Amakuru ageze ku inyangenews aturuka mu rwagasabo aravuga yuko mama w’umwakagara yitabye Imana kuri uyu munsi wo kucyumweru.Amakuru avuga yuko yaramaze iminsi arwaye kuva umwakagara yohereza abajepe ngo bajye gutema igiti cy’umuvumo cyatewe n’Umwami Rwabugiri yagiteye ahitwa muri gasabo.
Amakuru avuga ko,bamaze kugera kuri icyo giti batangiye kugitema cyahise cyirira amaraso ako kanya nk’uko amakuru abivuga yuko abasirikare bahise bakuramo akabo karenge.Bariruka bajya gutanga amakuru kumwakagara maze nawe ahita abohereza ku mubyeyi we.
Amakuru avuga yuko bakimara kubwira nyina w’umwakagara ngo nawe yahise ahagaza abakonikoni nabacwezi n’Abalangi bivugwa yuko ariwe wabayoboraga ndetse amakuru akomeza avuga yuko yari yarubakiye abo bakonikoni inzu mu ntara yamajyepfo ahahoze hitwa Gitarama kugirango babe ariho bazajya bakorera iyo mihango yose.
Bivugwa ko akimara kumva ibyabaye kubasirikare bumuhungu we,yahise ahamagaza abo bakonikoni baraza batera inzu bakurikije ibyabaye kur’izo ngabo z’umwakagara RDF,maze banzura bavuga yuko badakwiye kongera gutema icyo giti cy’umuvumu ngo kuko bashobora kwikururira ishyano.
Mu gihe umwakagara yari yabwiwe yuko ngo naramuka atemye icyo giti,ubwami bw’uRwanda burahita burangira burundu.Ubwo abakonikoni bivugwa yuko bagerageje ahubwo bakabwira umukuru wabo yuko ahubwo ko amaraso agiye kumeneka ku buryo buteye ubwabo kandi ko ngo bidashoboka yuko yahagarikwa ntaneke.
Ako kanya nk’uko amakuru akomeza abivuga ngo umubyeyi w’umwakagara yahise ajyanwa mu bitaro kuko yahise ajya muri ‘Comma’aya makuru yuko umubyeyi we,yahise ajya muri ‘comma’ ikinyamakuru inyangeNews cyayahawe n’umuntu ukomeye ariko atubuza kuyandika turindira yuko azashiramo umwuka tukabona kuyashira ahagaragara.
Uyu mubyeyi kubamuzi bavuga yuko yari umubyeyi mwiza utagura ukwasa ahubwo ko umwakagara ngo yakurikije imicyo ya papa we,Rutagambwa wagiranga umushiha akandi agusuzugura abanyarwanda akaba ari nayo mpamvu yapfuye agahambwa nabantu batarenze (2) kuko nta sambu yagiraga aho babaga muri nkambi ya Toro mu gihugu cya Uganda.Nubwo abahabye papa we bigeze kujya kumureba M7 akimara ufata ubutegetsi maze bakamubwira ko ari bahambye ise ariko we akabasubiza yuko bahambye batazuye.
Ariko uyu mubyeyi utabarutse ngo we yabaye imfuza nubwo umuhungu we yagiye amutandukanya nabantu kugirango batamunyuramo akabasabira akazi,ninayo mpamvu yagiye ashyiraho abasirikare bamurinda ndetse bagacunga nabaza aho ngaho bakababaza nicyo baje gukora.Uyu mubyeyi rero Uwiteka azamuhembe akurikije ibyo yakoze.Ikinyamakuru inyangeNews kikaba gihaye ihumure umwakagara Paul Kagame Rutagambwa mwihangane nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda.
