June 20th, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana dore gakondo yabakiranutsi igiye gukorwa nisoni kuko gagiye kongera kwambara imyenda bajya bambara iyo bagiye kwibuka amarorerwa yabaye muri mata 1994.Dore abagabo bagiye kwambikwa iyo myenda hamwe n’abasore kuko igihe gishyize cyera kandi ibyahanuwe bikaba bigeze kumarembo ya gakondo ,nuko rero urubyiruko nabasheshe akangahe bakozwe kuko umujinya w’Uwiteka ubanukiye uko niko Uwiteka avuga.

Dore icyo kibaye ikizira gikomeye kandi kibi cyane imbere y’amaso y’Uwiteka Imana,niyompamvu igisirikare cy’urwagasabo gakondo yabakinutsi kigiye gukorerwa isoni ku karubanda kugirango bamenye ko nd’Uwiteka Imana ikiranuka muri byose uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore igipolice cy’Abarundi gikozwe nisoni kuko uwo cyarwaniriye ngo ahame ku ngoma,dore yirukanywe kumanywa yihangu.Icyo gipolice kigiye kubazwa kandi cyishyure inyishyu z’abantu bishe mu gihe cy’imyiyerekano yamaze amazi (2) arenga kuko ntaburenganzira bari bafite bwo kumena amaraso yabaturage baharaniraga uburenganzira bwabo.
Kubera ko bamennye amaraso atariho urubanza,dore baravumwa wa muvumo kuko batakoresheje ubwenge bwogukinuka uko niko Uwiteka avuga.
Mu mpera z’umwaka ushize 2014 ndetse no muri uyu mwaka Uwiteka Imana yanyeretse ko ubwo nzakira e-mail izaba iturutse muri gakondo yabakiranutsi k’umuntu twakoranye umurimo w’Imana witwa Alexandre ko igihe cy’Umwami w’uRwanda kigeli V.Ndahindurwa cyo gutaha ko kizaba kigeze ndetse kiri hafi.
21st june 2015 nibwo nakiriye iyo email kuko hari hashize imyaka irenga (5) uwo mwene data ntamakuru mfite nawe nta makuru yanjye azi,maze gusanga urwo rwandiko rwo mubwoko bwa e-mail umwuka w’Imana yahise anyibutsa iryo yerekwa,kubera ubutayu bure bure hari bimwe mu buhanuzi ntigize nandika kubera kuba mubutayu.
Nk’uko mu bizi mubutayu hibera umuyaga nta biti bihaba umuntu yakwikingaho akazuba cyangwa se ngo umuntu abe yakwihengeka ngo abone agatotsi,ariko nubwo bemera gutyo ntabwo bituma amayerekwa ibyo Imana yavuze ntibishobora kuva muri wowe.Wenda wakwibagirwa amataliki n’ukwezi ariko ntabwo wakwibagirwa iyerekwa.
Bene data musabwe kuba maso no kwitunganya kuko igihe cy’Umwami kiregereje,aha ndavuga Umwami Nyir’Urwanda ugiye gutegura ubwami bw’Abakiranutsi mu gikari cy’ubwami bw’urwagasabo.
Mwirinde hatagira umuzi wo gusharira umera muri mwe kugirango ibyasezeranijwe abakiranutsi bizabashe gusohoza muramahoro kugirango muzabe mu mugambi w’Imana,ndababwiz’ukuri yuko umwanzi atagishoboye kuriganya abantu b’Imana ibyo yasezeraniye no kubisohoza mbese ntazabisohoza?
June 22nd,2015 Nerekwa Umwami uRwanda ataha mu gihe umwakagara akiri ku ngoma,ariko ntabwo yashyikiye muri gakondo ya bakiranutsi,ahubwo yashyikiye mu butayu aho akwiye gutegerereza agahe gato cyane ngo umwakagara akurwe ku ngoma kugirango ahite yima ingoma batamutanga intebe yabukunzi.
Ni uko amakuru akwiragira hirya no hino ko Umwami Nyir’uRwanda atakiri ikantarange ahubwo ngo yaba yasatiriye gakondo y’Abakiranutsi kugirango yegere intebe yabukunzi atayitangwa n’umwana w’imbwa n’igisambo.Nuko umwakagara amenya ibibaye arushaho guhagarika umutima cyane.
Nuko mbona atumye za magigiri kuneka bakamenya aho Nyir’uRwanda aherereye,kugirango amakuru abe impamo yuko ibyahanuwe byaba bigiye gusohora,aya makuru yateye urujijo cyane maze abakagara baravuga ngo,ese koko buriya nibyo la!koko murabona azongera kuba Umwami?
Abakagara basubiza umwakagara bati,nibyo azongera kuba Umwami kuko yahoze ar’Umwami,ibyo rero sigitangaza ko yakongera kuba Umwami wa gakondo yabakiranutsi,ni nerekwa umudayimoni watumye Umwami w’uRwanda akurwa ku ngoma acibwa umutwe maze mbona habaye imihango ikomeye cyane kugirango Nyir’uRwanda yongere yime ingoma.
Umwakagara nerekwa akubitwa ikibatsi,ibyari ibirori bihinduka ibiraro maze inyambo zibona aho zahukira,imfizi zirivuga,inyamibwa ziravumera,uruhongore ntirwongera kwigunga maze ibyasi byari byarumiranye byongera kubuganizwa,uruhimba rurahimbya,ruhimbarirwa imitako yabanyampinga bari barataye umuco kubera kuba mu mahanga,no kuyoborwa n’umwakagara w’umunyamahanga utagira umuco na kilazira!
Ni uko mbona imbago za gakondo yabakiranutsi ziragutse,ahari amahane haboneka amatongo,maze amahoro aratemba rubanda rw’Umwami rugubwa neza ruratunga ruratunganirwa abantu batambagira muri gakondo umwakagara asigara arumugani muri gakondo abakiranutsi.
Nerekwa Nyir’uRwanda asubizwamo imbaraga nk’izo yahoranye akiri umusore maze atangira kujya akora imikino igorora ingingo kubera umuzero w’intebe yabukunzi umwakagara ahamagara abalinzi binkozi zibibi zitangira gukubaganira intebe yabukunzi ngo barahagara abakurambere nabo barabashurira bababwira ko ntacyo babakorera kuko Nyirubwite w’intebe ya bukunzi yamaze gusesekara mu gikombe cy’amazamuka y’imisozi y’igikundiro yagakondo yabakiranutsi.Nerekwa isi yagakondo itangira kumva umutamirizo wa Nyir’uRwanda nayo ubwayo itangira kunezererwa Nyir’uRwanda ugiye kwima ingoma yamasezerano yahanuwe n’Abahanuzi b’Uwiteka.Umwami Ahabu ahagarika umutima atangira kwemera yuko koko ibyahanuwe bisohoye kuko yaramaze kubona amarembera y’intebe yabukunzi yiyicajeho ku ngufu yahawe n’Umwami w’ikuzimu.