Home Uncategorized ADEPR igiye kwizihiza imyaka 75 ikorera mu Rwanda,ariko se bagiye kwizihiza ko,Ijambo...

ADEPR igiye kwizihiza imyaka 75 ikorera mu Rwanda,ariko se bagiye kwizihiza ko,Ijambo ry’Uwiteka rikuwe mu itegeko nshinga?

0

Amakuru aturuka muri Itorero ADEPR  aratangaza yuko iryo torero ririmbanije mugukora imyiteguro y’ibirori by’uko iryo dini rigiye kuzuza imyaka ya  yubile y’ 75 rimaze rikorera mu Rwanda.Amakuru avuga yuko iryo dini ririmo gutegura ibyo birori  ibiteganijwe kuba taliki 21/11/2015 kuri stade amahoro i Kigali.

Abakiristu biryo torero bakomeje kwibaza uburyo iryo torero rigiye gukora ibirori mu gihe leta y’uRwanda imaze gukura ijambo mu itegeko nshinga rivuga yuko IMANA ITAGISHOBOYE BYOSE,aha abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu impamvu yibyo birori mu gihe abakiristu bagifite agahinda ko kuba Imana bizera ndetse biringira ikaba ikuwe mu itegeko nshinga kandi aribo baryitoreye muri 2003 none bariza niba bazagira uruhare muri kamampaka Referendum igiye gukorwa mu buryo bunyuranije nitegeko nshinga bari baritoreye ese bo bazaba batora Satani cyangwa bazaba batora itegekonshinga batibonamo!?

Ese byaba bifite uwuhe mumaro?Ese iki nicyo gihe twari dukwiye gukora umunsi mukuru mu gihe gakondo yabakiranutsi hamwe nitorero ry’Imana hamwe n’Umwami waryo waripfiriye kumusaraba kumanywa y’ihangu kugirango abantu be babone ubugingo?Ese tuzaba dushima iki?Iki nigihe cyo kwambara amaguniya no kurira Uwiteka Imana kubera akaga amakuba n’ibyago bigwiriye gakondo yabakiranutsi.

None nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabigaragaje mu buhanuzi buherutse gushyirwa ahagaragara ko idini rya ADEPR ubu risigaye riyoborwa na Anti-Kristo nuko bibaye dore birasoheye ariko nyamara benedata ntidukwiye kwiheba kuko urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho rwanditseho ngo:UWITEKA AZI ABE.Nuko rero nimugire umwete wo kwezwa no gukiranuka hatagira umuzi umera wogusharira muri mwe kuko ibihe ari bibi kugirango niba bishoboka Uwiteka azarengere ubwoko nubwo muri bwo habonetsemo abatumvira bari bakomeje guhanga amaso abana bab’abantu none birangiye umwanzi yigaruriye gakondo yabakiranutsi .

Abanyagakondorero bakimara kumva iyo nkuru y’incamugongo,bahise babona iby’ijambo ry’Uwiteka ryavuze ku wa 23 gicurasi 2015 ko gakondo yabakiranutsi umwanzi azishyira hejuru maze agahakana Imana kuburyo bose bazumirwa none niko byabaye ngirango abakomeje gukurikirana ijambo ry’ubuhanuzi nk’uko ryavuze ryabivuze .

Bene data bakundwa mukwiye kwizera Uwiteka Imana kuko nta jambo avuga ngo rihere!Ibyavuzwe riratashye kuko mugiye kubona umwana w’umuntu ashyirwa hejuru nyamara bizamenyekana yuko Uwiteka ariwe Mana reka rero twiringire yuko ntagushidikanya yuko umunyabugingo atazabura gutabarwa,mbese waba ufite ubugingo? Ibyo byonyine nibyo warukwiye kuba wibaza niba koko ibihanurwa bivuga ukuri cyangwa se atarukuri ariko rero niba utibaza ibyo waba urumwana wo kurimbuka!

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar