HomeInte'lMagigiri zikorera mu murwa wa Nairobi,zahawe MASK!?

Magigiri zikorera mu murwa wa Nairobi,zahawe MASK!?

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya umurwa mukuru wa Nairobi agera ku kinyamakuru inyangeNewss,aravuga yuko intore z’umwakagara zamaze kugera mu murwa wa Nairobi aho zije guhungabanya ibikorwa byabanyarwanda bimpunzi zituye muri icyo gihugu.

Amakuru tugikomeje ukorera iperereza avugako ngo izo ntore zahawe (MASK) zo kwambara mu maso kugirango ubwo zizajya zica abantu zitagaragara mu maso bityo bakaba bamenyekana abari muri ibyo bikorwa by’urugomo rukomeje gukorerwa impunzi za banyarwanda rubanda rw’Umwami aho bari ku isi hose.

Biteganijwe yuko bazubikira abanyarwanda mu gihe igihugu cya Kenya kizaba kibayemo intambara ishobora kuzaterwa nurubanza ruri kubera ICC mu gihugu cy’Ubuholande aho ku munsi wejo ku wa 12 Gashyantare 2016 inteko ya bacamanza yateranye ikiga ndetse igafata umwanzuro wurwo rubanza bikaba biteganijwe yuko iyo nteko yazashyira umwanzuro wurubanza mu minsi iri mbere.

Abakurikiranira hafi ibyo bikorwa bamenyereye politike yo mukarere kibiyaga bigari,baravuga ko,ifungwa ry’ikegera cy’umukuru w’igihugu cya Kenya rishobora kuzateza iyindi ntambara mu gihugu cyose ndetse ejo hashize amakuru avuga ko,ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwavugaga ko ubwoko bw’ABAKIKUYU,KALENJINI,KISII ngo ari bwo bwoko bwihariye imirimo ya leta ayandi moko 39 akaba atabarizwa mu nzego bwite za leta abatavuga rumwe na leta bakaba basaba yuko hakwiye kubaho isaranganya ryo gusangira ibyiza by’igihugu

Bikaba bikekwako niba urubanza rwa Ruto rushobora kuzarangira yinjiye umunyururu bisobanuye yuko ibivugwa by’amaoko bishobora kuba bifitanye isano nabyo ndetse ninako ubuhanuzi buvuga yuko amoko yo muri icyo gihugu azazamuka akazagera kuri 85% ku buryo izo ntambara kuzahagarika bishobora kuzagorana.

uRwanda rero rukaba rushaka kwitwikira ijoro maze rukica bamwe mubaturage barwo bitwaje intabara izaba ibaye muri icyo gihugu.Ibi bikaba bitaremezwa nigitangaza makuru cyigenga usibye inyangeNews yo nyine niyo yashoboye gutohoza ayo makuru arik tukaba tugikomeje gukora iprereza kugirango turusheho kubagezaho amakuru yimvaho.

Ubwo rero ababarizwa mur’uwo murwa wicyo gihugu mushobora gutekereza neza,ndibwira yuko igihugu cya Tanzania kibarihafi mushobora kuzashaka uko mwirwanaho ariko ntimuzinjire mu bwicanyi kuko uzakaraba amaraso mubiganza bye,atazinjira muri gakondo yabakiranutsi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments