Amakuru agera ku kinyamakuru www.inyangeNewss.com ,aravuga yuko mu gihugu cy’Ubwongereza hatangiye committee ikuriye izindi zose zigiye gushingwa ziharanira itahuka ry’ubwami bw’uRwanda.Hashize iminsi humvikana intambara z’abakagara mu nteko z’u bwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.Nyuma yuko ikinyamakuru inyangeNewss.com gikoreye itohoza cyasanze intambara ziterwa no kugirango barangaze inteko y’Umwami kuko bazi gahunda zose barimo gutegura.
Ikinyamakuru www.inyangeNewss.com ,kiragira inama y’abagize inteko y’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,gukomeza gahunda bari barihaye zo gutegura ubukangurambaga no kubwira rubanda rw’Umwami gutanga imisanzu yo gushyigikira ubwami bw’uRwanda bugedera ku itegekobshinga. Mutitaye ku kavuyo ka za magigiri zikomeje guteza mu nteko y’Umwami, akaba atarahamagaza inama ngo avuge kumugaragaro yuko haba hari umwanzuro wicyo kibazo gikomeje kuvugwa mu nteko.Ariko Umwami Kigeli n’umuhanga cyane buriya bazashiduka rwaboganye!
Ibyo rero ntabwo mwakomeza kubitegereza, ahubwo nimukomeze igikorwa nyirizina kandi mugikorere mu ibanga rikomeye kuko rubanda rw’Umwami rwiteguye gutanga imisanzu yo gushyigikira ubwami bw’uRwanda.Biravugwa yuko mwatangiye gushinga za committee mu bihugu bitandukanye.
Ngo za magigiri zirimo Gakwaya,ARCENE,MBUMBUZA KIBUKAYIRE,bamaze kumenya uwo mugambi nibwo bahise batangira guteza akavuyo ko kubakora mu nkora kugirango mudakomeza igikorwa nyirizina mwari mwaratangiye.Abanyarwanda bashyigikiye icyo gikorwa giturutse ibukuru ariko mube maso kuko za magigiri zishobora guhita nazo zitangira igikorwa nkicyo zikitirira Umwami w’uRwanda nk’uko basanzwe babikora uhereye muri 2006-2010 ubwo twari tuguye mu mutego wabo I kampala muri Uganda Uwiteka akadukiza amaboko yabo.
Cyane turakomeza committee yo mu gihugu cy’Ubwongereza mwari mumaze gutangira igikorwa nyirizina.Kandi umuntu wese wavuzwe ko afitanye isano n’abakagara ntimuzamwemere naho yaba atumwe na Nyir’uRwanda kuko ubwami n’ubw’Abanyarwanda ntabwo ar’ubwami bwe, ahubwo we n’Umwami wabanyaRwanda kandi twemera.Akwiye kureka abanyarwanda bamutoye kubabera Umwami binyuze mu nteko yishyiriyeho tukamukorera nk’umubyeyi wacu dufitiye ikizere yuko agiye kuzanira amahoro n’ubutabera mu banyarwanda babuze kuva yakwirukanwa muri gakondo ya bakiranutsi.
Ariko igihe cyose ataratangaza kumugaragaro ko akuye ikizira mu nteko y’ubwami bw’uRwanda,iyo nkunga izaguma kuri konti zanyu kuzageza igihe ibintu bizasobanuka.Kuko nimureba nabi muzisanga mugeze I Kigali Umwami agiye kwima ingoma nta cyintu mufite muri amara masa.
Dore ubuhanuzi buvuga ko,ngo Umwami azataha kwima ingoma,har’inzara ikomeye cyane kuko Umwakagara azasiga asenye buri cyintu cyose ku buryo muzagenda mugiye gutangira bundi bushya n’uRwanda Rushya(RR) nuko rero mugire ubwenge mumenye igikwiriye mu gihe gisa nk’iki!?
Abari mu gihugu cy’UBUFARANSA netse no mu BUBILIGI nanwe ni uko mukwiye gutangira igikorwa nyir’izina, mukareba uko mwatangira igikorwa nyir’izina kandi mwirinde cyane za magigiri zitazabinjiramo ahubwo mujye mukorana muziranye imbere ni nyuma kugirango murinde umutekano wanyo.
Dore umubare wa bantu bagize za committee:
Umubare wabagize committee ubusanzwe ntibakarenze abantu [10] perezida wa committee,umwungirije,umunyamabanga,umubitsi,ushinzwe amakuru,ushinzwe umutekano,na bandi [4] b’abajyanama ba committee uko niko muzajya mushaka abantu mwizeye musanzwe muziranye bakunda ubwami ariko mukirinda cyane abakagara kuko barimo guharanira ubwami bw’abakagara.
Gusa biragoye kwizera abakagara kuko bishoboka yuko haba hariho ababa batari muri “system” ariko biragoye!Murwego rwo kwirinda bose n’ukubihorera kugirango mutazagwa mu mutego.Sibyo gusa hari na bandi baba bashaka kumenya aya makuru kugirango bajye kuyacuruza kumwakagara akabihera intonorano ni ukuba maso cyane!.
Baca umugani ngo”Umwami agirwa nabagabo”,Umwami namara kumva mwatangiye igikorwa nyirizina, nawe s’umwana azagira imbaraga zo gufata ibyemezo!Ariko nimukomeza gutegereza ngo azabanze acyemure ibibazo,ntabyo muzabona!Uwo niwo muti wonyine wo gucyemura ikibazo kiri mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.
NB:Perezida,umwungirije,umubitsi,umunyamabanga,mukwiye kwitora mwebwe mwinyine kugirango abazaza bandi ntibzamenye uko mwashyizweho,murwego rwo kwirinda ko za magigiri zizabona amakuru yo gutanga I Kigali.Kandi inama muzajya muyikorera kuri Video Conference nk’uko musanzwe mubikora murwego rw’umutekano wanyu.
Turasaba yuko buri gikorwa cyose mwajya mukora,nibiba ngombwa mwagenera copy ikinyamakuru www.nyangeNewss.com , kugirango niharamuka hagize uwashaka kuzana inda nini bityo tuzamushyire ahagaragara kuko buri muntu uri muri committee mugomba kuba mufite ifoto ye,kugirango naramuka ashatse kwigira (KIZIGENZA) tuzabashe kubona datails ze ashyirwe ku karubanda!.
Byaba byiza buri munya committee muramutse mufite (C.V) ye,kugrango tube tumufiteho amakuru yose ahagije,ejo naramuka agize icyo yangiza, tuzabashe kumubonaho amakuru ashoboka tumushyire ku karubanda kugirango ubwo ubwami buzima ingoma tuzabashe kumenya icyerekezo cye.
Za committee nkizo ubusanzwe zifungura konti yitwa “JOINT ACCOUNT”ijyaho abantu batarenze [3] ariko biterwa na mategeko ya buri gihugu.Ubwo nibwo buryo bwonyine bwo kuba mwabasha gukora mukagera ku gikorwa nyirizina! Kuko Umwami siwe uzababwira icyo mukwiye gukora kandi muri zo committee niho hazaturuka abayobozi Umwami azashyira muri government namara kwima ingoma.
Akaba ari nayo nzira yo kubona abantu ku buryo bworoshye!Dore Umwami azacyenera abantu azashyira mu myanya azaha minisitiri w’intebe namara kwima ingoma kugirango ashinge leta y’izibacyuho.Hazacyenerwa abaminisitiri,abadapite bazajya mu nteko nshingamategeko,abambasaderi,abakuru b’intara,uturere [30] abakuru bimirenge [430].
Aba bantu bose ubashyize hamwe ntabwo bari hasi ya bantu Magana [200] b’abayobozi bahagrariye za ministeri cyangwa abakuru b’ibigo byigenga,umukuru wa bank National,abakuru ba kaminuza za leta,Rwanda Revenue Authority RRA nibindi bigo tutarondoye etc.
Kuko icyo gihe hazaba hategeka Umwami n’inteko ye “Royal Key”,kuko bizaba ari leta y’inziba cyuho,izamara inyaka [5] kugirango hategurwe amatora maze abaturage bitorere minisitiri w’intebe uzayabayobora mu gihe cy’imyaka [5] ashobora kuba umutwa,umuhutu,umututsi cyangwa umunyamahanga.Kuko tuzaba twifitiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kandi akazaba ari hejuru ya bose kuko azaba ashinzwe kulinda itegekonshinga rigenga ubwami bugendera ku itegekonshinga byumvikane neza yuko uwaba ministiri wintebe wese ntacyo twebwe abaturage bizaba bidutwaye.
Itangaza makuru rizaba ryigenga,ubutabera buzaba bwigenga,mbere yo gufunga umuntu hazajya habanza gukorwa iperereza kugirango afatwe bafite ibimenyetso byemeza ko akwiye gufungwa ntabwo ari byabindi by’umwakagara umuntu afatwa agafungwa akaborera muri gereza nyuma akazafungurwa ar’umwere kandi leta ikanga kumuha indishyi zakababaro kubera igitugu cya repubulika itemewe n’amategeko.
Ikinyamakuru inyangeNews kiyemeje kuzabatera inkunga mu nzira zose zishoboka zijyanye nitangaza makuru kandi kizabibakorera ku buntu nta mafaranga muzishyura kugirango turangize ikibazo cy’ubuhunzi kugirango ducyure Umwami w’uRwanda umaze yubile irengaho imyaka [6] ari mu buhungiro.
Ubuyobozi bw’ikinyamakuru inyangeNewss.com