Home News Amakuba ni byago muri gakondo yabakiranutsi,ababishoboye musenge,mudafite uburyo bwo gukiza amagara yanyu!

Amakuba ni byago muri gakondo yabakiranutsi,ababishoboye musenge,mudafite uburyo bwo gukiza amagara yanyu!

0

May 03rd,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho zamuka werekeze haruguru y’ubutayu maze urebe gakondo yawe wari waragenewe na papa wawe  ariko aza kwitaba Imana atakweretse uwo mugisha kuko abadayimoni bashakaga ko utazawuragwa nuko ndazamuka ngeze aho aho iyo gakondo yariri ndayibura ariko ngira amahirwe mpasanga nwene data umwe maze aramfasha tujya kuyishaka mbona anjyanye kureba umusaza wari umuyobozi icyo gihe ngo hari muri 2006/8 turagenda tujya kumureba kuko niwe wayoboraga aho hantu hari haherereye gakondo yanjye nahishwe nabadaymoni.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirmabaza riti, mbese mwana w’umuntu waba wasobanukiwe ibyo ubwiwe kandiweretswe? Nanjye ndasubiza nti reka da! Maze umwuka w’Uhoraho urambwira ati, Dore hari umugisha warugiye kwakira muri uwo mwaka twavuze hejuru ariko abadayimoni barahisha none urubanza rwawe rwararangiye Uhoraho ategetse yuko uhabwa ibyari byawe byose byatwawe nabadayimoni uko niko Uhoraho avuze.

Ubwo nkimara guhabwa ubutabera mbona haje motor imanutse nkiyagatera iraza ishaka kungoga ariko nanjye mba nabaye maso cyane ndayihunga maze igonga umugina maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo ni umwuka w’Impanuka baguteze ngo iguhitane kugirango utacyira umugisha w’inyongera ariko uhumure Gitare yaranesheje.

Nuko nkiri mur’iryo yerekwa numva muramu wanjye witwa Marie Louise …akaba murumuna wa madamu arimo abwira bucura bwabo Amerance ngo ariko buriya Leon amarira ya Odette azayakizwa niki? Nuko umwuka w’Uwiteka arambaza ati, mwana w’umuntu,ko batadatekereza ubuhemu mushiki wabo yakugiriye ahubwo bakabona ko kuba mwaratandukanye ari wowe wamuhemukiye?

Mbese ko yirirwa aguhigisha ibibando hasi no hejuru kandi wowe utamuhiga mbese bumva koko baba baciye urubanza rutabera? Uko umwuka wera abaza! Ubundi se bajya kugucira urubanza hari ubwo wigeze umwirukana siwe wagutaye mu gihugu cyo mu butayu? Har’igihe utamubwiye umugira inama akanga akumva! Ubundi se yivangaga mu mulimo yawe ashaka iki? ko yari yarazanywe no kubaka urugo iyo akora inshingano ze nawe ugakora izawe byari kumutwara iki? Ariko yashatse kwigira umugabo kandi ar’umugore ikindi ntabwo bumvaga yuko wazavamo umuntu wo kwifuzwa none bumvise yuko Uhoraho yakugiriye neza yaguhaye umugisha none batangiye gusakuza.

Abana b’Abantu ibyabo biragoye! Uzabona avuye mur’iyi  isi azaba ar’intwari ikomeye Uhoraho azamuhemba bikomeye cyane.Ubwo nkomeza gutwara muri bwa butayu bugufiya njya kureba imilimo yabazimu nabadayimoni   mbona abadayimoni barimo gushaka ibifungurwa ndetse ntibananyitaho kuko igihe cyo gushyira mugifu cyari gisohoye nuko ntambagira ubwo butayu mburangije ngaruka nzamuka nerekeza mu marembo ya gakondo yabakiranutsi,maze mbona umushumba wa babadayimoni aho yicaye ababajwe nuko mvuye muri ubwo butayu kandi ntari nkwiriye kubuvamo.

Kuko bari barantazeho igimbo cy’umugishwa utari uwabo, nuko ndamwegera cyane kugirango andebe neza kandi amenye ko ari jye uvuye mu butayu igihe cyose bari baramperejemo hagati yanjye nawe harimo umupira ba balo ndawutera kugirango umwegere maze arebe umuntu uwuteye mbona aranze ntashaka kundeba maze ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore yakubonye ariko ntashaka ko umenya ko yakubonye none izamukire wagendere icyangombwa ubutayu ubuvuyemo uko niko Uhoraho avuga.

Nuko ijwi ry’Uhoraho rikomeza kundema umutima rimbwira riti, ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho agambiriye kuguha umugisha kuko iki ar’igihe cyawe kuko urubanza rwawe rwamaze kurangira imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho abitegetse!

Ubwo nanjye nshima Uwiteka Imana yabakiranutsi wemeye kungirira neza akancira urubanza rwanjye narimfitanye ni nkozi zibibi kandi nkaba nararutsinze Uhoraho ahabwe icyubahiro iteka niteka ryose Amen.

Nongera kugirirwa Ubuntu nerekwa umudaimoni witwa Nyagasaza Innocent FRUIT wahize ubugingo bwanjye cyane igihe cose nari mu gihugu cya Uganda,mbona duhanganye turwana intambara ikomeye cyane maze turarwana kugeza aneshejwe mbona gukorwa nisoni kumubayeho kumanywa yihangu maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,wmana w’umuntu,izo nkozi zibibi zigize ko ziyobora isi yose kubera kwishyira hejuru dore zikozwe nisoni zaguhize igihe kitari gito none bigeze aho zikorwa nisoni kumugaragaro kandi nta nigihe batazakorwa nisoni kuko igihe cyabo gisohoye kuko Uwiteka yamaze kubaciraho iteka ryose kuko imitima yabo yuzuye gukiranirwa igomwa nigomanwa kandi bakaba biteguye kumena amaraso ngo bararengera umugati wabo.

None Fruti wameye guhitamo iby’isi abeshya ngo n’umugenzi werekeza mu ijuru naho aragenzwe no kugigira bene data muri Kristo Yesu mbese umujinya w’Uhoraho azawukizwa niki ko umujinya w’UWITEKA ubamanukiye baraza kwerekera hehe? NIko umwuka wera abaza! Dore ntakabuza ntibazabura gukorwa nisoni kuko Uwiteka Imana yabakiranutsi ukorera yamaze kubaciraho iteka ryose none akaba abashyize ku karubanda imbere ya marembo ya mahanga aho bagiye kota umuriro w’isi wuzuye agahili nagahinda, umujinya nagasuzuguro dore icyubahiro bahawe gihindutsemo urukza soni kandi aho bamabriye inkindi niho bongeye kwmabarira incocera uko niko Uwiteka abitegetse!

Mwana w’umuntu bambarize uti, nibyo! Mufite ubutunzi ariko ubwo butunzi mubukoresha nabi,kandi mwabuhawe n’Uwiteka Imana mwabubonye kuko yabyemeye ninawe ushobora kubutegeka bukabava mu maoboka yanyu mugasigara uko mwari muri mbere none mwazamuye intugu erega rurakura ariko ntirusumba ijosi!Ese ibyo mwari mubizi?Uko niko Uhoraho ababaza!Niki cyatumye mwigira akaraa kajyahe?Ntimuzi yuko byose bituruka mukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye ikaba n’Imana yabakiranutsi?

Ese muzangenza kugenza kugea ryari? Ese koko mufite ikizere yuko muzanshyira mu maboko yanyu maze mukanshyira umwakagara akangenza uko yagenje abandi?! Surely niki gituma mugenza utariho urubanza harya ubwo ngo murashaka guhangana n’Uwiteka Imana ukorera mu mugaragu we w’Umuhanuzi? Ahaaaa ubanza bitazoroha kuko bisa no gushing umuhunda ku kirenge naho ubundi izo mana ukorera ntabwo ar’imana zikiranuka nta nubwo zica urubanza rutabera zaba gute imana zidakiranuka? Nyamara iyo muza kuba abanyabwenge mwari gusoma urya mwana kugirango atarakara akabacucumuriraho uburakari bwe maze akabagirira ibambe ariko kuko mwahisemo kumurwanya mwibwira yuko ngo mwamurusha mabako dore muciriweho iteka na data umubyara kandi akaba umukiranutsi w’isi n’ijuru.Nyamwara ndababuriye nubwo mushaka kunyica munziza gushyira ibyaha byanu kumugaragaro kandi Uhoraho ari we wampaye umulimo wo gucira imanza abari mu isi yabazima.

