June 05th ,2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhanuzi mukuru ajyanywe mu butayu bugufiya,agezeyo ahasanga inkambi yabadayimoni aho bakambitse babuze icyo bakora.
Ni uko umuhanuzi mukuru asa nushaka kwegera izo nkozi zibibi kugirango arebe icyabazanye aho mu batayu,ariko abona ko nta cyo barimo gukora,ahubwo abona babaye imburamikoro.ni uko mu gihe nanjye nkimwitegereza,numva ijwi ry’Umwuka w’Uwiteka rinjeho rirambwira riti,mwana w’umuntu ibyo urebe waba wasobanukiwe ibyari byo?
Ariko kubera mu butayu ntakintu kibayo,hakaba ubushyuhe cyane,barahunga bakajya gutura mu bantu b’Uwiteka!Ni uko nkomeza kwitegereza mbona abadayimoni batangiye gukina amatovu berekeza IKUSI y’uburasira zuba
Ni uko mu gihe nkitegereza nerekwa umuhanuzi mukuru ahamagawe ngo ajye gutegeka imbarga z’ubuhanuzi mu gihugu cy’ISAMARIYA,mu gihe ataragerayo,numva ijambo ry’Uwiteka rinjeho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyaha cy’ISAMARIYA cyingana n’icyaha CY’UBUYUDA
Kubera iyo mpamvu witeka ategetse ko,haba Isamariya cyangwa se Ibuyuda abami baho bakurwa ku ngoma uko niko Uwiteka avuze
Ni uko nerekwa umuhanuzi mukuru aturuka isamariya atwarwa kumusozi mure mure uri hagati yigikombe cy’abanyabyaha icyo gikombe cyari cyuzuye amazi menshi,ni uko umuhanuzi mukuru amanuka wa musozi agwa hasi muri ya mazi ako kanya ntwarwa mu mwuka njyanwa kujya kumutabara Uwiteka tumugiriraho umugisha tubona tuvuye muri nyanja yabadayimoni
Tuzamuka turirirmba indirimbo yamazamuka yo mu gitabo cyo gushimisha Imana,indirimbo ya 82 ivuga ngo Mwami wakomeretse aritwe waziraga,numva ngize umunezero mwinshi naho umuhanuzi mukuru we,yari yatwawe cyane bitewe nineza y’Uwiteka Imana yabakiranutsi yamugiriye ntagwe muri ya nyanja yabadayimoni
Ni uko mbona tugeze kurusengero rwitwa RESTAURATION chuch,urwo rusengero dusangamo abantu benshi basenga,ariko icyari giteye ubwoba ni uko nta mukiristu urwo rusengero rwari rufite,abasengeraga aho bose bari abashyutsi kuko ngo umuntu aza gusenga mu gihe yakabaye umukiristu agahita yigendera hakaza undi mushya bigahora gutyo
Ibyo bigatuma urwo rusengero rw’Abafarisayo ruyobowe n’umwana w’umwega Rene Masasu umufarisayo w’umuriganya ukunda icyubahiro n’amafaranga kandi akabikunda mu buryo budasobanutse bikaba bigoye kumumenya kukoyiyoberanya muruhu rw’Intama rwiyambitse ibyanditswe byare
Ni uko aho twahise tuhava twikomereza urugendo ariko tubura aho gusengera kuko twashakaga aho gushimira Imana kubyo yarimaze kudukorera.Dukomeza imbere gato duhura n’umwuka w’inzika watumwe kubahamagawe n’Uwiteka ushinzwe kubahiga kugirango ubagirira nabi ntibazigere basohozwaho umugambi w’Uwiteka
Sinakubwira ubwo twahise turwana n’uwo mwuka,intambara yamaze amasaha agera kuri (2) maze imbaraga z’Uwiteka ziruruka zidutera ingabo mu bitugu tunesha uwo mwuka w’inkozi zikibi bari baduteze mu nzira dukomeza urugendo tugenda tunezerewe dushima Uwiteka Imana dusubira mu icumbi Uwiteka yaduhaye ry’akanya gato