HomeUncategorizedEse koko America iby'ivuga ni byo yigira,cyangwa umwakagara aribeshya!

Ese koko America iby’ivuga ni byo yigira,cyangwa umwakagara aribeshya!

Nyuma yuko leta zunz’ubumwe z’America zikomeje gushyira itangazo ryo kwamagana guhunda z’umwakagara zikomeje kwerekana yuko byanze bikunze ko batamushyigikiye yuko ya kongera gutegeka icyo gihugu ku nshuro ya lll aho yongerewe imyaka (17) none abaturage bakomeje kugira ubwoba bukomeye ndetse birimo gutuma abaturage barushaho guhunga.

Leta y’umwakagara yatangiye kampanye yo kwigisha abaturage ibabwira yuko ngo leta y’America izwiho kuba yagiye igitera inkunga leta ya FPR,ngo igomb akugaragaza yuko badashyogikiye leta y’umwakagara kugirango itazashyirwa mu majwi ko yagize uruhare rwo kugumisha umwakagara kubutegetsi ngo ariko ubundi barikumwe.

Nyamara icyo ni kinyoma cya mbaye ubusa,kuko inama yabereye NEW YORK SUMMIT umwaka ushize wa 2014 ku wa 24 Kanama umukuru wa leta zunz’ubumwe z’America yamaganye za leta zifuza guhindura itegeko nshinga harimo leta y’Umwakagara,leta ya Nkurunziza,na leta ya Josepf Kabila uyoboye Congo imyaka isanga (10)

Ku mubga nkoranyambaga niho uyu munsi bakoreye kampanye ariko se niba America ibeshya,Uwiteka Imana nawe se yabashya?Uko biri kose ibivugwa biba bihari niyo bidahari biba biri munzira.”Lisemwalo liko,na kama haliko,laja”ariko kandi umuzungu we yarivugiye ngo”Time will tell”nta kintu kibi nko kwibeshya wibwira yuko urimo kubeshya abandi.

Reka dufate urugero,nimba koko umwakagara arimo yibeshya yuko USA imushyigikiye,nyamara kurundi ruhande bakaba barimo bamubeshya,murabona ataramahano azagwira urwagasabo nabantu bacu?Ubwo se byaba bimariye iki,abobibiwra yuko bashyigikiwe kandi badashyigikiwe?Ubundi se bonse ibere rimwe?Ahaa harahagazwe.

Ubuse niki Uburundi bwaba bwaracumuye cyangwa niki baba barahemukiye Obama kuburyo yabateza akangaratete kariya kageni,hanyuma leta y’umwakagara yo ikaba umutoni kuri we?Ikigaragara burya ngo inkoni ikubise mukeba urayivuna kuko iyo uyirengeje urugi iragaruka ikagukubita.NYAMARA IBIZABA IBABYLON NI BYO BIZABA NISAMARIYA!

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments