Home News Amasengesho yo gusengera umuryango wa Rwigara iminsi (3=36 hrs)tuburizemo umugambi wo guhitana...

Amasengesho yo gusengera umuryango wa Rwigara iminsi (3=36 hrs)tuburizemo umugambi wo guhitana basaza ba DIANE RWIGARA.

0

July 17, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zigambirira ndetse zigerageza no gushyira mu bikorwa guteza ibitega imyuka mibi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kugirango asera areke gukomeza kwandika ijambo ry’Ubuhanuzi rituruka mu Ijuru rya buri munsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 

Igice cya (90) cy’ubuhanuzi

Nerekwa abegakazi bafata umutsima wo guterekerera Umuhanuzi ngo bamwohereho iyo myuka yabalangi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zongeye guhangara umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,aho bavuye mu gihugu cy’Abakaludaya kujya gushaka umukonikoni ukomeye cyane ngo aguteze imyuka mibi baguhindure umsazi.

Babwire uti,ahubwo ibyo bisazi nimwebwe bizafata aho kugirango bifate Umuhanuzi kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arengeye ibyo bisazi byose nizo mbaraga zose za bazimu na badayimoni kuko niwe ubihesha kubaho mw’isi y’umwuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa uwo murozi kazi bakuye mu gihugu cy’Abakaludaya bamuzanye atangira kuroga no guterereza Umuhanuzi imyuka k’Umuhanuzi,ibyo bitega biraza bigeze mukirere binanirwa gukomeza biza k’Umuhanuzi birongera bisubira aho byari biturutse babona ko byananiranye Babura uko babigenza niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

July 18, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona izo nkozi z’ibibi zoherereza imyuka mibi Uwamahoro Annie Rwigara,no kumuteza kurwara umutwe udakira,ndetse mbona banamuteje kurwara kumubiri no kuwangiza kugirango babatware uburanga bw’umubiri(SKIN)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,tabariza uwo muryango kugirango abo mufatanije gudengera ubwoko bw’Uhoraho basengere Annie Rwigara kugirango iyo migabo nimigambi abega bafite kumuryango wa Rwigara Uwiteka ayihindure imfabusa niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!!!

https://www.youtube.com/watch?v=fxAAvrF8FP0&feature=youtu.be

Njyanwa mu iyerekwa mbona na none bateje umunyapolitike Diane Shima Rwigara imbeho yo mu mubiri no kwigunga,byasaga naho abavandimwe babo babishe abo bakobwa aribo bonyine basigaye bonyine bigunze abega bishe basaza babo nyuma yo gukurwa mu nzu y’imbohe kuwo munyapolitike wahangaye ingoma y’ikinyoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi abega bayihindura umuyonga,umusaka n’umwanda nyuma yo kubona yuko basumbanirijwe ni mbaraga zibarwanya zibabanye nyinshi cyane maze bahitamo kuyitwika no kwica abantu bose kugirango barimbukane na bantu benshi kuko bari bamaze kubona yuko nta buzima basigaranye mu isi ya bazima usibye kujya mu nzu y’imbohe ubuzirahezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umusore uhetese ibiti [3] avuye guca mu ishyamba,mbona aza ansatira,uko yangeragaho,ninako bya biti byagendaga biorama biri kurutugu rwe,kandi ninako byagendaga nyuma akibihetse kurutugu rwe.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho abategetsi [3] baciriweho iteka,ubwami bwabo barabwambuwe kuko barwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Dore abo bategetsi baraguhagurukiye ariko nyamara uwo bahagurukiye n’Uwiteka wenyine ugukoresha ibikomeye,nta bwo ari wowe bahagurukiye kuko ukoreshwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.None kuko batinyutse kurwanya ijambo ry’Uhoraho n’umugaragu we AInesha,abo bose bahinduwe ibiti bitemwe kandi byumye bitagifite agaciro imbere yamahanga,nisi yose ndetse ni mbere y’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imodoka cyangwa ikinyabiziga cyo mu bwoko bw’Ijeep,iri mu nzira iza yerekeza murugo rw’Umuhanuzi.Kandi yari nshyanshya iturutse muruganda aho yakorewe.

Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuyobozi buje bwekeza iwawe kuko ari wowe wimika ibikomangoma na bami muri gakondo ya bakiranutsi.Ariko kandi n’ubutunzi buraje bwerekeza iwawe nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo yabigambiriye nubwo hashize igihe kirekire uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umurozi kazi witwa SUSAN Thomas waturutse mu gihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)agambirira kwigarurira umugisha yari yarambuye Umuhanuzi AInesha akawuha abana be,maze Umuhanuzi arawugaruza,undi abonye ko basigaye amara masa,nibwo yahise asubira mu nkozi z’ibibi ziterekera zikatanga amarozi yo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ariko nubwo SUSAN yabigenje gutyo,nta musaruro ufatika yakuyemo kuko Umuhanuzi yari yabiteye imboni maze abaciraho iteka rya burundu.Bahabwa Nº0174/0007/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi nuko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe na benedata abagabo [2] ndetse numugore [1],uwarufite umugore yararimo kugurisha ikinyabiziga(imodoka)uwagurishaga yifuzaga ibihumbi [750,000]naho uwaguraga yifuzaga kwishyura ibihumbi[500,000] maze Umuhanuzi nawe yararaho abona ko bananiwe kumvikana aza gukemura izo mpaka.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini bo muri gakondo badafite amashuli yo kwiga Imana (Theology)baciriweho iteka kuko bitagishoboka yuko bakomeza kuyobora amadini yabo kuko itegeko rya abega ritabibemerera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

None dore bajyanywe mu butayu nkuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryabihanuye.Dore hafunzwe amadini agera kubihumbi [10,000]mu gihugu cyose,none abarishaga iyo turufu kababayeho igihugu cyasigaye mu maboko ya satani na badayimoni ni nkozi z’ibibi zilimo Gitwaza,MIGNOON,RENE MASASU,nizindi zose zishamikiye kuri abo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha wamaze gutunganywa kugirango wohererezwe Umuhanuzi Ainesha mu gihugu cy’ibabylon kumurwa mukuru w’ISHUSHAN,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijuru rimaze gutegeka ko abashinzwe imali nigena migambi(Heaven Finance and Planning ministry)ko bagira vuba bakohereza umugisha kugirango urangize imilimo wategetswe n’Uwiteka kugirango ukurwe mu gihugu cy’ibabykoni uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa ntangira kuvugana nuwagombaga kohereza umugisha,maze numva avuga ngo,rwose nari nabyiteguye,ariko ndongera ndibagirwa imilimo imbana myinshi none reka nze nohereze umugisha vuba vuba bitaza no kuvaho bingiraho ingaruka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abafarisayo bajya gukora amasengesho kubera Umwakagara abubikiye imbehe yabo bariragaho(Idini)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambaza riti,mwana w’umuntu,mbese byashoboka yuko umuntu yajya imbere y’Uhoraho gusaba umugati kandi afite ibyaha yanze kwihana?

Ndasubiza nti,Nyagasani nta bwo byashoboka!Arambwira ati,rero burira abo bafarisayo bareke kwirirwa birushya banze kumva ijambo ry’Ubuhanuzi bararirwanya aho kurishyigikira no kuryemeza niyompamvu nanjye nabateje Umwakagara kugirango basobanukirwe gukiranirwa kwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Babwire batirirwa bagera imbere yanjye kuko ntashobora kumva gusenga kwabo,kuko amasengesho yabo adaturutse mundiba y’umutima,ahubwo bazanywe namaranga mutima kuko bambuwe icyubahiro bakaba bakozwe nisoni imbere ya bagenzi babo kandi numugati bakuraga murizo ntama barya uko bishakiye nicyo kibagaruye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abega baguteze ntirirwe usohoka murutare,kandi ntugire aho ucaracara kuko bagambikiye kugufata bakakwambura irangamuntu yawe ID yo mu gihugu cy’ibabylon hamwe na VUSA CARD yo muri bank kugirango baguteze ubukene bwa burundu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar