Home News Ese amadollar Netanyahu ministiri w’intebe wa Israel yahaye Umwakagara ngo yakire impunzi...

Ese amadollar Netanyahu ministiri w’intebe wa Israel yahaye Umwakagara ngo yakire impunzi yashakaga kwirukana yaba azayasubiza?

0

Olivier Nduhungirehe ni we munyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Kuki Abadepite b’u Rwanda Banze Kuvugana n’aba Isiraheli? Abategetsi b’u Rwanda banse kwakira umurwi w’abadepite batavuga rumwe na reta mu gihugu cya Isiraheli bashaka kuvuga ku kibazo cy’abimukira b’abanyafrika Isiraheli iriho igabisha kwirukana ku butaka bwayo.

Michal Rozin, wo mu mugambwe utavuga rumwe w’igihugu cya Israel Meretz, yabwiye itororokaniro ry’amakuru ry’Abafransa, Agence France Presse, ko bari mu Rwanda mu gikorwa cyo gutohoza kubera bashaka kumenya ukuri.

Avuga ko basabye kubonana n’abategetsi b’u Rwanda kugira baganire kw’iyirukanwa ku butaka bwa Isiraheli mu buryo avuga ko budaciye mu mategeko bw’abasaba ubuhungiro bakomoka mu gihugu cya Eritreya, bakajyanwa mu Rwanda. Nyamara Rozin avuga ko abategetsi b’u Rwanda banze kubaha umubonano, ngo bakaba babaza igituma ibyo bitashobotse.

Isiraheli kiteguriye kwirukana abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibuhumbi kivuga ko binjiye mu buryo budaciye mu mategeko kandi batasabye ubuhungiro. Isiraheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo kw’italiki imwe y’ukwezi kwa kane, bagasubira mu bihugu baje bavamo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

Leta ya Isiraheli igumiza mw’ibanga izina cangwa amazina y’ibihugu byumvikanye kugira byakire abimukira bazaba birukanywe ku butaka bwayo. Nyamara amashirahamwe ajejwe gufasha abimukira avuga ko ibyo bihugu ari Uganda n’u Rwanda. Ibyo bihugu bibiri byariyamirije ibyo birego baregwa.

Umunyamabanga wa leta mu bushikiranganji bujejwe imigenderanire bw’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye kw’abadepute baje bava muri Isiraheli batakiriwe kubera badashaka kwivanga mu biraba Isiraheli.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar