AERG ni umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ushingirwa i Butare muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1996. uyu muryango rero kimwe n’indi yose y’abacitse ku icumu rya jenoside warufite mu nshingano zawo kurengera abacikacumu bakishyira hamwe bakiyubakamo icyizere kikaba ari igitekerezo cyari cyagizwe n’abanyeshuri 12 hatarimo uruhare rwa FPR na ruto
Gusa uko imyaka yagiye yiyongera uyu muryango wagiye ugira ibibazo binyuranye harimo kuba FPR yarashakaga kuwugira umuryango uharanira inyungu za FPR aho guharanira inyungu z’abacikacumu ibyo byatumye bamwe mu banyamuryango bayo batabyumva neza cyane ko uyu muryango mu mizi yawo ya mbere wari warashyigikiwe na perezida Pasteur Bizimungu,bamwe mu banyamuryango ba AERG batangiye kuwutera umugongo.

Bahereye muri komite nkuru ya AERG babizeza utuntu n’utundi turimo ko bazabakorera ubuvugizi muri FARG ikabarihira muri za kaminuza,abatagira amazu ikashakira uko ibagenza ndetse Nziza abemerera akayabo k’amafaranga yo kujya bakoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi akanabashakira akazi ,bakagira uruvugiro kuko kugeza magingo aya AERG imaze kuba umuryango ukomeye ufite nagatubutse ndetse Nziza yanabeguriye FARG ubu ni nkaho aribo bayiyobora muri make abashyira ku ibere kugeza ubwo bamwita papa wabo ari nako abarundamo ubugome bakagirango ni urundi rukundo babafitiye ariko ntirwari urundi rukundo ahubwo yashakaga kubagira ibikoresho ngo babone uko barisha jenoside nkuko jenoside ariwo mugati wa Kagame.
gusa kugeza magingo aya amakuru ikinyanyamakuru inyangenewss dufite nuko uyu muryango utorohewe bitewe nuko bagomba kwishyura inka ya nyangara, dore ko Jack Nziza arimo arabasaba urubyiruko rwo kujya mu gisirikare ndetse akanabasaba kujya mu mihanda uko bangana bakigaragambya ari nako barira ngo barashaka manda ya III ya Kagame ngo yababereye umubyeyi avuyeho bapfa bagashira gusa byababereye nko gushima ku ibuye kuko abanyamuryango benshi babiteye utwatsi bagira bati: « kuba leta y’u Rwanda yaraturihiye si urundi rukundo ahubwo ni ibyo yatugombaga kuko na jenoside yakozwe mu izina rya leta,ikindi kandi leta yirirwa ihabwa inkunga nyinshi yitwaje ngo ifite ibibazo byinshi yatewe na jenoside bityo rero Kagame yakoze ibyo yagombaga gukora kuko si amafaranga yavuye kuri konti ye” ndetse bamwe bakanemeza ko ntacyo RPF yabamariye bati ahubwo iya yavagaho» none rwabuze gica kandi ntiwarya intonorano yaNziza ngo uzamucike.