Ubundi se ko mudatekereza mubona jyewe Majeshi umwana wUmuntu nakurahe ubushobozi bwa gucira imanza abari mu isi yabazima? Usibye kwanga ko mucirwa imanza kandi namwe mwirirwa muzicira abandi ubundi mubona mukiranuka ku buryo nabarenganije? Ubundi se ko ijambo ry’Uhoraho ryavuze ko buri kintu gifite itangiriro niherezo mwebwe murashaka kuzabaho ibihe byose nkaho arimwe mwaremye ijuru n’isi? Ngaho nimunsubize niba koko mukiranuka kandi mukaba muvuga yuko nabarenganije muguca imanza kwanjye!

Dore Uhoraho yarabinginze abategera amaboko ngo mu mugarukire ariko mwanga kumva imiburo ye,ngo kuko umwakagara afite udusahurano yakuye muri Congo natwo tumaze gushira,ubwo se ko dushize muzakoresha iki?Dore Uhoraho azabateza indyanyi kuzageza igihe ibyo mwiringiye byose bizashira bikarangira maze icyo gihe niho uzamenya yuko mwiringiye umwana w’umuntu uhumeka umwuka uturuka mu mazuru mwanze kwiringira Uhoraho udahumeka umwuka wa bantu kandi akaba ari anwe utanga ubugingo ngo ni uko mwiringiye ibisahurwa ngo bizabageza muzabukuru nyamara dore aho nibereye ubanza mutazahageza mukiriho kuko mwanze ibitanga ubugingo ahubwo muhitamo kurimbuka nuko nta mbabazi zanyu zibasigariye ahubwo mwemera mutajya impaka muyoboke umuriro utazima kuko niwo mwakoreye kandi buri mukozi wese akwye ibihembo.

May 04,2016 Njyanwa mu iyerekwa nerekwa ibintu biteye ubwoba ndetse biruhije no gushyira mururimi rwa gihanuzi,kuko ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi birenze ukwizera kwa bantu basanzwe bumva ibyabaye mu isi ya bazima.Nukuri nubwo mwirirwa mu mpiga hasi n hejuru dore ibintu nanjye biba bitanyoroheye ariko noneho ndumva ngiriye imbabazi abanyagkondorero.

Niba byashobokaga ngo ingabo za RDF-Umwakagara zice igihanga umwakagara mbere yuko ibyahanuwe bisohora kuko ibyo mbyonye nabuze nuko mbivuga biteye ubwoba biteye isoni,agahinda yewe muntu wifuza kubona umunsi w’Uwiteka kuri gakondo yawe reka reka subiza inkota murubati biragatsindwa yuko mbirebesha amaso yanjye ariko kandi nayo mfite nayo ntangirira imbabazi Mana yaremye ijuru n’Isi ndabizi ko urakariye gakondo yanjye kandi sinatinyuka no kwitambika imbere yawe ngereranije umujinya mbonye ufitiye gakondo ya bakiranutsi.

Yewe mukobwa w’Izion uzageza ryali kutumvira Uhoraho,ko mbonye uburakari bukomey cyane bw’ibigiye kubabaho nkumva amabere yikoz ntayo ngira,nkumva inyama zo munda zose zihindutse amakara!Yewe mwakagara niki cyaguteye gushaka kugerageza Uhoraho ngo agusukeho umujinya we?

Yemwe bantu twasize muri gakondo ndabinginze yaba abampiga cyangwa abansegera nukuri nukuri ufite amatwi na maso nashake uburyo bwose acika akuremo akarenge ke,kuko akarinyuma karahinda.

Mbonye ingabo za RDF zurira umusozi muremure cyane uwo musozi warufite amashyundu na mataba kuwuzamuka ntibyari byoroshye pe!Byari bikomeye mbona ingabo zose zigeze aho umwanzi ashaka zose zihinduka abarokore zimbonye ziravuga ngo yewe ntawundi wadusengera cyeretse wa muhanuzi nanjye ndababwira ngo nanjya mbyumvishaamatwi ariko nari ntarabirebesha amaso yanjye none ngiye gusenga.Ariko mu byukuri ibintu nabonye nta nubwo nabasha kubisengera sinabona aho mpera Uhoraho mwinga ngo abe yahindura imigambi ye kuko yahindukira akandundaho uwo mujinya afitiye ubwoko bwe bwanze kumwumva ngo buhindukire bwihane ahubwo bwikomereje kwibera mu nzira zo balamu na balaki zo gukiranirwa none ubishoboye nakuremo ake karenge kuko ntako ntagize ndara amajoro urupfu rundi hejuru ngo ndabahanurira mu menye ibyo data wo mu ijuru ashaka ariko mwanze kunyumva mu mpindura urwamenyo mwirirwa munseka bukanyiriraho nyamara ibyo museka uno munsi ni byo byari kuzabakiza mu gihe kizaza.

Mbonye baca abadamu nabanyamoinga NYABABYEYI ndetse bakayinoboramo kubera hasigara umwobo munini bagahita nashyiramo TISUE cyangwa papiyejenike mbonye ibintu biteye isoni kwandika ndetse no kubivuga birananiye mbonye abakobwa b’Izion bakorerwa ibintu ntigeze mbona haba no muri genocide y’1994 ntabyabaye wenda interahamwe zafashe abantu kungufu ariko ibyo mbonye ntabyo nigeze mbona kuva mbayeho dore imyaka mfite mwa bantu mwe b’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Mbonye umwakagara bamutegatega nkinyamaswa yafatiwe mukazitiro, mbonye batega za bombe ahantu hose,hashoboka kandi izo bombe ntabwo zisanzwe ndetse ndakeka ko mur’Africa bishoboke ko zishobora kuba zitarahagera.Mbonye kurimbuka gukomeye cyane kubutegetsi bw’umwakagara ninde munyabwenge akaba umuhanga akumvira ijambo ry’Uhoraho agakiza ubugingo bwe?Yewe yaba abapiga yaba abatampiga ibyo mbonye mwa bantu mwe mbese ninde ushobora kumva impanda ya nyuma agakiza ubugingo bwe?

Mbonye abatutsi bashirira mu kibaya kiri munsi y’umusozi warukambitseho ingabo za RDF+Umwakagara,mbonye abazungu bab’Ababiligi bagarurwa muri gakondo yabakiranutsi,maze aho gukiza abarokotse ku icumu ahubwo bakabaca ibihanga nyamara se ntibari baje kulinda amahoro “Peace keeping” mbonye ubwoko bw’Uhoraho guhungira ubwayi mukigunda,bwavaga mu ntambara buhungira mu ntambara mbonye abasirikare b’Ababiligi bakorera ibyamfura mbi ubwoko bw’Uhoraho maze basohoza umujinya w’Uwiteka kubwoko bwe!Mbonye mbonye …….Ubwoko bw’Uhoraho butereranwa n’Isi yose habura numwe wa butabara!?Mbonye ibikomeye byajyaga bivugwa mu magambo ariko noneho mbirebesheje amaso yanjye mbere yuko hagira undi muntu ubibona.

Mbonye inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abarozi nazo zihunga, zibura aho zerekera, mbonye amadayimoni nayo ahunga umujinya w’Uhoraho mbona babuze ubuhungiro ariko bo babashije kunyura muri humye abicaga ubwoko bw’Uhoraho barigendera! Ninde wakumva ibyo bwenge yandikira abanyabwenge nabahanga maze agakiza ubugingo bwe amazi atararenga inkombe? Yewe ubanza naho yarenga inkombe umuhanga yayoga yashaka akamutembana aho gutembanwa nibyo mbonye.

Nukuri nukuri uyu munsi ibyo umugaragu w’Uhoraho ukiranuka JOB yanditse nanjye nabyemeza yuko Uwiteka acumbeka umwotsi mu mazuru,maze umuriro ukagurumana mukanwa ke,kuko ibyo neretswe nicyo bisobanura.Ariko kuki umwakagara nabambari bumva yuko ibyaha byabo bakwiye kubihanirwa hamwe na ruband arwose rw’Umwami? Kuki batahanwa bonyine? Ariko se Umwami iyo acumuye ibyaha ntibijya kuri rubanda rwe? Aha nanjye mbaye umupfapfa rwose!David yacumuye k’Uhoraho rubanda rwose ruhura nakaga gakomeye kandi bataramenye igihe yacumuye k’Uhoraho.

Mbonye iby’Ubuhanuzi bwavuze ko bisohoye,mbonye intwaro zose umwakagara yaguze zihinduka ubusa zimera nkiziguye mu mazi ziribira,mbega umwana w’umuntu yiruhiriza iki,ahangana n’Uhoraho?

Nukuri nukuri ndababwiz’ukuri yuko nta cyintu nakimwe yaba mu byaremwe cyangwa bizaremwa niba bishoboka gishobora gukiza umujinya w’Uwiteka afitiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ntagihari habe namba! Mushaka mwemere cyangwa muhakane ariko igihe kiraje ubwo mugiye kubona umwakagara ashirwa mu maboko y’Uhoraho kandi byanditse ngo biragatsindwa gusumirwa na maboko y’Uhoraho.

Yemwe banyagakondorero ibibaye bizababarweho mwebwe na bana banyu kuko Uhoraho hamwe nabahanuzi bakoze ibyabo mwanga kumva ariko ibigiye kubabaho ntibizigere kubibarwa ku muntu uwari we wese ahubwo bizababarweho hamwe na maraso yanyu uwo muvumo ntuzigere ugira uwo ushyirwaho kuko niba ar’ukuburirwa mwaraburiwe mwanga kumva rero nimwemere musome ako gacumu kuzuye umujinya w’Uwiteka mwumve uko bimeze hamwe n’Umwami wanyu mwiyimikiye.

Uhoraho we,twebwe abatataniye mu mpande [4] z’Isi uturebeshe ijisho ryiza kandi utugirire imbabazi kuko imbabazi zawe zituvuyeho habe nisogonda [1] twashira kuko umwakagara yasamuye imva yo kutumira.Utugirire imbabazi uduhishe munsi ya mababa yawe ndetse udushyire mubwihisho bwawe butabonwa n’umuntu wese kuko imigambi ye mibisha yaremereye ubugingo bwacu.

Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona intumwa z’Umwami wabakiranutsi [11] z’abanye nawe maze nzibaza impamvu mukwandika ijambo ry’Imana Bible batigeze bashyirao abagore cyangwa abana babo maze uwitwa Mathayo,Luke,Peter,Yohana bose baransubiza bati,ntabwo twabikoze kuko icyo gihe twandikaga ibyari bijyanye nicyo gihe cyacu kandi nta nubwo ibihe byari byoroshye byari bikomeye cyane kurusha ibyubu!

Itandukaniro ry’icyo gihe nubu,ni uko twari benshi bari buzuye imbaraga z’ijambo ry’Imana ariko iki gihe cye abenshi nabahanuzi bibinyoma.Nuko ndeba hepfo yanjye mbona ikiganiro twagikoreye haruguru y’inyanja izengurutswe nishyamba rinini cyane ariko izo ntumwa z’Umwami wabakiranutsi,zo twavuganaga ziri hejuru mukirere ntawigeze agera hasi dukorana ikiganiro kirambuye cyamaze umwanya utari mutoya maze zirangije zisubizwa mu ijuru mbona zinyuze mukirere sinzi niba ijuru riba hejuru mukirere cyangwa niba ariyo nzira yerekeza mu ijuru numva ngize umunezero udasanzwe ariko no kumenya ko aribo ni umwuka wera wansobnuriye naho ubundi ntabwo bashobora ku kwibwira ngo nibande niba runaka ahubwo connection iba iri muri wowe niyo ikubwira ngo bariya na bantu runaka.

Ubwo bari bazaniye impamba [imbaraga] abari balimo bamesa imyanda yabo muri yo inyanja kuko amazi yo kumesa yari yarabuze!”Gukiranuka”.Ubwo rero balimo bitegereza uko abantu bamesa ibishura byabo nabonaga bibanejeje cyane ndetse babigereranyaga nabo igihe cyabo bagaseka cyane kuko bari bifitanye itandukaniro rikomeye cyane .

Nuko ijambo ry’Uhoraho bamaze kugenda rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe kuko bifite igihe cyabyo abatuye isi bagabisoma bikabagirira umumaro kuko mwebwe musoma ibyanditswe na bantu batakiriho bamwe bakananirwa kubyizera,ariko abiki gihe bo,bagira amahirwe kuko balimo guhabwa ibyabo byo mu gihe cyabo ariko bakananirwa kubyizera ndetse nubibaha akiriho bitarahinduka amateka!Nukui nukuri ndakubabwiz’ukuri yuko abazaza hanyuma bazabizera kurusha abari bahari byandikwa kuko batagize ayo mahirwe yo kubaho mu gihe cyabo.

Niyompamvu Uhoraho yavuze uzacira urubanza abantu abantu benshi bo mugihe cyawe kuko babayeho ubahanurira ijambo ry’Uhoraho banga kuryizera kandi bakureba mbese bizagend agute ubwo bazacirwa urubanza nabazaba batarabayeho igihe cyabo baryizeye cyangwa abaryizeye babayeho mu gihe kimwe?Uko niko Uhoraho abaza!Abantu bikigihe bari muzitwaza yuko ijambo ry’Uhoraho banze kuryizera kuko babwiwe yuko ryanditswe nabazungu,ibyo bikaba byaratumye banga kuryizera.

Hanyuma se ni jambo ryanditswe na barabura kandi rikandikwa mu gihe cyabo,naryo bazaritsinda murubanza imbere y’Uhoraho?Numva ngize ubwoba bwinshi kuko narinzi ko ar’uguhanura gusa naho burya Uhoraho yifitiye izindi gahunda zikomeye zizakoreshwa murubanza rwabazima nabapfuye?! Yewe birakomeye cyane nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira uburyo intwarane za mbere zanditse ijambo ry’Uhoraho (Abahanuzi) uburyo bahuye nibikomeye cyane kandi nabo barwanijwe cyane n’umwanzi wabakiranutsi(Satani)barankomeza bansaba kuba maso cyane kuko ngo abakoze uyu mulimo umwanzi yabishe vuba cyane akabakura mu isi yabazima batarangije umuhamagaro wabo kuko batari bakamenye umuntu nuburyo umwanzi amukreramo.

Ubwo uhereye kuri uwo munota menya gahunda y’Uhoraho kubugingo bwanjye nicyatumye ampamagara akangira umucamanza wa bari mu isi yabazima.Nuko numva ngize kongera gutinya gukomeye cyane,nibuka ijambo ry’Uwiteka yajyaga ambwira buri gihe ubwo nari ntaramenya umuhamagaro wanjye nicyo yampamagariye buri gihe Uhoraho yajyaga ambwira mu mwaka wa 2005-2010 ngo ijisho ry’Uhoraho rihora kuri wowe kurusha ibintu byose biri mu isi.Iryo jambo ryambujije amahoro kuko ryali ritandukanye nubuzima bwanjye bwo mu mubiri nifuzaga kuko nabugereranyaga nibyiki gihe ngasanga iryo jwi rivuga ntasobanukiwe ibyaryo!Gusa numvaga neza yuko ar’ijwi ry’Uwiteka kuko ryampaga ibyiringiro kurusha uko nihaga ibyiringiro kuko jye nibonaga nkwapfuye ariko nkabwirwa ko nzabaho igihe kire kire cyane kandi nzakoreshwa ibikomeye cyane mu isi yabazima.

Nabigereranya nuko nariwe cyangwa nuko mbyutse,ngansaga ntaho bihuriye,ugereranije nuko nirebaga cyangwa nifuzaga kugaragara cyangwa kumera ugereranije na bikigihe nabonaga halimo itandukaniro rikomeye cyane.Ariko nubwo narinsuzuguritse imbere ya maso ya bana b’Abantu,kubigaragara ariko iyo nafataga ijambo mvuga ijambo ry’Uhoraho natangazwaga nuko nabonaga abantu batangazwa nuko nigisha ijambo ry’Imana.Aho niho intambara zatangiye guhagurukira mu bafarisayo ubwo bakekaga ko nshobora gutangiza idini nk’uko bari barayatangije mu gihe jyewe ibyo rwose ntanabitekerezaga byari bindi kure nk’ukwezi.

Bigeza mu gihe cyo gutangira umuhamagaro wanjye ubwo narimaz guhunga Umwami Herode,maze kugera Uganda nibwo natangiye gusobanukirwa umuhamagaro kuko nibwiraga ko mpunze Herode nyamara ahubwo narimusanze mu icumbi rye,aho rero niho natangiye gusobanukirwa iby’uyu muhamagaro ubwo natabwaga muri yombi,niho natangiye gutekereza impamvu yibyo ndetse mbanza gutekereza ko byaba bifitanye isano numuvumo kubugingo bwanjye.Ariko ubwo nari munzu y’imbohe ubwo Malaika Michael yazaga agaca imanzi mukiganza cyanjye akambwira cyangwa akampa isezerano ryahawe umugaragu w’Uhoraho Abraham,nibwo natangiye kumva ngize ubwoba bwinshi ntangira gutekereza yuko bshoboka yuko Uhoraho yaba amfiteho gahunda icyo gihe hari muri 2011 kugeza 2012 muri mata.

Uko intamba zakomeje kwiyongera,ninako Ubuntu bw’Uhoraho nabwo bwakomeje kuba bwinshi cyane kumugaragu we,ninako impano nayo yakumeje gutyazwa cyane irusheho kugenda ihishukirwa iby’Isi yimiriho.Kugeza igihe nahawe umwuka wa Eliya na Elisha maze Uhoraho ambwira ibyo nkwiye gukora.

Ibi byose sinari kubishobora ahubwo nabishobojwe na Kristo uduha imbaraga zo kunesha kubaho wenyine si cyintu cyoroshye kuko ubusanzwe abantu bakunda gukorera umulimo mu bantu kugirango bamenyekane cyangwa biyubakire ubwami bwabo aho niho har’itandukaniro ryo gukorera Uhoraho mu bantu no gukroera Uhoraho uriho wenyine nyamara mwese mushobora gukorera Uhoraho ariko ukorera uwiteka ari wenyine ataba mu bantu ashobora gukora byinshi kurusha ukorera mu bantu kuko nta cyiba kimurangaza usibyeko intambara ziba nyinshi kurusha ukorera mu bantu kuko we akorera kunezeza abantu naho undi agakorera kunezeza Imana iryo niryo tandukanirizo.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika uburire ubwoko bw’Uhoraho ububwire uti,umunsi w’Uwiteka Imana uregereje kandi ugeze bugufi nyamara ufite amatwi yumve icyo umwuka aburira ubwoko bw’Uhoraho kuko hamaze gucibwa iteka ryemeza yuko umwakagara ahanirwa imbere yamahanga kugirango amahanga yose n’Isi yose bimenye yuko Uhoraho ariwe Mana yabakiranutsi kandi ko Uhoraho aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nongera kubona Malaika w’Uwiteka yongera gutumwa ngo ahagarare ahirengeye maze yongere avuze impanda kuko ubwo bwoko ar’ubwoko bushinga ijosi kugirango batazavuga ko baciriweho iteka batabanje kubimenyeshwa maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iki gihe ubwoko bw’Uhoraho bumeze nk’igihe cya NOAH babwiwe kwihana bakinangira imitima yabo nyamara inkugeyabazwaga babirebesha amaso ariko banga kwihana kugeza kumunota wanyuma ubwo bacirirwagaho iteka bakarimburwa na mazi uko niko Uhoraho avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar