OCT 5, 2016 ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bene so batuye mu gihugu c’IBABYLON,umwanzi yabariganije bamaze kubona batsinzwe none barashaka guhamanya umugore kugirango bice umwana w’iseerano.None babwire bashake aho bahisha umgore kuzageza gahunda zo kuva aho bari zitunganye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mwene so uba ku mugabane w’UBURAYI mu gihugu cy’UBUHOLANDE,mubwire yuko umukobwa we agiye kurongorwa n’umusore akunda cyane,ariko uwo musore akaba atamukunda ahubwo,akunda imishinga (Projects) ziri muri we kuko abona yuko uwo mukobwa ar’umunyamugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nibaramuka babanye,ntacyo bizamumarira ahubwo azicuza impamvu babanye kuko umugabo icyo amushakaho ar’inyungu atari urukundo.Ubwo rero umubwire ahitemo kuko umukobwa amukunda ukurundo rwo kubana,naho undi akamukunda urukundo rw’ubucuruzi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa icyegera cy’umukuru w’igihugu w’Ibabylon William Ruto yishimira yuko urubanza rwe rwarangiye murukiko rwa ICC,akaba atagikurikiranyweho kuba yarishe abanyagihugu,ariko mugenzi we,ari nawe mukuru w’igihugu Uhuru Muigai Kenyatta akaba agiye gusubizwa ICC kuko leta ayobowe iomeje kuregwa yuko yanze gukorana n’urukiko rwa ICC.
Nerekwa umukada wa FPR, AMOS KAMUGISHA ubucuruzi yakoreraga FPR,burangira.Kandi burangira atari uko habuze abakorana nawe,ahubwo burangizwa nuko agatsiko akorera igihe cyako cyo kuba kubutegetsi karangiye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Imana ya bakiranutsi,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana bato b’ibitambambuga,bagiye guhura na kaga gakomeye kuko na babyeyi bababyaye bagiye kubibagirwa kandi bidashoboka yuko umwana nyina amwibagirwa.Ariko kuko rukanga bana aje kandi ageze mu marembo y’umutekano mucye,nta kabuza bagiye guta abana babo biruke nkinshashi y’inyana igeze igihe cyo kwina uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Umubyeyi uzahungana n’umwana we,azaba ari we mubyeyi ukwiye kwitwa umubyeyi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Mu masaha ya nimunsi,ijambo ry’Uhorahora,ryongera kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahutu ntibashaka kwiezaho umuvumo ubariho wa maraso ya batutsi.Barimo kuvuga yuko birwanagaho bityo,bakaba ntacyo bihana,none babwire ngo,umuvumo wa maraso uzabagendaho kuzageza kugisekuruza cya [4] niko Uwiteka avuga.Bareke kwitwaza yuko ubutegetsi bwa FPR,bwishe abahutu,bishwe n’ubutegetsi,ariko ntabwo bushwe na baturage bagenzi babo kuko ntamugambi nta ninama bagiye ngo bagambanire abahutu.Ariko abahutu bagambaniye abatutsi barabica bishyiraho umuvumo wa maraso badateze kuzakira nibaramuka batiyejeje.
Umuvumo wabamennye amaraso atariho urubanza!!!
Erege nubundi navuze urubyiruko rw’abahutu rutishe nirwo rukwiye kwiyezaho uwo muvumo.Naho abandi ntibashobora kwihana bamaze kwiciraho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Abana babo bakwiye gukora amasengesho yo kwiyezeho uwo muvumo kugirango ubuzima bwabo butazarangwa numuvumo.Kuko interahamwe n’Abatutsi b’Abakagara,bazavumwa umuvumo uzahoraho kuko bamennye amaraso ya bakiranutsi hamwe n’ubwoko bw’Uwiteka Imana.Nuko rero bamenye neza yuko,igihe cyo guhanwa no guhemba cyegereje kandi gisohoye!Umunyabwenge amenya yuko imvura igiye kugwa akanura ibyo yanitse!Naho umunyabute cyangwa umunebwe,ariryamira maze ibyo yanitse cyangwa ibyo yagombaga gusarura,bikanyagirwa bikabora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.
Umugore wese w’umututsi-kazi,washakanye n’Umuhutu cyangwa Umututsi wamennye amaraso,akwiye gutandukana nawe,kuko uwo muryango utazaba abanyamugisha kuko bamennye amaraso atariho urubanza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Utazabikora umuvumo uzamuhoraho ndetse na bana abyaye kuko igihe tugiye kwinjiramo,ar’igihe cy’umuvumo uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.
Birabujijwe gushaka mu muryango wamennye amaraso,kuko umuvumo wabo utazabura ku kujyaho,na bana uzabyara.Nuko rero habeho kugenzura no kwirinda cyane kubagiye gushakana kuko bitabaye ibyo,abazarenga kuri ayo mategeko,bahoraho mu muvumo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!!!
OCT 6, 2016 Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe ageze ku nkengero z’ubutayu.None dore Uwiteka agiye kohereza umugisha kugirango ujye kumukurayo kugirango umusige mu masezerano kuko umwanzi agambiriye kumuconcomera bunguri uko niko Uwiteka avuga.Ariko ntumuhagarikire umutima kuko iyavuze ninayo izasohoza kuko iyatangiye umurimo niyokwizerwa ninayo izasohoza umurimo wayo uko niko Uhorago Uwiteka avuga.
Inama ya ONU/UN yiga itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa:
Nerekwa Umwami w’uRwanda atumizwa mu nama ya ONU, kugirango bigire hamwe itahuka rye,maze mbona bahamagaye abamenyasha makuru kugirango batangarize hamwe uburyo Nyir’uRwanda agiye gusubizwa muri gakondo ye.Mbona abantu bose berekeza amaso abo kuri za televisiyo kugirango bakurikirane itahuka rya Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,abakagara barakaye cyane kubera inyandiko zibavuga ukuri,none ba uretese gato,kuko bahagaze imihanda yose ngo barebe yuko bakubona.Tuza babanze banyuraho ubone kujya gukomeza umurimo wo kuburira ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore bakuzaniye ibigori,ariko barabirya bonyine!Kuko imigsmbi yabo Uwiteka yamaze kuyiburizamo kugirango bamenye yuko ukorera Uwiteka Imana ikiranuka muri byose!Nuko rero umenye ubwenge umenye uko ugenza kugirango iyo mvura ibanze ihite niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga!
Ijambo ry’Uwteka rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami AHABU (Umwwakagara) abujijwe amahoro na gakondo yawe,ari nayo gakondo ya bakiranutsi.Dore arimo gutekereza uburyo yayikuraho burundu akoresheje uburyo bwose bushoboka.Ariko bigaragara yuko atazabishobora kuko amakuru ugeza kubwoko bw’Uwiteka,adashimisha umutima we!Nuko rero witegure kurwana intambara iri mbere yawe mu minsi iri mbere kuko bashaka guhangana nawe,byananirana mukajya mu mishyikirano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ababajwe nuko urimo gutuma abaturage bahumuka amaso bakamenya ibyo batari bazi bikorerwa muri gakondo.Kandi abaturage nabo nabo rubanda rw’Umwami bakomeje gukurikiranira hafi cyane iby’Umwwakagara akora,kandi bamaze kwizera ijambo ry’Uhoraho,ariko Umwakagara yabagize imbohe ku buryo byababareye ikizamini kugirango babashe kuba bakwikura mu maboko y’Umwwanzi.Ariko abo nibabandi bakunda ubuzima bworoshye nkinjangwe kuko inyabwenge zahise zikuriramo akarenge uko niko Uwiteka avuga.Babwire bashake uko biheza babe bigiriye kuruhande rwa gakondo maze ibigiye kuba muri gakondo,bazabirebesha amaso babiri kure,kugirango bitazabageraho.Ariko abazashobozwa bene ibyo,nabadafite amaraso mukiganza kuko abo ngabo Uhoraho azabanangira umutima kugirango bahanirwe hamwe muri gakondo ya bakiranutsi kubera amaraso bamennye atariho urubanza uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore har’umugabo ugiye kukwandikira w’umumagigiri,agiye kwiyoberanya kugirango ashakishe uko mwajya muvugana maze bazakugwe gitumo.Nuko rero nubona akwandikiye umenye uwari we kugirango umenye uko ubyifatamo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiragiye,none tunganya ibidatunganijwe vuba bishoboka kugirango usage ibintu byose kumurongo kuko gahunda y’Uhoraho yegereje kandi igeze igihe cyayo.dore iby’Uhoraho yavuze byose agiye kubisohoza kugirango umenye yuko we,ar’Uwiteka uvuga bikaba yategeka bigasohoza niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa turi mu kinyabiziga(bus) ndende kandi nini cyane,maze mbona nsohoka muri iyo modoka,njya kwicara imbere hamwe nutwaye ikinyabizinga.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore wari wicaye muri rusange,ariko noneho,habonetse umwanya wawe wihariye, none va muri rusange ujye kwicara ku ntebe y’imbere ahatari rusange kugirango utananirwa gutunganya imirimo warukwiriye gutunganya kugirango utarangara kubera urusaku rwa bagenzi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
The Rhema word:
The Rhema word of the Lord comes from heaven called WARDEN: According the research I’ve been made it, found that means is a person supervising a place or procedures. This is what the Lord God of armies says.
Nsubizwa mu iyerekwa,mbona abadayimoni batonze umurungo bajya gushaka Umuhanuzi,maze ijambo ry’Uhoraho riransanga rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ugende uhure nabo badayimoni maze uyobye! Abo badayimoni iyi nzira bajemo uberekeze akandi kayira gashamikiye kuri ako, kandi kaza iwawe.Ndahaguruka ndagenda mpura nabo badayimoni ndabayobya ariko babanza kwanga kugenda ariko nkoresha ubutware bw’Uhoraho maze baremera baragenda.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ikibi zimerewe nabi cyane kuko ijambo ry’Uhoraho rizisohoyeho.
Nuko nongera kwerekwa ba nyampinga b’uRwanda,bajyanwa mu ishuri kwiga ishuri ry’Abatutsi n’abatutsi-kazi,uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Mbona abandi baratorongeye berekera mu butayu ariko bagenda ntabwo bari bazi yuko bagiye mu gihugu cy’Ubutayu.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubusambanyi bw’Abatutsi-Kazi bumaze gutera isesemi Uhoraho ari mu Ijuru.None agiye kubashyira ku karubanda abakoze isoni kugirango bamenye yuko ar’ubwoko bwatoranijwe gukorera Uhoraho.Kandi ko bagiye guhabwa igihano n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango batazongera gukinisha igisa ni cyaha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore ubwoko bw’Uwiteka bwakoze ibyo gukiranirwa,bwagenze mu nzira yabalamu na balaki,bemeye kuboka Umwakagara banga kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bakora ibyangwa na maso y’Uhoraho.Bemerera Umwakagara ko bazakora ibyo azabategeka,kwica kuroga,na mabi yose y’umwanzi nuburiganya bwose bwose bw’umwanzi wabakiranutsi.Kubera iyo mpamvu,dore Uhoraho azasibanganya inzira zabo zose zo gukiranirwa nubugome bwabo bwose kugirango bamenye yuko Uhoraho agira neza kandi akiranuka muri byose uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore ukuboko k’Ukuraho kuzaremera ubwoko bw’Uwiteka ndetse bazakorwa nisoni kuko baretse inzira zo gukiranuka,ahubwo bayoboka Umwami AHABU (Umwakagara) wigishije ubwoko bw’Uwiteka gukiranirwa no gukorera imana za mahanga zitar’Imana ya Israel ya Abraham,Issac,Yakobo na Majeshi Leon Imana yaremye Ijuru n’Isi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
OCT 7, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze imbere umbwire icyo ubonye nanjye ndakubwira icyo nshaka kukwereka!Nuko nditegereza mbona akazu kibyatsi kubatse mu mwobo,mbonamo umusore w’umututsi w’Umwakagara utanzweho kuba igicumbi cy’abadayimoni kugirango abakagara gahunda zabo zabadayimoni zibashe kugenda neza.
Ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu Ijuru,rirambwira riti,mwana w’umuntu,vuma kandi ucireho iteka kiria gikorwa!Nuko ndatangira ndavuma kandi nciraho iteka ibikorwa byose by’abadayimoni byose hamwe nibikorwa by’Abakagara byose bikorerwa muri gakondo ya bakiranutsi.Dore gakondo n’iy’Uwiteka,kandi ya bashyiriyeho cyangwa yabaremeye kumutambira,ntabwo yabaremeye kumurwanya.Niyompamvu mbavumye nkavuma nibikorwa byanyu by’urukoza soni mukorera mubwihisho mwibwira yuko bizabagirira umumaro wo gukiranirwa.
Mbavumye mu izina ry’Uwiteka Imana Nyiringabo,ntimuzahirwe,kandi ntimuzaraagrike igihe cyo kubiba,ntimuzasarure igihe cy’isarura,ahubwo mpamagaye umuyaga w’Uhoraho,ngo amanuke aze yinjire muri ayo maraso mutanzeho igitambo ahanagure kandi yoze izo mbaraga zose z’umwijima kuko umwijima mwawugize ubuhungiro bwanyu.Muwuhindura Ijuru,kandi waraciriweho iteka!Mu menye yuko umwijima warukomeye ubwo umucyo wari utarakurwa mu mwijima,maze Uwiteka amaze gukura umucyo mu mwijima,uhereye ubwo umwijima wahise ucirwaho iteka,usigarana abatubaha Imana,maze abakunda Uhoraho bahabwa gakondo y’umucyo kuko ari ryo sezerano ryabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Amahoro yanyu mwamaranye igihe kirekire,ni uko mwakoraga ibyo gukiranirwa,hakaba nta muhanuzi waruhari ngo arebe ibyo gukiranirwa byose mukora!Ubu rero nta mahirwe mugifite,kuko Uwiteka yizamuriye Umuhanuzi amushyiraho kugirango ajye acira imanza ubwoko bw’Uhoraho.Nta nakimwe mushobora gukora cyabera inshobera mahanga Umuhanuzi ngo nta kimenye ngo gishyirwe ahagaragara.
Niyompamvu mwamaze gicirwaho iteka,kuko imitima yanyu yabaye akahebwe,kuko mudashobora kwihana habe namba!Niyompamvu Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,atazabura kubashyira murubanza kuko mwarwanije ijambo ry’Uhoraho,ndetse mutuka n’umwuka we,kugirango mubone uko mukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.Niki se muzakora kitazashyirwa ahagaragara ngo kimenyekane mu isi ya bazima?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abaza!
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zihagaza inzoga zo guterekerera Umwakagara kugirango babone imbaraga zo kurwanya umurimo w’Imana ugiye gukorerwa muri gakondo ya amsezerano.Nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranjwe ahagarara mu nzira nyabagendwa,maze arabatangira abambura amarwa,ariko inkonyage cyangwa kanyanga barayicikana bajya gukomeza umurimo wabo woguterekerera Umwakagara ngo agume ku ngoma.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,nawe rero ukwiye gukora amasengesho kugirango wice kandi urimbure ziriya mbaraga wabonye z’inkozi z’ibibi zigiye ku koherereza kuko bafite ikibazo gikomeye cy’ubuhanuzi ushyira ahagaragara bugahita buburizamo imigambi yabo,na gahunda zabo zose.
None bahisemo kujya kuguteza imbaraga z’umwijima zinterekerano.Nuko rero ukwiye kumenya uko ugenza kuko nutabikora uraba ubahaye ububasha badakwiriye.Emera utange umubiri wawe maze ukore amasengesho nta kurya nta kunywa kugirango urangize kariya kabazo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa izindi nkozi zikibi zari zaratwaye umugisha,mbona ko,zongeye kwisuganya kugirango zibone umugisha zari zarambuwe.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nabariya bongeye kwiyegeranya,none hagaruka uhagarare uhamagaze imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana kugirango zimareho iyo myuka mibi ya badayimoni bagiye ku kohera uko niko Uwiteka abitegetse!
The word of the Lord ‘Rhema word’, came from heaven and told me, son of man, sight ahead of you, I saw on the board written Rhema word of the God, called “OUTLOOK” this is means that is a person’s attitude to life, a view, what is likely to happen in the future. This is what God of armies said.
Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi kubugingo bwanjye,mbona yohereje abazimu baraza mbategere mu nzira,mbaroha mugisima cyangwa ikinogo cy’amazi bose barimbukiramo.Nerekwa ikirundo cyumusenyi barunze(umuvumo) maze mbona ukuboko k’Uhoraho kuzana rubine ya mazi,maze cya kirundo Uwiteka akiminjagiraho ya mazi yaturukaga muri rubine maze kirashonga cyose kirarangira.
Ndabwirwa ngo nindagiza amasengeshi ngende ngure inkoko nyibage nyirye kibe ikimenyetso cy’uko abadayimoni barimbuwe burundu n’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndabwirwa ngo,nkimara gufata gahunda ya masengesho,inkozi z’ikibi zahise zineshwa kandi imigambi yabo yose iburizwamo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga





