July 21, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire kidafite amashami,abantu bari munsi yacyo bashaka ku cyurira,ariko mbona Umuhanuzi mukuru aburizamo uwo mugambi wabo kugirango baturira icyo giti.Abandi nabo barimo bagura ibyo kurya byinshi abo nabifite bari bamaze kubona yuko ibyitwa amatora bishobora kuzavamo amatongo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igiti biringiye nta bwo kigifite ibyringiro byo gukomeza kuba igiti cy’inganza marumbo,kandi nta bwo kigifite amashami yo kugamo izuba kuko kimaze gusaza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeje umurimo waryo,kandi Uhoraho akomeje kuririnda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ni uko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uburire ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo bube maso cyane,kandi bwirinde kuko umwanzi ari mu minsi ye ya nyuma.Kandi imigambi ye yose ikaba ikomeje kuburizwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ongera uburire ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo bwite cyane kubihanurwa kugirango butazacirwaho iteka n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,kandi baraburiwe igihe kitari gito,Uwiteka Imana ya bakiranutsi akaba yarimanukiye kuza guca imanza zitabera mwisi ya bazima niko Uwiteka Imana yanjye abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye mu murwa w’ibabylon,urangize imilimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko za magigiri uyu munsi batari buze mu murwa.Ndahaguruka ndagenda njya kumirimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngaruka amahoro nkuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo yabivuze!