HomeNewsYanze kujya mu nama yabagome nabagambanyi!

Yanze kujya mu nama yabagome nabagambanyi!

Njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa mbona umuryango wa fpr-Inktanyi uri mu nama yihutirwa y’ikuba gahu.Iyo nama yari yatumiwemo abakuru bibihugu bahuriye mu muryango w’africa y’Uburasira zuba EAC.

Nerekwa ko Uhuru Kenyatta yanze kwinjira mur’iyo nama,ndaza ndamuganiriza areka kwigunga no kuba wenyine.Mu byo twaganiriraga yambwiraga yuko we atemera inama za FPR n’igitugu cyabo avuga ko ibyo ari byo bitumye ubumwe bw’Africa bundindira aho kugirango Africa itere imbere.

UmwakaUbwo mukanya gato baba basohotse mu nama barimo bakorera mu bwihisho usibye ko nyine Uhoraho we nta cyo ajya ahishwa.Nuko baza bamusaba ko yabagurira inzoga kubera yanze kuza mu Manama yabo.Nabwo yanga kuzigura umwe umufpr araza aramubwira ngo gura dore niwowe miliyarideri dufite hano awe arabasubiza ngo simbarusha gutunga menshi.

Nuko dukomeza kwiganirira ibyacu ariko numva hari irinyuze mu matwi yuko FPR-Kagame kababayeho,none ninama ikaba ibuze umwanzuro wa nyuma kandi yari inama yihutirwaga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,umwakagara yibeshye kubaNyaKenya kuko arabantu utamenya icyo batekereza kandi bakaba badakorera mu gitugu nk’ike.Dore Uhuru azabataba mu Manama yabo nta bwo barikumwe bose baryaryana kuko buri wese arimo kugendera ku nyungu we uko niko Uwiteka avuga.

Mva ahongaho ntadukana na Kenyatta rwose pe akunda amashillingi kuburyo butabaho nuko ndabwirwa ngo uwo mugabo akunda amashillingi kuruta ibindi bintu byose ,kandi yizera yuko amashillingi abasha gukemura byose.Ariko nuko Uwiteka ataramurambura ho ukuboko kwe ng’arebe uko bimupfana ubusa.

Aho ndahava ntwarwa mu muhanda nyabagendwa njya kwerekwa aho abagore (Abarozi-Kazi) bateraniye ngo barimo guterekerera abazimu bw’Umwakagara kugirango abashe kuzabona iyi ngoma ya lll bahamagaraga abakurambere ariko akagira ibyago murabo bakurambere yahamagaragamo nta bwo harimo igisekuruza cy’abakurambere be baba bafitanye isano n’ubwami bw’uRwanda barageageza biranga.

Nerekwa insore nsore zirimo zitoreza kuzaca abantu ibihanga mu gihe intambara izaba irimbanije,nukompita nibuka yuko amateka yisubiramo (History repeat it self) ndakomezwa nerekwa ihene(Umwuka w’Ikinyoma) yarese cyane ariko ikaba yabuze uyikama amahenehene.

Ndayegera ntangira kuyikama amahenehene nkamira hasi mukinogo cyarimwo amazi ibere rimwe niryo ryari rifite amahene hene.Nuko mbona ayandi mabere yayo azana uduhenehene ducyeya na rya lindi rya ri riyafite mbona rirakamye ako kanya mbona ya hene ishizemo imbaraga zayo yakoreshega itangira kunanirwa kujya kurisha ijya gushaka ubwatsi bwo kurisha.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma ugeze kwiherezo umurimo wawo urarangiye kandi n’imbaraga zao zirarangiye kuko igihe cy’ibyahanuwe gisohoye kigeze mu irango rya gakondo yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.

Nkurwa aho ngaho njyanwa mu muhanda wa kaburimbo njyenda nerekwa uko byateganijwe buri gihugu gifite parking yacyo aho ubutegetsi buzajya buvaho kuzajya buparika ibyabwo bizaba birangiye.Uwo muhanda warukoranywe ubuhanga butangaje kandi bukomeye cyane kuburyo wabonaga utabigereranya nikindi kintu cyangwa niyindi mihanda yose ibaho mu isi yabazima.

Ndakomeza mbona pariking ya mbere y’igihugu cy’Uburundi,ariko ntamazina zabaga zanditse usibye kubyibwira cyangwa ukumva umuntu agusobanurira ntabwo Wabasha kumenya itanduianiro ryizo maparikingi usibye ko nyine ziri kumurongo ukurikije uko ibyapa by’Abagenzi bagenda baviramo bikurikiranye.

Kandi muri iryo kona ryagenewe guhagarikamo imodokari zo mu bwoko bwa matatu zitwara abagenzi,kuruhande rwaho iyo parikingi yabaga yarateganijwe habaga hari ibiti bihakingirije (Ubutegetsi) kugirango iyo parikingiitabasha kuboneka neza abantu bakamenya yuko ari parikingi ya bayobozi bagiye gukurwa ku ngoma.

Nkurwa aho ngaho njyanwa hirya gato nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo yakera wongeye kuzikuka mbona uhurekejwe n’amagambo menshi cyane ku buryo butangaje numva ngize agahinda mu mutima nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo nimfate abantu mbashyire mu cyumba dusenge kugirango tutagwa mu moshya.

Mfata babantu mbashyira mu nzu yaririmo umugisha aho kugirango batangire gusenga mbe mbategurira ifunguro ry’Umwuka,ahubwo bahugira kunywera za Juice abaatanguje urwo rugomo nabagore mbona nabasore nabagabo nabo bakurikiyeho.Mpita ndabacyaha cyane mbona baje bihuti ndababaza nti,mwebwe murabona ibintu byakomeye umwanzi araduhekenyera amenyo none mwebwe nta nubwo mwakwiha akanya gato mukabasha kuba imbere y’Uhiraho kugirango abalinde amoshya agiye kubagwira?

Mbona bose baramanjiriwe nuko mfata ijambo ry’uwo munsi nahawe n’Uhoraho ngo ndibazanire ntangira kubabwira ibyaryo nicyo Uwiteka yabavuzeho nicyo yabifuzagaho.Nuko mbona baranezerewe cyane ariko kuruhande wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ukaba umereye nabi utumagura imyotsi y’itabi ryinshi (Amagambo menshi) Nuko numva umwuka w’ubugwaneza unzamutsemo numva nkunze uwo mwene data urimo gucura cyangwa wacuze imigambi yo gukiranirwa ndamwegera ndamufata ndamuhibera ndamusengera cyane.

Ariko sinabashije kumenya nimba byamunejeje cyangwa nimba yahindutse ngo ave mu migambi mibi cyane cyane mu gihe nk’iki cyo gukiranirwa.Nuko ijambo ry’Uhiraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore wa mugore wanditse kubuhanuzi bwe.Ararakaye cyane kandi arimo kwivugisha amagambo menshi kandi atameshe nyamara imbabazi namugiriye we nta bwo azitayeho.

Nuko rero huguka utangire ufate akanya utegure inyandiko imwerekeyeho kuko iki ar’igihe cyo gukiranuka n’umwaka w’ubutabera w’Uwiteka Imana yo mu ijuru.Nuko maze kubwirwa gutyo numva za mbabazi zinshizemo na rwa rukundo niyumvagamo rurarangira ntangira kumva noneho ko nsa nkaho mpawe uburenganzira bwo kuba nagira icyo mvuga.Nuko ntekereje uburyo Uhoraho yari yamuhaye akanya ko kwihana mbabazwa n’inkozi zikibi z’umwakagara zihabwa amahirwe zidakwiriye ariko zikanga kuyakoresha kubera gusa ubwibone no kwishyira hejuru ngo nuko zifite amafaranga kandi zibona ko byose bishobka kandi amabi bakora kuyashyira ahagaragara zikaba zitakibitinya kubera imitima yazo yabaye akahebwe uko niko Uwiteka avuga.Nuko numva ko nkwiye gushaka akanya keza maze ngakora umurimo w’Uwiteka uko nabitegetswe maze nkazashyira ahagaragara iyo nkozi yikibi yigize bamenya kurusha abazima nabapfuye!

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments