23rd Nov,2015 nuko njyanwa mu gikombe cyo kwerekerwamo mbona kandi nerekwwa ibyago,akaga,amakuba bigiye kuba ku gihugu cya Kenya.Nerekwa yuko bagiye gufata umwenda wa ma pound GB yo mu gihugu cyo mu Bwongereza angana na Miliyari (1) angana na Tiliyari (1) ni gice (1.5)Kenya Money shilling.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore icyo gihugu kigiye gufata umwenda kubera yuko amashillingi bayamaze mu gihugu bayasahura kubera gutinya ibigiye kubabaho.
None ubabwire uti,muramuka mufashe uwo mwenda ntabwo muzabasha kuwishyura,kuko uwo mwenda uzishyurwa n’abana banyu ndetse abuzukuru nabuzukuruza.Ikirenze kur’ibyo mukazaba inkorera gahato nyamara ubwibone bwanyu buzaba burangiye aho niho muzamenya yuko umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.
Umwuka w’Imana wongera kunzaho maze urambwira uti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma n’imbaraga zawo birarangiye!Ahubwo ukuli gushyizwe hejuru,kandi buri wese azamenya yuko Uwiteka ariwe mucamanza utabera kuko nagambiliye kuzakoza isoni umwakagara wishyize hejuru akigira akamana mu isi yabazima.Kandi buri muturage wo muri gakondo azamenya yuko jyewe Uwiteka ko ari jye uvuga,nkanakora uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero hanura maze uvuge uti,mwana w’umwakagara wishyize hejuru,uku niko umuremyi wawe avuga.
Ngo naho wa kwarika icyari cyawe mubushorishori bw’Inyenyeri,ugatumbagira cyane ntakabuza yuko aho naho Uwiteka atazabura kuhakumanura kugirango akwereke yuko ashobora byose! Obadia 1:1Mbese mwana w’umuntu,umuntu niki?Ngo Uwiteka amwiteho?s’umwuka gusa?Ariko mwaranze mwarananiranye nzakomeza kuguya guya ubwoko bwanjye naho bwaba ubunyantegenke nzarushaho kubwongerera imbaraga kugirango buzamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabo uko niko Uwiteka avuga.
Dore umwakagara nzamukoza isoni cyane kuko umutima we yashyize hejuru kandi nasohoje cyane ibyo yifuzaga byose mu mutima we,yifuzaga yuko isi yamumenya abinyujije mu nzira zikinyoma ndamwihorera kugirango ndebe aho kwifuza k’umwana w’umuntu kugarukira ariko nasanze ntahabaho ahubwo uko arushaho gukomera niko arusha gukiranirwa no kugirira nabi ubwoko bwanjye.
24th Nov,2015 Njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibikurikira,nabonye nd’umucuruzi wa mabuye yagaciro(ubuhanuzi)Nk’uko Uwiteka yashimye yuko mubera umugaragu we,nkamukorera umurimo wo gucuruza amabuye yagaciro Zahabu na Diamond.Nuko nerekwwa Abarundi baza kunguraho amabuye yigiciro cyinshi,hamwe nabanyarwanda,ariko icyari kibabaje nuko batari bafite amafaranga yagura ayo mabuye yagaciro.
Nuko nerekwa batwara abana babo kwishuli ryo kwigishirizaho abatutsi kubaha Imana,babatwaraga mugaturuturu nka saa kumi nimwe zigitondo.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana batoya bo muri Gakondo hamwe no muri Samariya bagiye kujyanwa mu ishuli ryo kwigisha abatutsi kumenya Imana kandi buri kiremwa kizamenya yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.
Nkiri muri iryo yerekwa,nongera kubwirwa ngo,mwana w’umuntu,hanura maze uvuge uti,yemwwe mwa bwoko mwe mutari ubwoko aho ndavuga mu gihugu cya Kenya,nerekwa Ubwoko bw’ABAKIKUYU nabandi bitwa ABAMERU ndabwirwa ngo,ubwo bwoko nabwo bugiye kwinjizwa mu ishuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana.Ubwo bwoko buriyemera cyane kandi ntubwita ku ijambo ry’Uwiteka bwishyize hejuru cyane.Nuko rero nanjye manuwe no guhangana nabwo kuko umutima wanjye wanga urunuka umuntu wese wishyira hejuru ndetse Uwiteka ajya ahagaurutsa no kurwanya umutima wishyira hejuru wese mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo bwoko nabwo bugiye kumenya yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko bishyize hejuru cyane ndatse wagirango ntibaba ku isi uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa maze mbona abakinnyi bumupira wamaguru bacengana cyane ariko ntihagire utsinda,uwo mukino wagaragariga abawurebaga neza cyane.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu witegereje ariya macenga y’umupira wa maguru?Ndasubiza nti Yego!
