Aug 16, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibihugu [2] bihanganye mu ikoranabuhanga birimo kurushwanwa kongera ubukungu bwabo kugirango igihugu kimwe gisimbure ikindi kumwanya wo kuyobora isi cyitwaje imbaraga z’ubukungu uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa mbona Igihugu cy’America n’igihugu cya China,birushaho guhangana bikoresheje ikoranabuhanga,ariko igihugu cya China,kirusha igihugu cya America gukora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuahanga maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubibonye ninako bigiye kuzamera China igiye kuzamura ubukungu bwayo burute ubw’America uko niko Uwiteka avuga.Kugirango ijambo ryavugiwe mukanwa kumuhanuzi ribashe gusohora uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,dore mu gihugu cy’IBABYLON abayobozi bari ku butegetsi uyu munsi,nibareba nabi,bazasubira mu gihugu cy’UBUHOLANDE murukiko rwa ICC kandi noneho bikazabagora gutsinda urubanza nk’uko bavuga ko,urwa mbere barutsinze uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amagambo yashize ivuga mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Kuko Umwami wimikishijwe n’ijambo ry’Uhorao,Kigeli V Ndahindurwa,yaraye aciye imanza zitabera.None aciye urugomo na magambo mabi bajyaga birirwa bavuga ajyanye n’ubugambanyi.Kandi abasigaye mu nteko y’Umwami,barushijeho gutinya cyane Uwiteka kuko nta jambo avuga ngo rihere uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uyu munsi uri buhure n’umugore w’Umuslamu wiyoberanije maze agusabe amashillingi yo gutega bus “FARE” uramenye ntuyamuhe kuko Satani yagambiriye kongera kwisubiza umugisha wawe yari yaratwaye uko niko Uwiteka avuga.Ubwo nerekeza mu murwa mukuru w’IBABYLON witwa SHUSHAN ngeze mu murwa rwagati mpasanga umugore w’Umuslamu wiyoberanije uhagaze mu mayira abiri.Maze arampagarika ansaba amashillingi [50] yo gutega imodoka ndayamwima kuko ijambo ry’Uhoraho ryari ryambwiye yuko ntaributange amashillingi ya gutega imodoka maze ijambo ry’Uhoraho riba rirasohoye niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa,mbona umugore utwaye igikamyo kirekire cyane nka byabindi bitwara ibyuma byo kubaka.Mbona icyo gikamyo gitwara abantu kujya kababatiza,cyinsiga mu butayu kumaze kugeza abashaka kubatizwa aho babatirizwa uwo mugore aragaruka aza kuntwara aza yihuta cyane maze mbona iyo kamyo ikoze impanuka iragenda igonga igipangu cy’umuntu maze ndaza nyikuramo.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore har’idini rigiye kwifuza yuko wakorana na ryo,ariko uramenye ntuzigere ukorera mu dini cyakora wabafasha ukabereka inzira yo gukorera Uhoraho,ariko ntuzigere wemera kuba mu dini kuko umwuka w’isi ukorera muri bo (Abafarisayo) bakugirira nabi uko niko Uwiteka avuga.Kandi s’urukundo bazaba bagufitiye,ahubwo bazaba bashaka kwica ikiri muri wowe niko Uwiteka avuga.
Nerekwa abantu bakorana n’umukuru w’igihugu runaka,mbona barimo kutegurira amafunguro y’ibyo kunywa.Maze nanjye njya gukoresha ibikoresho bakoreshaga byo gutegura ibinyobwa.Maze nsanga batararangiza gutegurira umukuru w’igihugu.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho azaguha umugisha uzajya utegurirwa amafunguro nk’ay’umukuru w’igihugu ariko igihe cyawe ntabwo kiragera kugirango bigusohozeho uko niko Uwiteka avuga!!!
Aug 17,2016 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwicanyi umugome utambaye umugomo Gen.Jack Nziza aje guhiga ubugingo bwawe kandi amaze igihe aguhiga ariko ariko Uhoraho agakiza ubuzima bwawe ashaka kuburimbura.Ariko ntumutinye kuko Uwiteka yamaze kugucira inzira uko niko Uwiteka avuga.Nuko mbona mbere yuko ankurikirana,abanje kujya kwituma kuko yarakubwe cyane (Kubohwa) maze igihe avuye mu bwiherero asanga namaze kumwereka igihandure apfa kwihagararaho arankurikira,ariko byari urwiyerurutso maze numva asigaye yitotomba mucika gutyo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa igiterane cyateguwe n’idini rya VIVANTE rihagarariwe na Edimo KIVUYE mu gihugu cyo mu BURUNDI.Mbona umudamu we ategeka abahereza guha abantu amata n’icyayi byumujago bitubuyemo amazi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ngayo ng’uko uko basigaye bagenza abakiristu babo basengera murusengero rwabo.Mbona ahamagawe umwe mubahereza yari yateguye kubika amafunguro yabo we numutware meza kurusha ayabandi bose.
Maze ijambo ry’Uhorao rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye niko bimeze uko niko Edimo na madawe wiwe cyangwa Itorero rye,basigaye bagenza ubwoko bw’Uhoraho.Nongera kwerekwa mu murwa mukuru w’IBABYLON abarundi—kazi bacuruza bibiliya ijambo ry’Imana,bafata bibiliya zanditswe cyera cyangwa version za cyera bakazinidura mu KIRUNDI n’IKINYARWANDA.
Mbona ko bafatanije n’abanyarwanda gukora ubwo bucuruzi bwo guhindura ijambo ry’Imana muzindi ndimi.Nuko ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,ibyo ubonye niko bimeze uko niko Abanyarwanda na Barundi bigize impunzi,niko basigaye bakora!!!Ntibigutangaze yuko ijambo ryanjye barinduye igicuruzwa gikomeye niko Uhoraho agize»
Ijambo rirambwira riti mwana w’umuntu,dore amasengesho warangije yabaye ingiramumaro kuko umudayimoni yifuje gusangira nawe ngo ajye akora mu isahani ukoramo ariko urabyanga.Nuko mbona mujumbye ikaramu mu mutwe itobora murutwariro igera mu musaha maze ndabwirwa ngo umugisha wawe urawakiriye nubwo bari bawuhagaritse niko Uwiteka avuga.
Ijmabo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuririmbyi Uwimana AIME,yagize neza aririmba indirimbo zo mu gitabo cyo gushimisha maze azishyira kuri YOUTUBU.COM ugirango ubishatse wese abashe kuzumva kandi zimugirire umumaro nuko rero igikorwa yakoze nikiza cyane Uwiteka amugirire neza kandi amuhe umugisha kuko yagize igitekerezo cyiza nubwo abandi baririmbyi bamugaye bakavuga yuko yananiwe guhimba indirimbo ariko ya yobowe n’umwuka w’Imana niko Uwiteka avuga.