Home News Bazabirukana mu bihugu byose muzajya muhungiramo kuzageza igihe muzamenya yuko Uwiteka ariwe...

Bazabirukana mu bihugu byose muzajya muhungiramo kuzageza igihe muzamenya yuko Uwiteka ariwe Mana!

0

May 27, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ninde waroze ubwoko bwiyita abanyamurenge ubwoko bw’Abatutsi?Banyamurenge,Banyamurenge,ninde wabaroze ngo yongere abarogore!Niki cyatumye mureka Uhoraho Imana yabasogokuruza bakoreraga Imana yabarinze imico mibi mugeneramo none banze gukorera Imana za mahanga ariko mwebwe uyu munsi nizo mukorera ndetse zababareye imana zanyu zihinduka papa na mama muzikubita imbere mukazisenga kubera gukunda ibyisi ese ninde wababwiye yuko Uhoraho adatanga umugisha mu isi yabazima?Uko niko Uwiteka abaza!

Nuko ntangazwa no kubona insore nsore zabanyamurenge zinjira mu nkozi zibibi kubera gushaka ubutunzi bw’isi ngo nabo bahinduke abatunzi b’ibyisi,mbona uburyo bakoresha umwuka w’uburiganya no kwibagiza umuntu ngo bamumareho utwe yironkeye bakoreshe iyo myuka mibi bigira inshuti za bantu ariko batari inshuti ahubwo bagambiriye guhemuka kugirango bagere ku byo imitima yabo yifuza.

Begendagenda hirya no hino bashakisha uwo bahumanya ngo kugirango ibyisi birusheho kwiyongera,barwanya ijambo ry’Uhoraho ngo nuko ukuboko k’Uwiteka kwababayeho akaramata kwarabaremereye cyane kandi nubundi kuzakomeza kubaremerera aho muzajya ku isi yose ndetse nubwo butunzi kwabonye mubukuye mu mbaraga z’umwijima buzayoyoka butwarwe na serwakira uko mwavuye Imurenge mukisanga imahanga ninako ubutunzi bwanyu nabwo buzayoyoka mugasigara amara masa aho niho muzamenya yuko Uwiteka atajya anegurizwa izuru uko niko Uwiteka avuga.

Ese mwabaye abapfapfa gutyo!Cyangwa ni uko mwabanye nabafurero!Niko Uwiteka ababaza!Uhoraho yabahaye urubyaro abagirira neza abarinda abanzi banyu bashakaga kumaliza bunguri ariko none uyu munsi nibyo mu mwituye ni ugukorera imana za mahanga no kuzimubita imbere kugirango mubashe kubuna ubutunzi buturuka ikuzimu mu gihe mwari mwarabonye ubuturuka mu ijuru.

Yewe nii mu gihe dore iby’Umuhanuzi KAREBA yabahanuriye uhereye muri [1979] byabasohoyeho aho kugirango mwihane ahubwo mugenda murushaho kuba babi no kwanga Uwiteka ngo nuko atabaha ibyo imitima yanyu yifuza.Mbese nnde wababwiye yuko Uhoraho amaso ajya yishimira gukiranirwa kwanyu?Uko niko Uhoraho ababaza!

Abahanuzi banyu barayobye bahinduka abakorera ibihembo,nyamara Uwiteka yari yarabagize abatambyi bijambo rye,ngo iryo jambo rijye ribatunga ariko baranze nabo bakunze intonorano kubera kwanga kunurwa ibihembo bagenewe n’Uhoraho Imana yabakiranutsi none birangiye bahindutse inkozi zikibi uko niko Uwteka abashinja!Dore ntakabuza ukuboko k’Uhoraho ntikuzabura kubaremerera muzagezaho musaba urupfu narwo ntabwo muzarubona ababoko yanyu mwiringira na bana banyu banyu mwiringira aho batataniye mu mahanga nzabateza imidugararo amaboko yabo nzayahinira mu mifuka ntabwo azongera kwakira umugisha aho niho muzamenya yuko nd’Uhoraho ushobora byose uko niko Uwiteka avuga.

Mwirirwa mugambana mukwiragiza imyuka mibi hirya no hino wagirango niwo mugabane mwagabanye mu ijuru,ariko dore igihe kiraje ubwo mugiye gukorwa nisoni nigivumbi mwahawe n’Uhoraho nacyo mugiye kucyamburwa musigare amara masa uko niko Uwiteka avuga.byo byiringiro byanyu byose nzabimaraho muzasigara nta byiringiro mugira mwisi yabazima imitima yanyu iziheba izicwa ninyota,inzira izababera inshuti yanyu maze ibyo byose mwakoze kubera indamu mbi icyo gihe muzaisigara nta cyo mufite maze muzibuka imfura yo kwa YAKOBO muzayigarukira muyikubite imbere mwemere ibicumuro byanyu muzihanira kukarubanda kuko ntabanga Uhoraho azongera kubagirira kuko yabinginze kenshi ngo mwihene muranga mu muhindura nayubu namwe ibyo nibyo bizababera ibihembo byanyu maze nimumara gukorwa nisoni muzashaka mu maso h’Uhoraho muzahabone bibagoye kuko icyo nta muhanuzi w’Uwiteka azaba akiri muri mwe ahubwo muzajya kwihanira aho udashaka kuko aho niho Uwiteka yashyize ibanga rye ryo gukiranuka nimuramuka mwanze kuko mufite imitima yinangiye ndetse mukagarika ayo majosi ashinze nk’Isarabo yo mu kabande aho naho ntacyo muzahunguka ahubwo muzarushaho kumererwa nabi kuzageza igihe muzajya kwihanira kumugaragu wanjye wahanuye ibyanyu atarya iminwa  uwo niwe uzabasabira umugisha niho nzumva ndi mu ijuru mbagirire imbabazi uko niko Uhoraho avuga.

Dore ibisabo byanyu bizasigaramo ubusa,ntabwo muzongera gucunda,nimubuganiza azahinduka amaletwa ahabwe za nyakabwana muzayabyarira murucaca aho niho muzamenya yuko akaryoshye gaturuka k’Uwiteka wenyine hirya ye,nta kindi kihaboneka cyabasha kunezeza umwana w’umuntu uko niko Uhoraho avuga.Uko muzajya murushaho gukiranirwa,ninako nzajya ndushaho kubongerera ibyago,akaga,amakuba mu isi yabazima igihugu cyose muzahungiramo nzajya ngiteza ibyago bazajya babanga babirukane kuko mwabaye abanyamuvumo umugisha w’Uwiteka wabavuyeho musigaranye umuvumo gussa gusa.

Ariko hariho bacye cyane 5% bagikomeje ijambo ryanjye abongabo nzajya mbarinda kumanywa na nijoro amaso y’Uwiteka azaba kuri bo uko niko Uwiteka avuga.Dore ngiye kubakura mu gihugu cy’IBABYLON aho mwakabije gukiranirwa bazabajyana aho mudashaka nzabateza umuyaga wishuheri nutabahaza nzongeraho umwuzure kuzageza igihe muziheba mukumva muzinutswe ibyisi byabateye gukiranirwa muzashaka mu maso h’Uhoraho nyamara nabwo ntabwo muzahabone kuko muzaba muhashakanye kubura uko mwagira nanjye nzimara agahinda numubabaro mwanteye igihe cyose nabinginze mwaranze none muciriweho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona inteko yo mu ijuru yanzuye gutyo imyanzuro yose yurubanza rwabanyamurenga bacumuye k’Uwiteka bahabwa ibihano nuduhano nutundi tujya gusa nabyo ibyo byose ubwo bizarangira nibwo umujinya w’Uwiteka uzacururuka yongere abagirire ibambe abazaba bakiriho nibo bazagirirwa Ubuntu uko niko inteko y’imanza zo mu ijuru zanzuye urubanza rwabanyamurenge bakomeje gukiranirwa basigaye bakorera izindi mana kandi bari barahamagariwe gukorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yaa bakiranutsi uko niko avuze!

Numva ndababaye cyane uburyo amatwi yabanyamurenge akomeje kubamo ibihuri bayashyizemo ibiti kugirango batazumva imiburo y’Uwiteka Imana maze Uhoraho nawe arushaho kubarakarira none baciriweho iteka kubera kwanga imiburo y’Uhoraho no kugamika amajosi ngo bageze aho bashaka kandi ibyo bifuzaga ngo barabibonye nyamara bibagirwa ko babineye ikantarange bataragera ahasiganirwa ngo babone guhiganwa niko Uhoraho avuga.

Nerekwa mbona Umuhanuzi mukuru amanuka umusozi wawundi woherejweho abatutsi kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Mbona aciye hagati mu gihugu cy’ubutayu yambukiranya yerekeza mu gihugu cy’amasezerano maze mbona anezererewe Uhoraho Uwiteka Nyringabo Imana ya bakiranutsi ahura ninkozi zikibi zari zatageye mu itaba riri hagati yimisozi [2] aho abakiranutsi bajya bacishwa kugirango barusheho kwizera no kwiringira Uhoraho nyiringabo mbona ahasanze gihanda bwihebe ahanganye nacyo barwana nkamasaha [2] mbona ko akinesheje amaze kunesha akomeza urugendo rwe mbona ko yambukiranya yerekeza iwabo wumugisha mbona anyuze mururembo aho intwarane zijya zibanza kunyura ngo zambikwe umudari wo gukiranuka zibone gukomeza zerekeze aho zateguriwe zihabwa iihembo bihabwa intwarane kuko intwari zamaze kuneshwa nuko numva Malaika ubishinzwe avugije isako yo kwakira Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe maze bose barahaguruka bamuha icyubahiro kuko yabashije kurwana kandi yaranzwe no kumvila Uwiteka Imana nuko mbona agororewe ingororano zihabwa abanensheje bavuye kurugamba yambikwa ikamba ry’abanesheje maze agirwa imwe mu ntwarane zikomeye zinesheje zikiri mu isi yabazima.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar