HomeNewsIsamariya zigiye guhindura imirishyo!

Isamariya zigiye guhindura imirishyo!

10th Jan,2016 Ubwo nari nihengetse kumanywa ya nimunsi,narimaze gukora umurimo w’Uwiteka,njyanwa mu iyerekwa mbona ibigiye kuba mu gihugu cy’ISAMARIYA.Nuko mbona intwaramuheto z’Isamariya zihamagazwa gutabara umurwa mukuru w’Isamariya maze ziraza zigeze ku ngoro nkuru y’umukuru w’igihugu nerekwa ko hafi y’iyo ngoro hari amafaranga menshi atabye munsi yiyo ngoro.

Maze mbona intwara muheto zishinzwe kulinda ingoro nkuru y’igihugu,aho gutoragura ayo mafaranga,ahubwo baahunga barigendera bayasigaho aho ngaho ntawe bayasigiye birigendera.

Nuko Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho nyuma ya masaha (2) ndangije umuriko wo kwimika Umwami Nyir’uRwanda,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intwaramuheto z’Isamariya zanze gutwara ariya mafaranga none genda uyitwarire kuko nubundi niwo mugisha warukwiriye uhereye igihe wavaga mu butayu cyangwa mubugaragwa.

Nuko ndagenda ndayatoragura ndayabika,maze kuyabika mbona intwaramuheto z’Isamariya zigarutse gushaka ya mafaranga maze basanga namaze kuyatwara.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,ko banze gutwara ariya mafaranga bakayata bakiruka kandi nta mwanzi wabirukankanaga none bagarutse gukora iki?Uko niko Uwiteka abaza!

Baraza barambaza bati,mutama ya mafaranga yarari hano,arihehe?Ndabasubiza nti simbizi!Nuko mbona babuze ipfo na ruguru Babura amahwemo nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore “Imbaraga z’Isamariya zibera mu buhanuzi none banze ubuhanuzi nabwo bwisubirira nyirabwo”.

None icyagombaga kubakiza nicyo banze,nuko rero hanura uvuge uti,yewe mwana w’umuhutu we w’Isamariya,wasuzuguye ijambo ry’Uhoraho kandi ngo wavuze yuko Uhoraho yaguhaye manda ya lll (Ikiringo) nyamara warabeshye kuko Uwiteka atavugiye mukanwa kawe ahubwo yavugiye mukanwa k’umugaragu we ko azagukura ku ngoma kuko wanze kumvira ijambo rye uko niko Uhoraho agize.

Nuko uwanyerekaga akomeza kumbwira ati,mwana w’umuntu,dore igihe cy’Uhoraho yategetse ku Mwami w’Isamariya kiregereje agiye gukurwa ku ngoma kugirango ibyahanuwe bisohore bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi uko niko Uhoraho agize.

Dore intwaramuheto z’Isamariya yiringiye ntabwo zizashobora gutabara Umwami waho ndetse nta nubwo bazashobora kulinda amahoro yabaye ingume,ahubwo ibyavuzwe n’Uwiteka bizasohorera igihe cya byo uko niko Uhoraho avuga.Dore inshuti zeziramubeshya zikamubwira yuko abananiwe kumwambura ubutegeti ubwo bakoraga kudeta nta bwo bazabishobora nyamara nijye watumye bemera uko bybaye kuko ibyo bakoze byari binyuranye nijambo ryanjye uko niko Uhoraho avuga.

Nuko rero mwana w’umuntu,burira ab’Isamariya ubabwire ngo hasigaye igihe gito cyane kitageze ku gice cy’isaha ngo ibyahauwe bubashe gusohoza umurimo wabyo.Dorre ngiye gutunganya akarere kose kugirango ibyasezeranijwe bizabone aho bozasohorera uko niko Uwiteka avuga.Niyompamvu bigiye guhera Isamariya kuzageza Iyerusalem ndetse no mu gihugu cy’IKUSI n’Ikasikazi kugirango inshuti z’Uhoraho zizabe mu mahoro zidaterwa icyugazi nabahatuye cyangwa n’Abami baho uko niko Uhoraho avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments