08th 02,20 16 Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi aho umunyapolitike wo muri United State of America Donald Trump “Republican”uwo musozi warutuyeho abantu benshi cyane.Nerekwa mbona umusozi atuyeho uriho abantu benshi bahatuye hubatse amashuli,ibitaro(amavuriro) nabonaga uwo musozi aruwo yaguze hari hatuye amoko yose ya bantu batuye muri America.
Kandi uwo musozi nabonaga utuyeho abakire na bakene kandi bose ubona aho batuye habaguye neza.Maze umuryango we akomokamo nerekwa ko bihebye ko adashobora kuzatorwa ngo atsinde amatora ya perezida wa Republika.
Nuko nkiri aho mu iyerekwa ndabwirwa ngo njyane ubutumwa muri uwo muryango mbahumurize mbabwire ko,ubuhanuzi bwavuze yuko azatorwa akaba umukuru w’igihugu cy’America.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko byahanuwe n’umhanuzi ninako bizasohora Donald Trump azatorwa abe umukuru w’igihugu cy’America nuko rero witinya kandi wigira ubwoba iyavuganye numuhanuzi ninayo ivuganye nawe uko niko Uwiteka avuga
Maze nkimara guhabwa iryo jambo ry’Ubuhanuzi rikomeza kwizera kwanjye numva nsubijwemo imbaraga zikomeye cyane nuko nibuka yuko nta cyo Uwiteka avuga ngo gihere,nuko mbona ko banezerewe ubuhanuzi nkimara kubaha ubwo butumwa baranezerwa mbona bavuye mu bwihebe bwari barimo kuko ngo bari barihebye ngo kubera yuko yahuye ni ntambara zikomeye cyane mu itangira rye
Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana yitoranirije uwo uzayobora igihugu kuko satani yari yamaze gutegura imigambi mibi kuri icyo gihugu ariko Uwiteka ayiburijemo uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa njyanwa kumusozi mure mure maze mpahurira na Madame w’umukuru w’igihugu (Denise Bucumi Nkurunziza) maze duhurira kuri uwo musozi(Ibigeragezo) maze turaganira ubwo twaganiraga mbona duhawe amazimano jyewe nahawe Juice(Orange)bisobanura umugisha maze dutangira kuririmba indirimbo ivuga ngo,Uwiteka Imana yabakiranutsi yitwa NTIHEMUKA IYO YAVUZE,IRASOHOZA KANDI IKORERA IGIHE CYAYO uko niko Uwiteka ategetse
Nuko umwuka w’Uhoraho urambaza uti,mwana w’umuntu,waba wamenye se impamvu wari kuri uriya musozi hamwe na mu ka Nkurunziza?Ndasubiza nti Oya Mwami wanjye.Ndabwirwa ngo,”Denise BUcumi Nkurunziza agiye kujyanwa kumusozi aho agiye kwigishwa kubaha Uwiteka bitavanzemo amarangamutima kandi azamenya yuko Uwiteka ariwe Mana ko abahanuye amahoro atari bo bahanuzi b’Uwiteka Imana kuko natumye abagaragu banjye banga kubumvira none reka ibyahanuwe bimusohozeho nibwo azamenya yuko ijambo yizeye ritari ijambo ryanjye ahubwo ryari ijambo rya abana bab’abantu uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kumbwira riti,ibyo nkweretse ubitegereze ugiye kubibona mu gihe kitari kirekire kuko bidashyziwe cyare uko niko Uwoteka avuga.Nuko nkurwa mu isi y’umwuka ndarurwa mu mubiri numva nejejwe nuko Uwiteka Imana yantoranije kugirango ampindure igikoresho cye gikwiriye nyiracyo.





