Home News Bwira Uwiteka ntazakwibagirwe mubo agiye guha ubutabera mur’uyu mwaka wa 2016

Bwira Uwiteka ntazakwibagirwe mubo agiye guha ubutabera mur’uyu mwaka wa 2016

0

Uwiteka Mana y’Abraham Isaac na Yakobo nongeye kugutanga ishimwe ryanjye hamwe nabategereje kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.Ishimwe ni cyubahiro bibe ibyawe iteka ryose amen.Nyagasani Man adore umwaka wa 2015 urarangiye tugihumeka kuko ariko wari waradusezranije yuko uzaturinda igico cyi kigozi cy’umwakagara none dutangiye umwaka mushya wa 2016,umwaka w’ubutabera mu itorero ryawe no mugicumbi cy’ubwami bwawe.

Uwiteka Mana nkweretse ubwoko bwawe aho bwatataniye hose mu mpande (4) z’Isi,ubarindire mu buntu bwawe no mbabazi zawe kugirango bazabashe kongera kubona ingoma ya YUDA ubwo izongera kwima ingoma.Nibyo Absolomo yakoresheje uburiganya yirehereza rubanda rw’Umwami yigira Umwami akura se David ku ntebe kandi igihe kitaragera ndetse akaba Atari no mu bagombaga kuzamusimbura ahubwo byabaye kugirango ibyahanuwe nabahanuzi bisohore.

Ariko cyane nkweretse abo mu muryango wa LEWI bahaweho ibyasezeranijwe kuba gakondo yabo”Bene Zagwe,abene ngwe”!Wibuke ko utajya wivuguruza,abo nibo bemerewe kwimika ubwami bwa YUDA,nyamara amakuru mfite yincamugongo ngo ni uko baretse ibyo gutambira Uwiteka ahubwo basigaye bikorera ibyo mur’uyu mu biri nyamara atari byo wabahamagariye.

Nuko rero ndakwingize ngo wongere wibuke isezerano ubahe umutima wo kwibuka,abandi bariganijwe numwanzi nta bwo bigeze bamenya ko batoranijwe n’Uwiteka kuzajya bamukorera muri gakondo y’ibyasezeranijwe niyompamvu bigize uko bashaka kuko batigeze bamenya umulimo wabo wo kulinda ibyasezeranijwe!

Uwiteka Mana nkweretse ababangamiye ubwami bwa Yuda bahora bubikira abatariho urubanza,nyamara mfite ibyiringiro byawe yuko bazima ubwami bwawe mu mahoro nyuma yo guca imanza zabo kandi nzi neza ko nta numwe uzarenganya ahubwo buri wese azacirwa urubanza ukurikije amateka ye nuko yagenjeje maze icyo gihe ubwoko bwawe buzamenya ibyamateka no gukiranuka kwawe kuko batazongera kumanika amajosi yabo no kuyahagarika kuko bazaba bamaze kubona iteka ryawe ko risohoye.

Ninde se uzongera kuvuga iby’urugomo muri gakonda yabakiranutsi?Ninde se uzongera kwishyira hejuru kandi uzaba umaze kugaragaza ibyasezeranijwe ko bisohoye?Nta numwe!Icyo ni cyo gihe bene Yakobo batataniye hirya no hino ku isi bazatahuka bakagaruka muri gakondo yabakiranutsi bakaza gutambira Uwiteka Imana yabo.

Erega warirahiye ng ubwo bwoko uzongera ubwegeranye ubushyire mu rwuli rwiza rufite ubwatsi bunetse kandi uzabwuhira amazi yurubogobogo kandi azaba araba aramazi meza afutse kandi amara inyota azaba adafite umunyu cyangwa urwunyunyu ahubwo azaba aramazi asobanukira umuhogo urambye nta bwo azamanuka nkajya mu mva,ahubwo azajya mu nda kugirango ya nzara ni nyota bamaranye igihe babashe kuyibagirwa. Uwiteka Mana uzabarinde kwibagirwa iby’amateka yawe nimilimo wakoze itangaje imbere y’amahanga ubwo wirukanaga abanzi bacu mu butayu bwa Sin ndetse ni I Kadeshi y’IBARNEYA dore ko wahavugiye ibikomeye cyane abatar’ubwoko ukabagira ubwoko kandi ukabaha umugabane kuri gakondo yabakiranutsi.

Nuko rero ndakwingize ngo ntiwirengagize isezerano wasezeranije umukambwe David ko utazibagirwa na hato abakomka kurukiryi rwe,ahubwo urumuli ruzahora rwaka iteka ryose kuko ari we wenyine wagize umutima nk’uwawe.Mana wibuke abakomoka ku mugaragu wawe Moses wabaye umugwaneza kurusha abatuye mu isi yose.

Wibuke ko wamusabye gutsemba ubwoko bwawe kugirango wiremere abandi baturutse muri we akabyanga.Ariko wamubwiye yuko uko byagenda kose batarangiza ubutayu niyompamvu muri gakondo yabakiranutsi hagezeyo Yusuwa na CALEB,none uyu mwaka dutangiye ndakwingize ugirire neza abakubayeho abatoni bagushakishije amanywa nijoro Mana wibuke Olivier twasenganye wangiriye umumaro cyane kuko yemeye kuba umwana mu byo kwizera Uwiteka Mana ntuzibagirwe imirimo myiza yakoranye kwizera kandi iherekejwe nurukundo.

Mfite impungege zikomeye cyane kuko nta zi amakuru ye cyane cyane mpereye kumayerekwa wanyeretse sinshidikanya yuko atazengurutswe n’inkozi zibibi none ndakwingize wibuke imilimo ye myiza kandi wibuke urugendo twagendanye hose yabaye uwo kwizerwa nta cyo mushinja kugirango ubwo igihe kizaba gisohoye tuzongere kwibuka inzira zawe zibyasezeranijwe.

Mana wibuke Furaha na Florance basigaye muri gakondo yabakiranutsi wibuke kotwabanye ibihe bitoroshye duhanganye n’inyigisho z’abafarisayo nubwo yaje kuriganywa nabiyoberanije bari bigize abakiranutsi kandi aramasega aryana Florance sinamenye irengero rye Mana ndakwingize ubwo ugiye guca imanza zitabera ukaba ugiye gusoma imanza zabataragenje neza mu milimo bari bashinzwe ntuzibagirwe abigize ku kubaho abatoni baje kuremererwa n’imbaraga z’inkozi zibibi z’bafarisayo bahumanije abatoni bawe ndetse nanjye iyo bitaba gukomeza isezerano byari bindangiranye.

Wibuke amajoro twaraye maze wongere ubibutse mu nzozi cyangwa mu mayerekwa kuko nizeye neza yuko bagifite ikimenyetso cya maraso ya Kristo mu mibiri yabo nubwo hashize igihe kire kire ntaherutse amakuru yabo ugirire izina ryawe ryiza wibuke ibihe twabaye imbere yawe kuhegeza igihe umutambyi mukuru Gataha Straton yatwirukaniye mu ngoro yawe ashaka kutugoreka ngo agorore amateka yawe.

Ntuzibagirwe ijambo ya mbwiye ngo:This is my time,let me working on my field, hundred meters there are so many church please leave me alone. Iki ni gihe cyanjye,mureke nkorere mukalima kanjye kuko buri metero 100 har’insengero none mundeke muve have hano mujyende mutware ayo mayerekwa yanyu hirya.Mana muguca imanza zawe zera ayo magambo ntuzaybagirwe.

Uwiteka Mana ntuzibagirwe ko intumwa ya Satani Paul Gitwaza yavuze yuko ngo ndimbwa itagira umurizo,ayo magambo ayahuje na mwishwa wanjye Jeannette Mukeshimana ndetse nuwahoze arumufasha wanjye ayo magambo nayo nujya guca imanza zitabera ntuzayibagirwe ndakwingize

Mwami wanjye reka nongere nkwinginge ntuzibagirwe ibitutsi bya SHIMEI watutse Umwami david ubwo yahungaga Absolomo uhungu we yibyaruye ibyo nabyo uzabyibuke.Yemwe bwoko bw’Uwiteka mwe,nimwibutse uhoraho akarengane kanyu mwagiriwe dore mugize amahirwe uyu mwaka nuwo guca imanza zitabera mu nzu y’Uwiteka.Mwibutse kowarenganijwe ariko nimba waranarenganije wihane mbere yuko dossier yawe igerwaho kuko niwe ukuriye urukiko rw’ikirenga ashobora gufata icyemezo cyanga akababarira niba uzi neza ko warenganijwe fata umwanya ujye imbere y’Uwiteka umubwire akarengane kawe maze urebe ko uyu mwaka uribushire atakurenganuye.Erega niwe mucamanza utabera!

Mana nicuza iminsi yose narindagiriye mu madini ngo turakorera Imana nyamara nta cyo byatumariye,iyo nza ku kumenya cyera ahari mba narakoze umurim mwiza!ariko nta cyo ubwo isi itandiganije ukangirira imbabzi ukanyibuka ushimwe icyubahiro cyibe icyawe hamwe n’Umwami wanjye Yesu Kristo iteka ryose amen.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar