Home News Abashinzwe gukiza gakondo,nibo bayigambanira!

Abashinzwe gukiza gakondo,nibo bayigambanira!

0

March 21st,2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona gakondo ituranye nagakondo yabakiranutsi,iyo gakondo yari yararaye cyane yarabuze uwayihingira imyaka myinshi cyane.Mu buryo butunguranye nsanga iyo gakondo yarahinzwe imeze neza abari barayigaruriye mbona bayishubije kuri banyirayo.

Ariko mbona aherekera kuruhande rw’iyo gakondo mbona hateyemo igiti cyinganza marumbo,haruguru yacyo gato harumwobo winyamaswa yitwa inyaga!Mbona iyo nyamaswa igenda icukura yagakondo igenda yagiza gusa gussa!Kandi nabonaga ko igenda yototera cya giti cyinganza marumbo kugirango izarandure imizi yacyo hanyuma cya giti kizarimbuke kidasize nuwakiramira

Nuko mbona abari baratwaye gakondo,mbona ko barimo kugenda berekana imbago za gakondo aho yageraga hose kugirango batangire bayikorere maze gakondo itangire itange umusaruro mwiza

Mbonamo umugabo umwe umwe wikigwari utarashimishijwe nuko gakondo isubizwa banyirubwite,kandi igitangaje nawe yarafiteho umugabane maze nkajya numva agenda avuga nijwi ritoya cyane rimeze nkiryabagore basubiza ababatereta nkaho bemeye ngo nyamara runaka mukwiye kumwirinda igitangaje mu bantu bose bari basubijwe gakondo nta numwe atagize uwo avugaho

Nuko ndabwirwa ngo nigende mpamagare umuhanuzi mukuru aze yumvirize imivugire yuwo muntu.Ndagenda ndamuhamagara araza nawe atega amatwi yumva uko avuga ubwo abanyagakondorero bari bagikomeje kuzengurutswa gakondo berekwa imbago aho zageraga

Nuko numva umuhanuzi mukuru avuga ngo,uwo muntu witeye icumu nda ninde ugambirira nkabanyabyaha wanga amahoro nyuma imyaka amagana nnumuganura mbega ni kuki yigira inama nkizababyaha?Numva akomeza kuvuga ati,uwo ntawundi ashaka usibye kiriya giti aragirango akoreshe ya nyamaswa yinyaga maze arimbure imizi yacyo kugirango kiri giti cye kuzasiga ishami na rimwe rishimikiye kuri wa muzi wakiriya giti.

Nuko mbona intatane za gakondo zose zigaruka muri gakondo ariko abenshi bari abari nabategarugori,nuko umuhanuzi mukuru arambwira ati,ukomeze umukurikirane hafi kandi ujye wandika amagambo yose akoresha yo guteranya abanyagakondorero kuzageza igihe cyategetswe ubwo azashyirwa ahagaragara kuko iby’Uwiteka yavuze ntazabura kubisohoza ariko hazabona ishyano ushaka guteza intamabara kandi ari mu gihe cyamahoro benerwo bari bari batahutse!

Yego ari mu bushori shori bwinyenyeri kandi yarimanitse yumva ko yamaze kugerayo,ariko umubwire uti,uwazamuye ninawe uzakumanura kuko kumanuka kwa Kristo bisobanura kuzamuka no kuzamuka kwe gusobanura kumanuka kuko rero yishyize hejuru umutima we akawukura mugitereko cyawo ntakabuza yuko atazamanurwa agasubizwa hasi aho yakomotse kandi yahoze kugirango azamenye yuko kurwanya uwo Uwiteka yasize amavuta bitajya bigwa umuntu neza ngo abe amahoro uko niko Uhoraho avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar