Uwiteka n’umunyembaraga arakomeye cyane ngaho nimwisomere uburyo yarinze ubwoko bwe ubwo inkozi zikibi zabadayimoni bo mu bwoko bwa DMI Kigali zagambiriye kugirira nabi ubwoko bw’Imana ariko Uwiteka agakinga ukuboko.
Nongeye kubasuhuza mu izina rya Yesu kristo mwebwe mwese dufatanije kwiringira Umwami n’umukiza wacu waducunguye kumusaraba akatubera igitambo gihoraho iteka niteka ryose. Ndabasobanurira ibyanjye mubice bitatu.
1. Kwanga kurya intonorano
Nasabwe gutaha n’uhagarariye diaspora mu gihugu narimo ndi impunzi. Banyumvishako bazampa akazi gakomeye nko kuba Umudepite, kwigisha muri kaminuza… kandi ko imitungo yose y’umuryango wanjye wabohojwe nzawusubizwa ndetse n’ibindi naba nifuza. Mubwirako nzamusubiza , arategereza araheba.
Intambara yaje gukomera muri icyo gihugu uwo navuze hejuru ampamagara amenyeshako hari Ambassy yemeyeko iyo diaspora ihungiramo bisabwe na Kigali ko nanjye banshyize kurutonde hamwe n’abanjye. Sinagiyeyo kuko wari umutego wo kuza kuducyura kungufu mu Rwanda. Kuva ubwo batangira kumpiga.
2. Guhigwa mu gihugu narimo( Centrafrique).
Bamaze kubonako twabatahuye. Bakora urutonde rw’ impunzi zifite ibyangombwa zinamaze igihe kinini mubuhungiro(twarimo abarangije kaminuza hamwe n’abacuruzi), bazibeshyerako zivuye Kigali vuba zije guhirika ubutegetsi buriho muri icyo gihugu. Bamwe muritwe barafashwe barafungwa, bafunguwe ku bw’Imana aruko Union Européenne ihagurutse hamwe n’abandi bagiraneza ntarondoye.
Umwe mubari barafunzwe yaje kurasirwa iwe aho acururiza, yishwe n’umuntu uvuga ikinyarwanda waje ahetswe kuri moto. Uwamurashe turamuzi yitwa NTAGANDA Charles alias « Ibrahim sans papier.» Akaba yari umusikari wa APR nubwo yavugako nawe aje ahunze Kigali
Nyuma y’iminsi 4 umwo mwicanyi yaje iwanjye gatatu kose umunsi umunsi umwe ari kuri moto ahetswe ntiyahansanga. Abo murugo n’abaturanyi barampamagaye bansaba gushaka aho nihisha. Kubwamahirwe umuryango wanjye waje kunsanga aho mubwihisho twamaze amezi hafi 3. Namenyesheje HCR kenshi kubijyanye n’imutekano wanjye ntiyagira icyo insubiza.
Ushinzwe Protection y’impunzi ku isi yaje muri icyo gihugu tubonana nawe tuvuga ibibazo byacu muri rusange. Atubwirako ntagihugu gishobora kutwakira. Jye musaba impapuro z’inzira (titre de voyage) kubashobora kubona ubushobozi bwo kwirihira urugendo. Ati izo mpapuro nazo ntazobaduha ahubwo twirindire umutekano (autoprotection). Ndinginga nsabako jye ubwanjye nta faranga mbaka kuko nifitiye ubushobozi bwoguhungisha umuryango wanjye. Arampakanira mbonako ari akagambane.
Abampigaga barishimye kuba nta mpapuronahawe baziko ntazabona uko mpunga. Ntibakamenyeko Uwiteka Nyiringabo afite inzira nyinshi.
Nanjye nishakiye izindi mpapuro zidatangwa na HCR nurira indege n’umuryango wanjye turabacika duhungira kure y’icyo gihugu.
3. Igihugu kindi nahungiyemo
Natse ubuhungiro muri iki gihugu nyuma y’amezi make barabumpa. Bamwe mubakozi baho bokora muri service ya leta yita kumpunzi baza kumbwirako hari umuntu w’umunyarwanda waje kubasaba imyirondoro na dossiers z’abanyarwanda baje vuba ngobarazimwima ariko nahise mbona icyo bihatse.
Nakodesheje inzu nyibabo n’abanjye tunayikoreramo n’ubucuruzi ngo ndebeko nabona uko ntunga urugo bitewe nuko ntamfashanyo nahawe. Hashize amezi hafi ane ntangiye, haza umuntu w’umugabo usheshe akangohe akicara iwanjye ntacyo agura yandika ibintu. Narabyukaga ngasanga yicaye iwanjye. Akajya abwira abakiriya banjyeko aba France amazeyo imyaka 20. Rimwe azakumva Umifasha wanjye abaza umwana aho ndi umwana ati papa yasohotse, uwo mwanya yahise yihuta arazenguka hirya no hino. Bitewe nuko yazaga mugitondo, kumanywa , na nimugoroba ntakintu agura, atamvugisha akantera umugongo akaba ntamuntu numwe umuzi muri ako gace ndimo.
Naje kumenya ibye aho Imana itwekeye mundoto abantu baza kunyica bari mumodoka ya land cruiser y’umweru. Iyo ndoto twayibonye mbere yuko atangira kuza iwanjye. Iyo yazaga yabaga yambaye biciriritse nyuma niho yaje nayamodoka twabonye mu ndoto. Dutangira kumukeka. Muca iwanjye.
Ntiyahacika ahitamo kujya yihisha ku mangazini yari hakurya yanjye. Yarazaga akajya yikinga kurukuta rw’aho nkorera arebako mpari . Maze kumenya ibye nahise ncika n’umuryango ariko nabimenyesheje ubutengetsi. Tuba ahantu hatazwi. Nyuma naje kubaza niba akiza aho nakoreraga bansubizakoyahaje rimwe avugako agiye gusubira France.
Mucyumweru gishize mbona iyi message muri telefoni yanjye : « Bjr, uyu munsi HCR yatangiye enquete socio-economique ku mpunzi pr 10 jrs. HCR insabye kukumenyesha ko bazagusura muri iyi minsi. Bazaguhamagara pr RDV ».
Nyu baje kumpamagara kenshi ku N° zanjye zombi zatelefoni bambaza ni ngituye ahonarintuye bahambwira mu izina mbabwirako ntahaba ko ahomba ntawe nahabwira.
Mbajije uko umpamagaye uko yitwa nicyo akora, ansubizako yitwa Kouadio Bénoit akora muri protection HCR. Ubwo nahamagaye umuntu nizeye uzi abakozi bose bakora muri HCR kuko nawe aribyo ashinzwe mu rwego rwa leta ansubizako nta witwa utyo uhakora. Mpita mbonako wari umutego.
NB : Ibi mbiboherereje kugirango mumenye akarengane ndimo. Abo bose bampiga ndabasabira ngo Imana iburizemo imigambi yabo ibafashe bazabone ingororano nateganyirijwe igihe nzaba mvuye muri ubu butayu.
Ubwo mwakoresha ubuganga bwanyu bukabinyuza ku inyangenews kuburyo bagira ubwoba aho gukaza umurego. Hari benshi nzi bagiye batanga amakuru yakababarokabo mu itangazamakuru nyuma baza kubica.
Ubusonuro mwakenera nabubaha kuko nziko mukorera Uwiteka Imana.





