June 2, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibikomeye bigiye kubaho mu isi ya bazima.Nerekwa kandi mbona ibihugu [2] bisangiye amateka y’ubugome,ibyago,na makuba byahatuye,mbona abayobozi bibyo bihugu barigize indakoreka mu isi ya bazima.Mbona uburyo bayoboy ibihugu byabo bakoresheje imbaraga za gisirikare,bashing ubutabera bubera ndetse bukanarobanura kubutoni bashing uturere ni cyenewabo gikomeye aho umuntu yazaga adafite amashuri bakamuha akazi akiga agakomeza amashuri ari ku kazi mu gihe abarangije amashuri bicaye barabuze nurwo kwishimisha urwara.
Nerekwa umunyagitugu ukomeye cyane witwa Gen.Yoweri Kaguta Museven (m7) uyoboye igihugu cya Uganda imyaka irenga [30] uburyo yakoresheje icyenewabo yajyaga arega abandi bategetsi bagenzi be,harimo IDDY Amin DaDa na Militon OBOTTE ko batwazaga igitugu ikaba imwe mu mpamvu yatumye abarwanya abakabura ku butegetsi!!!
Nerekwa abanyaUganda bitotombera ubutegetsi bwa [M7] bifuza ko yava kubutegetsi byarananiranye harabuze uwamukura ku ngoma.Mbona bamwe mubakranye nawe biyegeranya kugirango bagire imbaraga zo kumukura ku butegetsi nyuma yo kubona amahanga akomeje kwamagana ubutegetsi bwe.
Mbona bishyize hamwe kugirango bamurwanye ibyo babikoze nyuma yuko amahanga atangiye itangazo ry’uko indege niramuka inyuze mukirere runaka izaraswa ikamanurwa kuko ar’umunyagitugu ukomeye wananiranye.Iryo tanganzo mpunzamahanga ryatumye igihugu cya Uganda kijya mukangaratete gakomeye maze mbona abanyankore (Abahima) ari nabo bari ku ngoma,mbona bagize ikibazo gikomeye nibwo batangiye gutwika amazu yo hirya no hino yabatavuga rumwe n’ubutegetsi ibyo babikoze mu gihugu cyose maze igihugu gikwira indura akaga,ibyago,na makuba abaturage Babura aho bahungira.
Mbna bakoresheje indege guhiga abaturage bicyo gihugu cya Uganda izo ndege zar’izo mu bwoko bwa Kajugujugu (Elcopter) za zenguruka mukirere ariko zimanura ibisasu kubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa [M7];mur’iyo ntambara haziyemo izindi ndege ziyoberanije zisa nizije gutabara umukuru wicyo gihugu,ariko zije gukiza abaturage maze hatangira intambara yindege zirwanira mukirere karahava.
Nongera kubona indi ntambara yaberaga muri gakondo yabakiranutsi,kandi izi ntambara wagirango zatumanyeho kuko zabereye mu gihe kimwe ku buryo habuze uwatabara undi.Mbona naho umwakagara yakamejeje cyane arimo kwica abatavuga rumwe barimo abahutu na batutsi ku buryo bukomeye cyane.Maze amahanga akomeza kurebera uburyo izo ntambara zirimo kurwanwa nuburyo ubutegetsi bukomeje kwica inzira karengane zizira kwanga gutegekeshwa igitugu cya gisirikare.
Mbona mukirere cy’urwagasabo hakorwa patrol zikomeye cyane ziterabwoba kugirango abantu batangire batinye babone yuko hatangiye intambara,mbona abanyarwanda baturutse Uganda bavuga ururimi rw’ikinyankore(Abararo) aribo bayoboye imirwano ihanganye na batavuga rumwe na leta y’umwakagara.
Mbona umwakagara yafatiwe ibihano byo kudatembera mukirere yuko umunsi indege ye yatembereye mukirere izahita imanurwa ako kanya.Mbona ko abadayimoni be yakoreshaga hamwe na Museven bose bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya bajyanwa kurisha ubwatsi kuko igihe cyabo cyo kuva ku butegetsi cyari cyageze.
Nerekwa uburyo umwakagara yateguriye umugambi wo kurasa nyakwigendera “Gisa Fred Rwigema” muri hotel imwe ikomeye nuburyo azaraswa adahari maze akazaba ariwe umusimbura bikitwa yuko atabigizemo uruhare bityo akabona kuzafata ubutegetsi.
Nuko mbona avuye muri hotel yihuta cyane maze araza agera mu butayu asanga Gen.Gisa Fred Rwigema amurasa umwambi wigishirira mugahanga ako kanya Gisa akurwa ku isi yabazima.
Maze numva ijwi rimbwira ngo,bakuwe kubutegetsi nubugome bakoze babukorera bene wabo,bagambiriye gufata ubutegetsi ku ngufu za gisirikare,none umwuka w’Inzika y’Inzigo ubakuye ku ngoma.Ndabwirwa ‘ngo’mwana w’umuntu,abo bagabo barahemutse kandi bitwa abahemu kuko banyoye amaraso atariho urubanza kandi nta nyota bari bakagira!Bivuga ‘ngo’bagombaga gutegereza igihe bazagirira inyota bakabona kunywa ayo maraso ariko kuko banyoye ayo maraso nta nyota bafite byatumye bacirwaho iteka bakiri ku ngoma.
Numva ntangajwe cyane nayo magambo kubona umuntu ashobora gucirwaho iteka akiri ku isi ya bazima,numva nongeye gutinya Imana mu buryo bukomeye cyane!Sinarinzi yuko umuntu acirwaho iteka akiri muzima!?Maze umwuka w’Uwiteka urambwira ‘ngo’niyompamvu muzajya mubona abantu bakora ibikorwa by’ubugome nurukoza soni,nuko bamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana bityo abadayimoni bakaba babonye igikoresho bazajya bikoreshereza mu gihe bataramburwa ubwo bubasha ku bana b’abantu.
Hari abantu badashobora gusengerwa ngo bazihane cyeretse ar’uko bihannye (abantu bamennye amaraso)atariho urubanza biragoye cyane bingana nuko imfizi yingamiya yanyura muntoboro yurushinge kuko bisaba kwayambura icyubahiro ukiyanga ukababazwa nibyo wakoze maze Uhoraho yakureba ari mu Ijuru akabona kwitanga kwawe akakugirira imbabazi ashingiye kwicisha bugufi kwawe wagaragaje imbere yabo wahemukiye maze akakugirira imbabazi.
Naho ubundi nta mbabazi zisigariye abakoze ibyaha babigambiriye naho baboneye ibyo baharaniraga,aho kwihana ngo bareke imirimo yabo mibi,ahubwo akaba ari bwo barushaho gukiranirwa bagakomeza kwica no kurenganya abo bashinzwe kuyobora kuko uwakabarenganuye ari we ushnzwe kubarenganya iryo nijambo ry’Imana (Imigani).
Kubera uburebure bw’uhoraho,nubugari bwe,numurambararo afite nta mwana w’umuntu ushobora kumurondora akoresheje ubwenge bwa kamere cyangwa ngo amusobanukirwe uko bikwiriye akaba ariyo mpamvu byanditswe yuko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana”bishatse kuvuga yuko,ibibaho byose bibaho Imana ibizi kandi ikabireka bikabaho”.Ibyo bitandukanye nukuvuga ngo niyo yemeye ko bibaho kuko ijambo ryayo rivuga yuko imbere y’umwana w’umuntu hashizwe inzira [2] gukora ikiza n’ikibi aho akaba ariho ubucamanza cyangwa ubutabera bw’Uhoraho ari ho bushingiye kuko ibyo umuntu akora byose aba azi neza ko akora nabi cyangwa akora neza bitagombye gusaba ko yaba azi ijambo ry’Imana cyangwa atarizi.
Niba utinya kwicwa,bisobanuye yuko,uziko kwica ari bibi.Bivuze ngo,nawe ntugomba kwica!Kuko icyo utifuza gukorerwa nawe ntukagikorere abandi.Kuki se umuntu yatekereza kwica mugenzi we?Nuko azi neza yuko aba amukuye ku isi ya bazima kandi ko kuyivaho atar’Imana igukuyeho atari byiza.
Abana b’abantu nubwo bakomeje kwirengagiza ijambo ry’Imana cyangwa amategeko y’Imana ari mu mitima yabo,ntacyo bazitwaza imbere y’Uhoraho kuko ayo mategeko yanditswe mu mitima yabo kuva cyera na kare nta numwe utazi yuko kwica cyangwa kwicwa ar’ikizira k’Uwiteka Imana yaremye Ijuru n’Isi.
Ingingo ikwereka yuko bose bazi ko icyaha ar’ikibi ni uko uzasanga ibyaha byinshi bikorwa,babikorera mu bwihisho uretse mur’iyi minsi isi imaze kurangira bisigaye bikorerwa ahabona ariko cyera mu myaka cyangwa mubinyejana byashize,ibikorwa bibi byose byakrerwaga mu mwijima kugeza mu minsi yashize satani amaze kwigarurira isi amaze gukuraho za kirazira maze yimika imicyo mibi yo kurwanya ijambo ry’Imana maze abategetsi babihesha umugisha nibwo ibyaha byemejwe namategeko maze bitangira gukorera kumugaragaro nta tegeko rishobora kubihana ahubwo basigara bahana ibitakabaye ibyaha ariko byitwa ibyaha kuko bidakorwa biciye mu mategeko.





