HomeNews28.11.2000 Ubutumwa Uwiteka Imana yahaye madame Daphroza ku munsi wa KRISTU UMWAMI...

28.11.2000 Ubutumwa Uwiteka Imana yahaye madame Daphroza ku munsi wa KRISTU UMWAMI MANA DATA YAVUZE

Daphroza, mwana wanjye,Ni njye, Imana y’Abrahamu, Izaki na Yakobo, muvugana muri iki gitondo.Mwana wanjye, ibyahanuwe kuri iyi Si mutuyeho, ngibi birasohoye. Intangiriro ya byo ni u Rwanda. Iki Gihugu cy’u Rwanda nagileguye ho byinshi kuva Isi ikiremwa, none ngibi biraje.

Mwana wanjye, wowe nabisobanuriye, ishimire kubyakira no kunyakira, njye ubwanjye, muri iki Gihugu cy’u Rwanda nakunze.Daphroza mwana wanjye, abanga kwakira ibyo ndi kubabwira, ntabwo ari bo bazatuma ntuzuza umugambi wanjye kuri iki Gihugu. Iki Gihugu sinteze kuzakirekura na rimwe, kuko aii mwe Israheli ya kabiri. Ni mwe bwoko bwanjye, naiangije kugirana na mwe Isezerano mu mbere umuryango, mbabere Imana ubuziraherezo.

Daphroza mwana wanjye, nguyu umunsi neguriweho u Rwanda. Mfasha twishimane, wowe wemeye kuntega amatwi, kubera ubwenge buke bwawe. Abanyabwenge  bwinshi bafite ibindi bateze amatwi. Mwana wanjye, mfasha twizihize iyi Yubilee ya nyuma twizihije mu maganya y’Isi Sinzongera kuyizihiza nk’uko nyijihije uyu munsi. Nzongera kuyizihiza ndi kumwe n’abanteze amatwi, nt’abanyamurengwe bakiriho.

Daphroza mwana wanjye, iyi Yubile nibere Umunyarwanda wese urugero, yisubireho maze agarukire Imana ye. Ariko ko mbona mukomeje kwifata nk’aho mvviremye ! Mwasubira inyuma mugasoma Ibitabo Bitagatifu, mukazirikana ku magambo navuganaga n’Abayisraheli Nabatumagaho Abahanuzi, bakabagira nk’uko muri kubagira ubu. Mwazirikana uko narambiwe, nkabacuburiraho uburakari bwanjye ! Nta na rimwe ntuza kubabwira ko mbakunda, kandi umubyeyi ukunda umwana we ntasiba kumucyaha.

None kubera ko mbakunda, ni yo mpamvu mbahozaho induru ngo mwihane. Niba mwanze kwihana ubwanyu, nanjye sinzaieka kubahana, Njye Imana yanyu. Nk’ubu ni igihe mbabwira ko u Rwanda narweguriwe mu karcre ka Nyanza. Mbese iki Gihugu cyakoze iki, kugira ngo munyereke ko mwishimiye guturana na njye ? Ako karcre ko kakoze iki, kugira ngo kanyereke na ko ko kishimiye ko kari kuvugwa n’Imana ?

Bible3Daphroza mwana wanjye, mwitegura iminsi mikuru myinshi mu mwaka, ndetse hari iyo mugeraho mukavuga ngo na Misa ntizisomwe. None ko nabamenyesheje ko iki Gihugu nacyakiriye kuva uyu munsi, mwakoze iki ? Abanyarwanda, nijye, Imana yanyu, mbingingire kubakunda, mwange burundu ! Ariko se mu bona mudashobora kuzankenera njye Imana yanyu ? Ariko se nimugera igihe

cyo kunyiyambaza, mugasanga ntakibumva, muzagira mute ? Kandi nta na rimwe Imana yigeze ltungura abo yaremye, kuko nta na rimwe yishimira ikibi ku bana bayo bana banjye, mungarukire, twishimane. Bana banjye, mwikwishimira kugarurwa n’ikibando! Bana banjye, Banyarwanda, ndabakunda kandi nishimiye kwishimana na mwe. Bana banjye, ni mwe bwoko bwanjye nka Israheli ya kera Bana banjye, mwireka mbarakarira. Bana banjye kandi bwoko bwanjye, nimumbera umuryango, mbabere Imana. Bana banjye, nishimiye guturana na mwe, muri iki Gihugu.

Daphroza niwana wanjye, menera ibanga Abanyarwanda, ko urukundo nakunze iki Gihugu, umwanzi wanjye Shitani yarimenye, akaba ari yo mpamvu yabagendereye ku buryo bukomeye,. akabateza urwango rutigeze nabaho na n’ubu.

Mwana wanjye, hari aho umubyeyi yanga umwana we ? Umwana akanga umubyeyi we ? ” None, uwo mwanzi yashatse kubavutsa ayo mahirwe nabateguriye. Dore n’igituma mbamenyesha ugutsinda kwanjye muri iki Gihugu ntimubyumve, ni wa mwanzi ukomeza kubaziba amatwi, kuva mu kinyejena cya cumi n’icyenda (19). Dore uko Shitani yaje kunyihara ho ngo mu myaka ijana (100) iri mbere, ngo nta muntu n’umwe mu batuye Isi uzaba akimenya Imana yamuremye. Ngo bose bazaba basenga ibigirwamana (baramya Shitani); none imyaka ijana (100) irashize, nkifite abandamya, ndetse n’intumwa zikomeyc zamamaza Ijambo ryanjye kw’isi hose: uko ugutsinda kwanjye kw’lsi, inshuro ya kabiri Nuko rero ugutsinda kwanjye kwa kabiri kubereye hano mu Rwanda Nimwange, kandi mwemere, icyo nateguye kuri uru Rwanda kigomba kwuzuzwa Kandi narangije kucyuzuza, ntacyo mugishubije inyuma.

Mountain ViewDaphroza mwana wanjye, abanyemera a nzajyana nabo, n’abemeye isi nabo bazajyana nayo. Nd’ Umwami w’Abami: ndavuga bikaba, nategeka bigakomera. Muri mwe, ufite ububasha bwo kumvuguruza, ngaho nabikore  ngaho integuza y’ibyo na babwiye yabasohoyeho, muri mwe; ngaho ni musubize amaso inyuma nyamara mu ngarukiye, mu gapfukama, mugasenga, nahindura imigambi nta kindi mbasabye, uretse gusenga nta buryarya, maze murebe ko imigambi nabafatiye idahinduka

Daphroza mwana wanjye, nakubwiye ko mvuga diskuru ijyanye n’uyu munsi; si diskuru, ahubwo ni uburakari mbafitiye n’agahinda Mwana wanjye, iyo Umwami w’lgihugu iki n’iki ababwiye ko azaza kubasura, mu mwitegura mute ? Ariko njye Umwami w’Abami, mbateguze ko nje, mushyire agati mu ryinyo? Niko, ko nta modoka yanyu nzagenderamo, akaba ari nta ndege yanyu mbasabye, akaba ari nta basilikare banyu mbasabye kundinda, muranga krmyitegura kubera iki ? Nyamara nongere mbisubiremo, umwanzi ubugarije, ni we udashaka ko mwishimana na njye ibyishimo bidashira, akabereka ibyishimo by’igihe gito.

Bana banjye banyarwanda, ngarutse guturana na mwe: ni mwe Israheli nshya. Uwo mwanzi nawe, mu mwiyake, mumwime amatwi. Mwange kureba ibyo abashukisha. Bana banjye b’Abanyarwanda, njye Imana yanyu, mbarahiriye kubakunda ubuziraherezo. Ariko abo ni abemera kungarukira, bakaba abana b’urukundo koko.

Daphroza mwana wanjye, mvugira, wowe mu ijwi ryanjye. Mwana wanjye, ijwi ryawe nirirenge ndetse rigere ku mpera z’isi. Mwana wanjye, menyesha amalianga Uwo Ndi We , mvugira ubu butumwa kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Mwana wanjye, wowe uzi ijwi ryanjye, singishaka ko ubwira Abanyarwanda gusa; ahubwo bwira Isi yose ko nicaye mu Rwanda, n’ubwo mwe mwanga kunyakira, nzicara aho nshaka kw’Isi niremeye.

Mwana wanjye, ijwi ryawe nirirenge rigere ku mpera z’isi, kuko amahanga ni yo yahanuye kuva kera ukugaruka kwanjye kw’Isi, ariko ntaramenya igihugu nzicaramo. None, bamenyeshe ko narangije kwicara mu Gihugu cy’u Rwanda. Mwana wanjye, ntugire igihugu na kimwe wibagirwa„ utakimenyesheje ugutsinda kwanjye kw’Isi.

Daphroza mwana wanjye, Uhoraho Imana yaremye Isi n’ljuru ni njye wakunze u Rwanda, kandi ntibizigera bihinduka na rimwe, kuko, ibyo mwakora byose, sinzisubiraho; byararangiye. Uwanga kubyemera, narorere; icy’ingenzi ni uko atazambuza kwuzuza ibyo nateguriye iki Gihugu. Mwana wanjye, uwanze kwumva ntiyanze no kubona.

Ariko se, bana banjye, uko imyaka mumaze mutegeye amahanga amashyi, akabaha cyangwa akabima, n’ibyo abahaye akabibahana umugayo, none njye, Imana yanyu, ndababwira nti: “nje kubakiza guhora mutegeye amashyi abatabyishimiye, muranga kunyumva?” Ikintangaza cyane ni uko hari abanga kunyumva, ari ntako bimereye. Mbese nk’uwo azababara kw’isi, kandi napfa ababare ? Ko naba n’abanga kunyumva, kubera umunezero bafite w’isi, wenda azababara apfuye, ariko yaranezerewe kw’isi nkawe nyakujya, wanga ntega amatwi, nka kugororera umunezero

Daphroza mwana wanjye, isi izaronka amahoro aturutse mu Rwanda. Nimwange cyangwa mwemere, ni ko bizagenda ! Ni Njye Imana nabiteguye Isi itararemwa, none igihe kirageze ngo ibyo byuzuzwe. Nta n’umwe mubayituye, wera cyangwa wirabura, ufite ububasha bwo guhindura Umugambi wanjye. Uretse Uniunyarwanda, n’Umuznngu ubu uri kunyigana kurema, uta bubasha na buke afite bwo guhindura ibyo navuze. Mwana wanjye, Abanyarwanda bemera ibyo navuze kandi nkivuga na n’ubu nibamfashe duohoze ibyo nagambiriye uko niko Uwiteka avuga.Ni Njye Imana y’Abrahamu, Izaki na Yakobo ibivuze.

Binyujijwe kuri Daphroza, Umuhanuzi Kazi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments