Abatavuga rumwe na let aya FPR,batumye umwakagara afata ibyemezo by’intambara,nyuma y’igihe kitari gito,abatavuga rumwe n’umwakagara bategereje kureba uburyo umwakagara azitwara mu byemezo byo guhindura itegeko nshinga.Birangiye umwakagara arihinduye kuburyo ibyari ikinyoma byahindutse ukuri kwashyizwe ahagaragara n’Umwami w’Abega babakagara.
Muri bo harimo Umwakagara,Nkurunziza,Kaguta,Kabila,ariko nyuma y’umwaka umwe gusa,abirabura beretse umukuru wa leta zunz’ubumwe z’America,ko batiganye !Bamusuzuguye izuba riva,aho Nkurunziza yahise akoresha amatora ku ngufu za leta nyuma yuko ibihugu bitera inkunga byanze kumutera inkunga.
Burya ngo inyoni zijya inama,abalinzi nabo bajya iyindi,ntawamenya igitekerezo cy’umwana w’umunyaKenya wo mu bwoko bw’Abajaluwo atekereza nicyo ateganya gukorera abayobozi bagenzi be bo kumugabane w’Africa.Gusa azwiho ubuhanga cyane guhirika za leta atigaragaje ngirango mwabonye ibyo yakoreye Osaama Bin Laden,ibyo yakoreye Gaddaffi,Mobarack,na Tunisia.
Abarepublike nyarwanda ubanza nabo bari bategereje ko,umwakagara ahindura itegeko nshinga,kugirango amahanga abanze arebe ikinyoma cye,bityo bazabone uko bamutera hejuru atagifite uruvugiro mu mahanga hiryo no hino.Ariko se,ubundi bo,nibaramuka bamukuye kubutegetsi,bazagira amahirwe yogufata ubutegetsi ?
Ese abahutu nibafata ubutegetsi,abatutsi bazataha muri gakondo yabakiranutsi ?Abatutsi se bo nibafata ubutegetsi abahutu bazataha mu gihugu ?Aho ndavuga ubutegetsi bw’Abarepublike,birabe ibyuya,ntibibe amaraso kuko Uwiteka adashobora kubyemera !
Reka twizere yuko RNC,FDU,FDLR,bazarwana barangiza bagatanga ubutegetsi kuko bose bakarabye amaraso yabanyarwanda maze Nyir’Urwanda agahabwa gakondo yabakiranutsi maze igihugu kigatemba amata n’ubuki.Reka twizere yuko umubyeyi w’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa nawe ari maso kandi nawe arabizi neza ko iki gihe ari cye kuko cyahanuwe nabahanuzi ndetse nabaraguzi inzuzi cyangwa umutwe nabo barabiraguye !
Abanyamasezerano mwese ,mutangire kwihana ibyaha byose kugirango Uwiteka natwishimira azaduhe gakondo yabakiranutsi,maze natwe dutuze tunezerwe muri gakondo yabakiranutsi nk’uko Uwiteka ayabivuze.