Imodoka nshya Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) aherutse kugura yavugishije abantu benshi bitewe n’uko ihenze , bakavuga ko bitari bikwiye mu gihe Itorero ayoboye rikodesha aho rikorera mu mujyi wa Kigali .
Nyuma y’ibyavuzwe byose , Bishop Rugagi Innocent yavuze ko ikingenzi ari ugushima Imana yatanze iyo modoka , aho kumenya igiciro yaguzwe .
Bishop Rugagi Innocent yanavuze ko igikomeye abantu bakwiye guharanira ari ukumenya niba amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo .
Mu magambo ye ati :” Ubundi hari ikintu gikomeye kiruta ibindi byose twaharanira ‘ Ni ukumenya y’uko amazina yacu yanditse mu gitabo cy’ubugingo. Kugira amamodoka meza , kuba mu mazu meza, kugira insengero nziza zigezweho , kugira amafaranga ,…. nabyo nibyiza kandi kubaho neza birakenewe mu gihe tukiri mu isi. Ariko ikiruta byose ni ukuzataha igihugu cyo mu ijuru.”
Ku bijyanye n’ibirango byayo yari yavuze ko ari ikimenyetso cy’Imana nk’uko Satani na we agira 666 nk’ikimenyetso cye, Bishop Rugagi byo yabisobanuye agira ati: “ Ibijyanye n’ikiranga imodoka yanjye (plaque), ni uko byabaye uruhurirane by’igiterane kinini nagiriye ihishurirwa cyera ko kizaba tariki 07/07/2017 (ibyo bikaba ari umubare 7 wisubira 3), binajyana kandi n’amasengesho turimo nk’Itorero muri rusange y’iminsi 120 afite insanganyamatsiko yitwa: “Ruhuka”. Ibyo byose rero biza guhurirana na plaque y’imodoka yanjye nshyashya ariyo 777.” Iyi modoka abatabizi igura miliyoni 200.000.000 frw,hanyuma cleans zigera hagati ya miliyoni 180,000,000 frw, cyangwa 220,000,000frw, plate number ishobora kuba igeze kuli miliyoni 10,000,000 frw
Comments.
Bavandimwe murikigihe kuki abaKristu batbwizwa ukuri.
-tugeze mugihe abaPastor babwiza ukuri abaKristu aho gukomeza kubapfukirana
-ko bamubajije aho gusubiza ngo ahubwo mumenye niba amazina yanditswe mu gitabo ibyo sibyo bari bamubajije.(murikigihe uburyarya kwikubira byabaye byinshi)
-umuKristu ashobora kubaza aho amaturo atanga ajya cg icyo akoreshwa ugasanga bibaye ikibazo bakamushyira hanze yisinagogi kenshi byabaye kandi nihenshi byagiye bigaragara.
Navane Ubuyobe aho…ngo amzina mu gitabo cy ubugingo???? Ariko ubugingo bwaragowe….aho yaba azi uko bub one ka? Ubu se arashaka. Ko Yesu a garuka? Maze azasiga Ranger…yeeee bene aba niibatihana. Bazacirwaho. Iteka riruta iryo abandi
Ikimenyetso c’Imana kiza k’umuduga canke kiba mumutima
Save
Save
Save
Save
Save
Save
Save
