuga yuko,abanyamadini bagenda batoranya umurongo bagenderaho bashingiye kunyungu zabo kugirango bagere kubyo bashaka ariko suko bagambiriye mu mitima yabo gufasha no kujyana abantu b’Imana mu ijuru ahubwo byatangiye ari business abantu batarabica iryera none bigeze aho bashyirwa ku karubanda.
None ibintu bitangiye gusobanuka!Erega bajya babeshya abantu bakagirango gusoma bibiliya bisaba kujya mu ishuri rya bibiliya nk’uko bihaye amagarade akomeye yo kuba Dr.Nyamara ijambo ry’Imana rirahari uwashaka wese akabigirira umwete yabasha gusoma kandi akarisobanukirwa ku buryo kubeshwa ubungubu ntibigishoboka abantu barize kandi bifitiye za bibiliya zabo mu mago yabo ikibazo ni uko badasoma naho ubundi babaye basoma ndababwiz’ukuri batahura aba Pastor benshi bagasanga arabateka mutwe bishakira amaramuko.
Isanduka y’Imana yabikwagamo amategeko,amahame,amabwiriza yuburyo bakwiye kugenza,igihe cyaje kugera Imana ibona ko amategeko abantu yabananiye usibye ko bari bamaze kumenya Imana icyari cyo
Kandi Imana ijya gutegura Abraham,ntabwo yashakaga kumuha umugisha gusa,ahubwo Imana yashakaga gutegura umuryango wa bantu bubaha Imana mwibuke ko yabwiye Moses iti,dore AbiSrael baratunaniye none reka mbice bose maze ngutuburemo abandi bantu benshi bagukomokaho kuko wowe mbona ufite umutima mwiza nubugwaneza kurusha abantu bose bo mu Isi.
Umugaragu w’Imana Moses yaranze maze atekereza nk’umuntu,aravuga ngo,nubica aho twavuye bazavuga iki?Nyamara Uhoraho yashakaga gutegura aho Umwami wa bami azavukira mu bwoko bwiza bukiranuka bufite umutima mwiza.Moses kubera kuvugana n’Imana byagezeho amera nk’Imana ariko ntiyabashije gusingira igitekerezo cy’Uhoraho cyo kurema ubwoko bukiranuka aho hazavukira umukiza
Umwami Yesu amaze kuza ibyamategeko byabaye bisa naho bishyirwa mu itegeko rimwe gusa,ryitwa urukundo.Ukundishe Uwiteka Imana yawe,umutima wawe wose,nubugingo bwawe bwose,nimbaraga zawe zose!!!Ukunde mugenzi wawe uko wikunda,kandi ukunde mugenzi wawe uko Kristo yagukunze Yohana 14,15 ibyo bice byombi bishobora kugufasha ukabona icyerekezo cy’Isezerano rishya.
Umwenda wa hera cyane umaze gutabukamo kabiri,Umwami Yesu yaravuze ngo byose BIRARANGIYE!Bisobanura yuko amategeko yasimbuwe n’Ubuntu.Niyompamvu uyu munsi dukora ibyaha Ubuntu bwa Yesu Kristo bakatubera igitambo cyo kwihana mu gihe cyera wahitaga uhanwa nitegeko
Nuko rero havumwe ukurikiza amategeko yose nyasohoze Abagalatia 3:10,Abakolosayi 2:1-23 niba twarapfuye kumategeko nimihango bya cyera kuki dukomeje kuyoborwa namategeko nkaho tukiri abisi?Ngo ntugakoreho,ntugasogongereho kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe?Nukuri ibyo byose bisa naho ar’iby’ubwenge aho abantu bicisha bugufi bakiterera mu byo batazi bakigira nkabicisha bufi nkabaMalaika ariko nta mumaro bigira nahato wo kurwanya irari ry’umubiri.Reka duhumurize ahangaha ibisigaye namwe mushobora kubyishakira gusa twabashaga kubabwira yuko intumwa ya Satani mudakwiye kwemera ibyo ibabeshya kuko umugambi we arukubajyana ijehanomu ikuzimu kwa nyamutezi kandi mu menye yuko icyo gihugu bavuga amasezerano yacyo abitswe nabahanuzi nta mushumba numwe ubutse amasezerano y’Imana.Ndetse isanduka nta cyo ivuze ahubwo ikiyirimo nicyo gifite agaciro niba se tubitse amasezerano y’ibyasezeranijwe kandi tukaba tubibitse hakoreshejwe ikoranabuhanga nigute Imana yakongera kujya gukoresha imbaho ko zakoraga icyo gihe kuko nibyo bikoresho byari bihari ariko none tubitse ibyasezeranijwe nubwo bashaka kubyiyitirira ariko mu byukuri nta bwo bazi ibyari byo cyeretse iyo twanditse bakabasha gusoma naho ubundi ibyo bafinda finda byose nibnyoma
Cyakora birashoboka yuko repubulika yaba igiye kuvaho,ubwo batangiye kunuganuga ibyamasezerano,erega nabo barabizi yuko,ibyo duhanura arukuri nuko gusa banga kwemera kugirango badakorwa nisoni kandi umurimo bakora akaba ariwo bakuramo umugati naho ubundi nta nakimwe bayobewe nuko gusa bahisemo iby’Isi naho ubundi gahunda zose barazizi nuko babaye abagaragu binda.
Twibeshye tuvuga ko ari mathayo 6:19 ariko ni [23] Niba umucyo ubalimo ar’umwijima,uwo mwijima ungana iki? Mathayo 6:23 urumva yuko igihe cyose utemera yuko wayobye ukaba wemera yuko uri mu nzira igana mu ijuru urumva uzatabarwa na Mana iturutseho?Nukuvuga ko mwamaze kwicira inzira yo kurimbuka mwerekera Jehinomu.