Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nyangabirama zimaze gucirwaho iteka ryo kujyanwa mu butayu bugufiya kandi nta masezerano cyangwa isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bazigera bahabwa cyangwa bazabona kugirango bazakurwa mu butayu juzageza igihe cyategetswe n’Umuhanuzi gisohoye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Yanjye yo mu Ijuru rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bashiki bawe [2] Maria Kampororo n’umukobwa we Jeannette Mukeshimana na Ruth bagiye kongera kuguterekerera bagirango bagaruze imigisha yawe bari baribye kuko ubuzima bwabo buri mukaga gakomeye cyane none ongera ubacireho iteka rya burundu kuko banze kwihana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Dore sogukuruza wawe yasize avumanye ko umwana we uzajya mu mana zibigirwamana azacirwwaho iteka.Ndetse na PaPa wawe nawe yasize avumanye avuga ko umwana we uzajya kuraguza cyangwa guterekera azacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka muri byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko ongera ubacireho iteka rya burundu kugirango batazongera guhirahira bongera gutekereza konegra gukoresha imbaraga zibigirwamana bashaka guhumanya ubugingo bwawe.Maze nitegereza mu bitabo by’Imanza aho bigeze nsanga numero yubutabera igeze kuri N°0131/0004/0018 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona habaho inama yo guhitamo umugaba mukuru w’ingabo zigiye gutera Umwakagara ngo akurwe ku ngoma intebe ya bukunzi amazeho imyaka [24] ayicayeho akoresha umwuka w’ikinyoma.
Mbona banditse utupapuro twogutombora,mbona umugabo umwe aratomboye ariko banga kwemeza ko ariwe uzayobora izo ngabo,bongera kunshuro ya kabiri,na none hatombora undi mugabo,nawe baramwanga baongera gusubiramo tombora kunshuro ya [3] na none bakora ubufingo bwo gutombora mbona bakuyemo agapapuro kamwe gusa basanga kanditseho “Rwara Rwumugara Gen.Kayumba Nyamwasa”maze inama yemeza ko ariwe ugiye kuyobora urugamba rwo gukuraho Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane ulimo ibice [3] ariko byegeranye cyane,maze mbona ko ministeri ishinzwe imali nigena migambi byo mu ijuru balimo gutegurira umugisha Umuhanuzi Majeshi Leon bawohereze kugirango akomeze imilimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse.
April 17,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona njya ku itongo ryasinzwe n’Abega basize bazambije ibintu byose,ndimo nitegereza uko basize bangije gakondo y’Umuhanuzi,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye gushaka Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe kugirango umushinge imilimo y’Uhoraho kugirango yongere yubake amarembo y’Iyerusalem bityo gakondo yongere ise neza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo mu gihe narindimo gutega amatwi ijwi ry’umwuka w’Uwiteka Imana Ihoraho Iteka ryose,mbona umwega kazi wasigaye yihishe mu bigunda aje yirukanka ashakishako namugirira neza,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,reba hirya ntumuvugishe kuko wabaciriyeho iteka umureke ahite ajyende nabona utamwitayeho arahita akomeze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirinmgabo abivuga.
Ubwo mutera umugongo mfatwa no kwihangarika byoroheje (Bisobanura kubuhorwa imbaraga z’umwijima)hamwe no kwinjira mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Imana yabakiranutsi abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo yawe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ayigaruye mu maboko yawe nk’uko yabigusezeranije kugirango umenye yuko yagukunze kandi ibyo yakuvuzeho no kubaho bitazabura kuzahoza umulimo wabyo uko niko Uwiteka abitegetse kandi ni uko baivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta Muhanuzi uba mugiturage,ahubwo aba mu murwa mukuru,niyompamvu igihe cyose ukiri ku isi ya bazima utazigera uba mu giturage kuko bidakwiye yuko Umuhanuzi aba mu giturage aba mu mukuru uko niko bimeze kuva cyera kose kuko n’Umuhanuzi wa mbere wa Israel (Samuel) yaratuye mu murwa w’IRAMA mbere yuko habaho Yerusalem maze abamukeneye bose bakaza bamusanga I Rama uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ku nshuro ya kabiri asubizwa mu iyerekwa maze asanga ya RUSAKE yagarutse kuruha muri gakondo ya bakiranutsi yarashye yitera ibyatsi kuko yari mubigunda byinshi maze ahita ayifata ayica igihanga aykuraho ijosi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni b’Umwakagara yajyaga akoresha mu butegetsi bwe,baciriweho iteka.Kandi ingoma ye irarangiye burundu niyompamvu aheretse kuvuga ibijyanye nijuru kuko yamenye cyera bitaraba yuko akuwe ku ngoma none burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko batashye muri gakondo ya bakiranutsi kandi ibyo Uwiteka yabasezeranije no gusohora bisohoye maze abantu biyeze kandi bitunganye imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana yabo kugirango akomeze ku agirira imbabazi nimpuhwe z’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko habayeho urubanza hagati ya leta ya abega,nubwami bw’uRwanda,maze umunsi wurubanza ugeze abahagarariye leta ya abega banga kuza kuburana maze batsindwa bataburanye.