Nayitegereje uwanyerekaga arambwira ati,ariya macenga wabonye,n’amacenga ya politike nyarwanda bafite amacenga aruta ay’umupira wa maguru.Ariko igihe kirageze ngo ayo macenga igihe cyayo kirangire kandi dore cyamaze gushyirwaho ishyirezo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ndi mu nzu ifunze imiryango yose,ndetse muri iyo nzu mbonamo hose huzuyemo ikidendezi cya mazi yangeraga murukenyerero nuko numva mpawe imbaraga zo kugendagenda muri ayo mazi mbona ngeze kuri wa muryango ufunzwe maze ngira ubutwari budasanzwe ndakingura,ariko inyuma yanjye har’umwuka wabadayimoni ungendaho.(Amazi asobanura ibibazo),naho (Inzu igasobanura igihugu cyangwa amasezerano) Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ibibazo byawe birarangiye kandi uhereye none mbishyizeho iherezo ryabyo.
Nerekwa inyuma wa mwuka wabadayimoni hihishe abagore(Abarozi)maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,kugambanirwa waragambaniwe,kugirirwa nabi wagiriwe nabi,ibyo byose nabirebeshaga amaso yanjye maze ndakwihorera kugirango ndebe imitekerereze yawe no kwizera kwawe kwari kwashyizwe mugipimo.None ishuli ryo kwizera urarirangije nanjye niyompamvu nshyizeho ishyerezo kuko nd’Uwiteka Imana yawe.
None uhereye aka kanya uhereye none(Now and to day) mbishyizeho iherezo kuko wanyizeye uzumva urugendo rwawe bizamutera gushaka mu maso h’Imana kuko bavuga ngo,abo Uwiteka yabanye nabo cyera nuko yarakigendera muri bo.Ariko noneho wowe uri uwo mu gihe cyabo(generation)nta cyo noneho bazitwaza niyompamvu nakuretse nkagukuraho amaboko ndetse na maso ya njye imbabazi zanjye zabaye kure yawe ndetse kurira kwawe ntukumvikanye mu matwi yanjye kuko nari naguhishe mu maso hanjye,ariko igihe kigeze nongera kwibuka isezerano nagusezeranije maze nawe nsanga wararikomeje wirinda kujya iburyo cyangwa ibumoso niyompamvu nakubereye Imana yawe kugirango nuzakubona nawe azifuze iyo Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Dore nijye waguhagamaye nkakumenya mu izina nijye wakwitoranirije,uzankorera umurimo ku isi yose,abakugiriye nabi bose,abaguhumanije bose bashaka umugisha ufite uyu munsi,nibutse yuko ntigeze nguha ubutabera niyompamvu mpogurukiye guhangana nabo,kandi ndakubwiz’ukuli abana babo bazagupfukamira kandi bazagukorera kuko Uwiteka azaguhindura umurwa wera kugirango nkomeze isezerano ansezeranye nawe uko niko Uwiteka avuze mu gitondo cya none.Kandi niko yongeye kugusezeranya.Dore nzagukura muri icyo gihugu kumanywa yihangu nta nubwo uzagenda ubunda bunda ahubwo uzagenda wemye kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana yawe.
Abaguhize bose bazicuza kandi bazagira agahinda mu mutima kuko bahize utariho urubanza,nibamara kumenya yuko wakuyemo akarenge ukerekeza mu gihugu nagusezeranije ko uzajyamo kujya kunkorera umurimo bazababara cyane kandi bazicuza ubutababarirwa nyamara igihe kizaba cyabarenganye aho niho nzatangira gusohoza ibyago nabavuzeho dore bakoresheje imbaraga nyinshi ngo bakuzitere uzahere mukazitiro ariko banze kwemera yuko ukorera Uwiteka Imana kubera yuko imitima yabo yabaye akahebwe ariko kuri wa munsi bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana yawe uko niko Uwiteka avuze.
Nerekwa ingabo zahoze zitwa iza APR/RPF nyuma zikaza guhinduka RDF maze ziva kurugerero,nerekwa yuko umwakagara yamaze kugambirira kongera kubasubiza mu ngabo kujya kurugerero guhangana n’umwanzi dore ko abo yiringiraga byagaragaye yuko badashobora kurwana intambara igiye kumukura ku ngoma kuko abo bazamurwanya nibabandi nubundi bayirwanye bakamushyira ku ngoma abo nibo afitiye ubwoba.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abahoze kurugerero uti,dore mugiye kurwana intambara umwakagara yamaze gutsindwa kandi uzaba kuruhande rwe azashira kuko adateze gutsinda kandi Uwiteka akaba yaramwikomye nuko umunyabwenge amenye ubwenge akuremo ake karenge kuko mugiye guhura numuriro w’Ikuzimu kuko umunyabwenge areba ibitaraba akabibona nkibyabaye kandi inyamaswa y’inyamakenga ntiyicwa n’umututizi uko niko Uwiteka ababurira.
Nkurwa ahongaho nerekwa Itorero ry’Imana ryo muri gakondo yabakiranutsi,nerekwa ko abariyobora bashaka gusarura aho batabibye,kandi bagashaka umukamo aho bataragiye!Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,hanura maze ubwire abayobozi biyitirira kuyobora ubwoko bwanjye ubambarize uti,mwabayobozi mwe ninde ushobora gusarura aho atahinze?Icyo cyonyine nicyo nshaka ko musubiza,ni kuki mushaka umukamo mu mikumbi yanjye kandi mutaziragiye ngo muzishakire amazi?Uko niko Uwiteka abaza!
Dore ntakabuza,ibyo mwakoreye umukumbi wanjye mwibwira ngo simbibona ndababwiz’ukuli nzahorera umukumbi wanjye,ibyo mwakoreye umukumbi wanjye ntakabuza yuko nzazihorera kandi nkaziha ubutabera,dore mwariye izibyibushye,izirwaye mwanze kuzivuza,ndetse izananutse mwanze kuzishakira amaronko ngo zibyibuhe ahubwo mugashimishwa no kurya ibinure by’izibyibushye uko niko Uwiteka abashinja.
Nyamara kuri wa munsi ubwo nzahorera ubwoko bwanjye nzabuguya guya mbwengeranye mbushyire hamwe mbuhe undi mushumba utari mwebwe uwo nguwo azita kun tama zanjye kuko azazigaburira uko zibyifuza kandi azazigirira neza kuko yabanje gutozwa uko baragiye intama nahomwebwe mwaje muri nyirakazitereramo mwishakira amaramuko maze muzisanga mu mutaba aho zarimo kurisha murazifata muzihindura izanyu muzibeshyeshya utwatsi mwari muvuye kugura ibyatsi bitari ibimerano ahubwo byibiterano maze nazo zumviye imvugo yanyu ziyigereranya niyashebuja zirabakurikira muziraganya gutyo.
Nuko rero mumenya yuko ibyo mwazikoreye byari bihagije kandi ko nzimanukira jyewe ubwanjye nkareba ibyo umukumbi wanjye ubarega ko arukuli kuko ndumva urusaku rumeze nk’urwo kwa Farao igihe ubwo bwanjye bwakoreshwaga agahato.Icyo gihe nikoko narimanukiye ndirebera nsanga urusaku rwabo rufite ishingiro,none namwe ndaje ndimanukiye nitegereze urusaku rw’umukumbi wanjye nimba koko arukuli maze nanjye nzatabara umukumbi wanjye kuko uragiwe namasenga aryana yishushanije nk’intama kubera kwambara uruhu rwera nyamara imbere aramasega aryana uko niko Uwiteka avuga.
Nta kabuza nzahorera ukumbi wanjye,abawutwayeho umunyago,nanjye nzabatwaraho umunyago,abawuciriye imanza zibera nanjye nzabagenza uko bagenje,abawirengegije nanjye nzabirengagiza,abicecekeye ubwo intama zanjye zavuzaga induru zitabaza ngo zitabarwe nanjye nzicecekera ubwo bazaba bageramiwe kuko banze guca imanza zitabera ahubwo bagaca izibera nyamara birengagije uburyo imanza zicibwa nuko rero nanjye nzabagenza uko bagenje ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore ubwoko bwanjye buranyotewe cyane burashonje kandi bufite inyota y’ijambo none byuka wandike kandi wikomeze maze ugire imbaraga ukore umurimo wanjye nagushinze ko uzankorera kuko amahanga arategereje arashaka kumenya ijambo ry’Uwiteka Imana kugirango barusheho kwiyongera ku mu byibuho wo mutima kuko ubugingo butungwa n’ijambo naho umubiri ugatungwa nibyo kurya uko niko Uwiteka avuga.





