Home News Abacuruzi b’i kigali,bari mu kaga gakomeye!

Abacuruzi b’i kigali,bari mu kaga gakomeye!

0

Amakuru aturuka I Kigali umurwa mukuru w’urwagasabo,agera ku inyangeNewss,aravuga yuko,leta y’umwakagara yamaze gusoroza miliyoni 810 zamanyarwanda ikuye mu bacuruzi kugirango haboneke ingwate ya Gen.KK.

JesusMinisitiri w’ubutabera Businjye Johnson yabwiye abacuruzi amakuru yise y’imvaho uburyo urubanza rw’umwicanyi Gen.KK uko rwagenze,uhereye mu ifatwa rye naho bigeze ubu.Wagirango n’Umwami Yesu wari wafashwe!

Iyi ntumwa ya leta ya fpr n’umwakagara,byabaye ngombwa ko batanga ibisobanuro mu bacuruzi,byaba ibikenewe ndetse nibadakenewe kubera amafaranga bari bamaze kubambura ku ngufu za leta y’umwakagara.Iki gikorwa cyo kwaka abaturage amafaranga y’ingurane yagatanzwe na leta ishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi yakoreye abanyagihugu ndetse nabanyamahanga bari mu gihugu n’igikorwa kigayitse cyane!!!!

Tekereza abacuruzi babanyarwanda batanga imisoro ya buri kwezi cyangwa ya buri munsi,kubera amakosa y’ubutegetsi yakozwe nubutegetsi buriho aho kugirango ubutegetsi bwishakamo ayo mafaranga ahubwo bongera umutwaro mu bacuruzi maze bakaba aribo bawikorera.

Ikigaragara abanyarwanda sibo bazabona iyi leta y’igitugu izavaho,none se tekereza abantu (65) bafite impapuro zibata muri yombi,niba umuntu bamwishyuriye miliyari imwe na miliyoni Magana atatu 1.3bn urumva abantu (65) bazaba angahe? Ngaho yashyire mu manyarwanda wumve ayo mafaranga uko azaba angana.

Urabona ko iby’ubuhanuzi bwavuze arukuri,kagame azamara amafaranga yose yabanyarwanda basigare arabakene buri buri badafite nurwara rwo kwishima,hejuru yibyo azabahemba kubica kuko bizarangizwa n’intambara.Harya uwarwana intambara we,yayirwana afite impapuro zimuta muri yombi?

Ngaho reka dukomeze twirebera inkina mico turebe amaherezo yayo,kuko burya ngo ibijya gushya bibanza gushyuha.Nyamara akatari cyera muzemera ko Krsito ar’Umwami wabakiranutsi kuko ibyo avuga ntajya abeshya.mjj

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar