HomeNewsRutagungira Rene avuga ko,yishe Aciel Kabera na Victor Prince House kumabwiriza ya...

Rutagungira Rene avuga ko,yishe Aciel Kabera na Victor Prince House kumabwiriza ya Gen.Nyamwasa!

Ikinyamakuru inyangeNews kimaze iminsi gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abacika cumu babanyapolitike ndetse nabacuruzi.2011 twabagejejeho uburyo SGT.Rutagungira RENE wahoze yiskotinga Gen.James Kabarebe aganira  nikinyamakuru InyangeNews muri G-One hotel mu murwa mukuru wa Kampala kumuhanda ugana ahitwa bumwaya werekeza ahitwa SSegukku ujya kuri prayer mountain abagiyeyo ubwo barahazi.

Mbere yuko umwicanyi SGT.Rutagungira RENE yivugana umunyamakuru twakoranaga w’umucika cumu INAGABIRE Charles yabanje kumwiyegereza amuha 150.000 Ushs kugirango avuguruze inkuru yari yamwanditseho yari yanditswe nikinyamakuru Red Paper cyandikirwa muri Uganda cyavugaga ko akora umurimo wa magigiri akaba yafashwe nyuma yaho aza kurekurwa atanze akayabo kamashillingi ataramenyekanye umubare.

Ubusanzwe uyu mwicanyi akaba akora ubucuruzi bw’impunzi bazikura mu gihugu cya Kenya,bakazitwara muri Sudani yamajyepfo no muri Tanzania.Ikinyamakuru inyangeNews cyabajije umwicanyi RR ibirego by’ubwicanyi aregwa ku kuba yarishe Aciel Kabera hamwe na Victor wari wubatse inzu yitwa Prince House iri mu mahuriro y’inzira ugana Iremera ku kibuga cy’Indege.

Rene Yemereye inyangeNews ko yagize uruhare rwo rwica Aciel Kabera hamwe na Victor  kumabwiriza yahawe na Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin,yongeraho ko icyo gihano yagihaniwe kikarangira,ariko ntabwo igihano cyo kwca Aciel Kabera war’umujyanama muri presidency cyo yagihaniwe.

Ikinyamakuru inyangeNews cyamubajije amakuru amuvugwaho kuba ari we wibye bank yitwa COGER BANK avugako ibyo nabyo yabihaniwe,ariko akomara gufungurwa yasabwe kuva mu Rwanda akerekera Uganda kugirango ibimenyetso by’abo yishe bitazagaragara.Nibwo bamusabye gushaka aho yiba kugirango yambukane agatubutse.

Ababandi wabagize imfumbyi!?

RR2inyangeNews yamubajije nimba Gen.Nyamwasa ariwe wamukingiye ikibaba cyo kwiba muri Coger Bank ibyo yarabihakanye ariko yirinda kuvuga yuko ari Gen.James kabarebe wamukingiye ikibaba yaje gufatwa barangije baramutorokesha ahungira Uganda.

Ubwo yakomeje abwira inyangeNews yuko itakwandika iyo nkuru kugirango abashe gutanga agatubutse,ariko tukaba twari dufite amakuru avuga yuko ashaka kwica umuyobozi w’ikinyamakuru inyangeNews hamwe n’ikinyamakuru inyenyeri cyaje gushitwa na za maneko za Kigali ziba mu bwongereza zari zimaze iminsi zikorana na nyakwigendera Ingabire uwitwa Karuranga John uhagarariye ishyaka ryitwa imvura hamwe na Noble Marara ari nawe ubu ukiyobora.

Birinezeza mu maraso yabanyarwanda.
RR3Ubwo ntaguca kuruhande umuyobozi wikinyamakuru Majeshi Leon yamubajije impamvu ashaka kumwica ndetse anamubaza nimba koko akora umurimo w’ubwamagigiri,dore uko yamushubije:Wowe sinakwica kuko urinzwe n’Uwiteka Imana kwica umuhanuzi biragiye,hahahaha uwo ni Majeshi Leon wasekaga,ariko yarangije avuga ko ngo yahaye Ingabire amashillingi ngo avuguruze inkuru yamwanditse ngo ahubwo ayandika ahubwo amushyira kukarubanda kuko noneho yari yanamuhaye file number ye yo muri HCR.

Nguwo nyakwigendera Ingabire

Ingabire1Arangiza avuga ngo,nayubusa aribeshya tuzahangana,nibura nube nawe wampamagaye ubanza kumbaza kandi nyine turanaziranye twabanye mu gisirikare burya biranagiye kwica umuntu uzi systeme uwo ni Rene Rutagungira.Ubwo ku wa 03rd Sept 2011 yahamagaye nyakwigendera Ingabire bahurira muri G-One Hotel baraganira maze amusiga aho mukanya ubwo nyakwigendera yari yerekeje murugo haza amabandi yari ayobowe na RR hamwe na Nyagasaza Innocent fruit bamukubita ikintu cy’icyuma mu mutwe yakuwe aho ajyanwa kwa muganga babonye adapfuye kuko bari bizeye yuko yapfuye nibwo nyuma babinyujije kuri Fruti basenganaga mu idini rya Restoration riyobowe na Angel nawe wahoze arumusirikare muri APR/RDF,nibwo Fruit yatugambiye twembi hanyuma Mbwira Ingabire yuko Uwiteka yambwiye yuko bagiye kuwmica arabihinyura kuko na mbere yuko ahunga mu Rwanda nari naramubwiye yuko Bank ya microfinance yarayoboye igiye gufungwa arabihinyura yaje kubyibuka twongeye guhurira Uganda.

Ubwo bitewe nuko izo za magigiri zose nari nzizi byazibereye ikibazo kugirango babe bashobora kunyica kuko nagendaga jyenyine kandi nari nafite abasirikare na ba Police tuziranye kuko ntibandushaga kuvuga igihima cyangwa ikinyankore cyangwa ikigande aho niho Uwiteka yangiriye neza kandi nyamara ntarabaye Uganda nibwo babanje gukora ibishoboka kugirango babanze kunshimuta hanyuma babone uko bica ingabire nanjye bandangirize muri prison.

Murashaka kuzura akaboze!

NyamwasaAriko hagati aho Ingabire akaba yaramaze kugirana ibibazo na RNC kuko mbere yuko atangira kubandikira inkuru babanje kujya bandikisha kuri Gasasira J Bosco,dore ko ingabire ariwe watunganyaga ikinyarwanda cy’inkuru Gasasira yandikaga,hanyuma baza gutandukana aho duhuriye dukora ikinyamakuru inyenyerinews.com

Magigiri wa RNC

RuyenziHanyuma mbere yuko dutangira gukorana yabanje kwandikira amakuru RNC aho bari baramuhaye $1000 ubwo nukuvuga ko byari bihanye na 2.000.000 z’amagande,nyuma yahoo rero bahagarikiye kumuha agatubutse babitewe nuko maneko wa RNc LT.Ruyenzi Aloys yahise ava mu gihugu cya France aza kureba wa mutwe twakoranaga wiyitiriraga ko uharanira gutahuka k’Umwami w’uRwanda Kigeli V.ndahindurwa.

Ubwo yasanze naramaze gutandukana na Ingabire bitewe na za maneko za RPRK ziharanira ubwami bw’Abega,ubwo nibwo LT.Ruyenzi yabonye ko imbaraga zabo zishingiye kuri jye maze akora ibishoboka byose ambwiza ukuri kwambaye ubusa kuko yari yamaze kuba umunymuryango wacu wa RPRK ambwira akari imurori maze bidatinze twahise dusenya uwo muryango maze mpita mbishyira ahagaragara ku inyangeNews icyo gihe nibwo nari mvuye ku inyenyeri nuko numva nawe arambwiye Ingabire ntabwo aro serious kuko agenda avuga vuga ko akorana na RNC ariko kandi nawe akampisha yuko akorana na RNC yarangiza amaze kunywa waragi ati tumaze kuvugana na Karegeya cyangwa Nyamwasa ese naho waba utazi kuneka ibyo ntibyaba bihagije ngo umenye icyo imbyeyi ihatse nimba izabyara inyana cyangwa ikimasa!?

RPRKUbwo tukiramara gusenya RPRK bahise bamuhiga vuba vubakuko icyo Ruyenzi yaragendereye kwar’ukumenya nimba koko RPRK ikorana na NyuruRwanda cyangwa byaba bimeze ukundi.Arangije iyo misiyo nibwo Uwiteka Imana yambwiraga ati dore Ruyenzi agiye ku kugambanira kandi yaramaze kohereza amaeuro 100 mu gihe gito bahita RNC yahise yohereza abanyamerica ngo baje gukora ubushaka shatsi kumpunzi z’abanyarwanda baragenda bagera kuri Rasta Marcer ukorera kuri Police afasha impunzi kuzisobanurira kubatazi ururimi.

MunyanezaUbwo kandi mucyumweru cya kurikiyeho umwakagara nawe yohereza umunyakuru wo muri IRLANDE wandikiraga ikinyamakuru cyitwa IRISH ngo nawe yashakaga guhura n’imounzi ngo yari yaje anyuze muri Jesuit Refugee Service JRS ubwo iyo gahunda yari yakozwena Jeff ukora muri JRS nawe akaba akora ubwa magigiri hamwe na Munyaneza Emmanuel.

Izo gaunda zose zimaze kurangira nibwo byose babimpamagayemo ngo mpure nabo bantu byose ndabyanga sinabijyamo ndabihunga kuko gahunda zose Uwiteka yabaga yazimbwiye,bivuga ngo nyuma yo kwanga gukorana na RNC kuko bari bansabye kutongera gushyira ubuhanuzi buvuga yuko NyiriRwanda ko ariwe uzahabwa igihugu hanyuma ubundi ngatangira kurya intonorano.

Ubwo babonye byanze batangiye kumpinga bakoresheje Ruyenzi Aloys (kumpinga wagirango n’1994) ubwo nahise nkuraho tel zanjye zose nibwo Ruyenzi yohereje e-mail ambaza impamvu telephone zanjye zidakora,ikindi yari yaramaze kuneka ariko nanjye sinari mwiriheye ambaza abasirikare naba nziranye nabo kugirango amenye imbaraga mfite mu gihugu cya Uganda.Nibwo amaze kumenya yuko CID wungirije ar’inshuti yanjye yahise atanga amashillingi bamuha transfer imbaraga zanjye yibwiraga yuko ziri mu bana bab’abantu yibagirwa yuko ziri m’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Mbese umwakagara yarampigaga na RNC ikampinga,kugez’ubu jyewe sinjya nemera neza yuko RNC ko idakrana na Kigali ,kuko usanga uwo RNC ihiga na FPR imihiga ibintu by’abanyarwanda biragiye kubimenya ubu ntushobora kumenya uwo FPR yishe nuwo RNC yishe cyane cyane kumuntu nkanjye wemeye ko urupfu runkoeramo ndababwiz’ukuri uzitegereze abantu bamaze gufungwa bazira RNC ntushobora kumenya amayeri yabatutsi kuko byose muri politike birashoboka kuko nta mwanzi uhoraho ndetse nta ninshuti ihoraho ahubwo hahoraho inyungu zabo bwite.

Ubwo bahise banshimuta ku wa 22nd Nov,2011 nyuma y’ibyuweru (2) ku wa 02nd Dec 2011 bahise bivugana Ingabire umwana w’umunya Kibungo aramuhitana,Rene yize muri LYCE akaba akomoka I KIBUNGO akaba umwicanyi ruharwa wa bigize umwuga  ndetse yanabwiye ikinyamakuru inyangeNews yuko,ngo nta kuntu Gen.James Kabarebe yakoherereza amadollar ibihumbi 20.000 ngo hanyuma unanirwe gukora umurimo yagutegeka gukora aya makuru nayukuri kandi n’impamo.

Ikinyamakuru inyangeNews kiragira inama abanyarwanda bareba kure badashaka kwivanga muri politike y’Abarepubulike,ahubwo mwigire kuruhande kuko ibyabanyarwanda bigoye kubimenya gusa tugize ibyago FPR ikaba yasimburwa na RNC ndibwira yuko hataha bacye cyane kuko nta RNC na FPR,igikenewe nuko abanyarwanda bahindura ubutegetsi tukemera ukuri tukava mukinyoma ubwaami burahari bugendera ku itegeko nshinga ubwo bwonyine nibwo bwazana ubumwe mubanyarwanda nubwo abanyapolitike babahutu bintagondwa barimo bigisha hirya no hino ngo ubwami nibusubiraho ntabwo bazataha kugez’ubu nta mpoamvu nimwe berekana yababuza gutaha cyeretse nimba bikeka amababa kandi nta byaha bakoreye ubwami kuko ubugome bwose bwakozwe nababiligi urumva rero ko kampanye barimo gukora rwose ntaho ishingiye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments