HomeInte'lIkiganiro cya Buhanga,Bwenge,na Bamenya

Ikiganiro cya Buhanga,Bwenge,na Bamenya

Kuri uyu wa kane ku wa 12Nov,2015 Bwenge na Buhanga,na Bamenya bongeye guhura bamena aho abiri kubigiye kubaho muri gakondo yabakiranutsi.Reka duhere kuri Buhanga niwe umaze igihe kinini abaza ibibazo byinshi kubijyanye n’intambara ikomeye igiye guhitana abana b’uRwanda.

Inyange:Ngaho buhanga ushobora kongera ukabaza ibibazo umaz’iminsi utwandikira utubaza ku bijyanye n’intamabara y’umwakagara igiye gutwika akarere kose kibiyaga bigari.

Buhanga:Jyewe mfitiye ubwoba bukomeye cyane abanyagakondorero twasize muri gakondo kuko intambara imaze igihe ihanuwe nabahanuzi bigaragara yuko irimbanije mugutegurwa ku buryo bukomeye cyane!

Inyange:Niki wagaragariza abatwumva yuko intambara irimbanije mugutegurwa bikomeye?

Urabona ubuhanuzi buvuga ko,igihugu cya France hamwe na USA,ari byo bizategura intambara izakuraho umwakagara kandi ko hazapfa abantu benshi cyane baruta abambere

Igihugu cy’Ubufaransa wabonye yuko cyahamagaje akanama gashinzwe umutekano ku isi,kagizwe n’igibuhugu (5) ku isi,wabonye yuko cyangwa wumvise yuko Ubushinwa n’Uburusiya bwanze icyemezo cyo kohereza ingabo mu gihugu cy’Uburundi bitwaza yuko hashobora kuba genocide nk’iyabaye mu Rwagasabo muri 1994.

Wabonye yuko ibihugu (3) ari byo byagize ubwiganze bw’amajwi yemeza yuko ingabo zigomba koherezwa mu gihugu cy’UBURUNDI,kandi bigakorwa vuba na bwangu,buriya se urabona batagiye gutanguranwa n’Umwakagara kugirango atarasa Nkurunziza  agahita ashinga ubutegetsi yifuza cyangwa yitegekera?

Bwenge:Ibyo Buhanga avuga bifite ishingirommwabonye yuko iki cyemezo cyahise gishyirwamo ingufu ku buryo budasanzwe aho bahise bemeza ko ingabo za ONU nka zazindi za MINUAR zahagarariye ubwicanyi bwakorewe abatutsi,urabona yuko umwakagara naramuka afashe Uburundi gahunda yo kumukuraho iraba ibangamye cyane kuko ntayindi nzira bashobora kubona.

Ikindi nakongeraho nuko na FDLR yamaze kugera muri kiriya gihugu cyera cyane ingabo zabo zibera mu bigo by’ingabo z’Abarundi dore bazemera cyane yuko zahanganye n’umwakagara imyaka irenga (20); bari mu mashyamba ya Congo,urumva rero yuko Buhanga impungege ze zifite ishingiro.

Inyange:None se niyihe nama mwagira abatura Rwanda?

Buhanga:Ubwo se ninde mwana uri muri kiriya gihugu?Ninde utabona ibirimo kuba?Ese1994 ntabwo bayikuyemo isomo rihagije?Buriya bategereje ko bishwanyuka hanyuma bakabona guhunga?

Inyange:Reka duhe ijambo Bamenya nawe agire icyo atubwira kubirimo kuvugwa ndetse bishobora kuba bigiye gufata indi ntera y’intambara.

Bamenya:Ibyo mwese muvuga byose ni ukuri ndetse n’impungege zanyu zose zifite ishingiro kuko nta kintu na kimwe cyavuzwe n’Uwiteka kijya gihera,ahubwo ijambo ryose ryavuye mukanwa k’Uwiteka Imana rizashirwa aruko rikoze umurimo waryo.

Ubu abaturage ndetse nabayobozi bo muri gakondo yabakiranutsi,bafite ubwoba bukomeye cyane ku buryo amakuru angezeho mukanya ndetse harimo nabari bamaze kunyandikira bansaba ko nabahungisha wagirango jyewe ndi HCR,abandi banafite umwirato rero mama kuko ngo bashaka kuva mu gihugu bifite kuburyo buhagaije.

Ariko ndababwiz’ukuli yuko nta buye rizasigara rigeretse kulindi uko byahanuwe ninako bizasohora kandi byose bizashyirwa ahabona ku karubanda kuko nta nakimwe cyavuzwe n’Uwiteka kijya gihera dore noneho biri namahire kuko ubu badashobora gutabaza Uwiteka Imana yo mu ijuru kuko Uwiteka bamwirukanye mu gihugu ngirango hashize nk’iby’umweru (2) Uwiteka Imana yabakiranutsi bayirukanye mu gihugu nta nubwo nibura bihanganye ngo Uwiteka bamuhe nibura n’integuza y’ukwezi kumwe bahise bamwirukana wagirango niwe wakoze genocide usibyeko nabayikoze bajya bafungurwa ndetse bagahabwa imirimo muri leta ibyo ntibyagutangaza.

Ariko bageze k’Uwiteka Imana bamufatira imyanzuro basya bataanzitse,yewe nta nubwo banamubajije icyo yaba abivugaho ngo nibura bamujyane murukiko bavuge icyo bamwirukaniye niyo bapfa gukora rya tekinika ry’ubutabera nibura hakaboneka akanya ko kwisobanura!?

Niyompamvu abakuru bavuze ngo,uyisengera ku ishyiga ikagusiga ivu,ubwo se buriya nibasiga ivu,muzavuga yuko Uwiteka adakiranuka?

Tugarutse rero kumpungege zanyu,biragaragara yuko umwakagara bagiye kumurasa nk’uko barashe Col.Gaddaffi,niba mwibuka neza muribuka yuko basabye ikibuga cy’Indege mu gihugu gituranye na Libya maze ingabo za NATO zikabona aho ziparika indege zabo,Gaddaffi yajyaga guhagurutsa indege bagahita bayirasa babanje kumukora imibare ahita arahaguruka arahunga bamwicira mu butayu.

Urabona yuko bitwaje kujya gushakira amahoro abaturege bo mu gihugu cy’UBURUNDI ariko ubundi ubirebye neza wabona yuko bagiye gushaka uburyo basatira umwakagara aho bashobora kumurasa neza bitabagoye kandi nibamara kuhagera abatavuga rumwe n’umwakagara barahita babona aho batandirira barasa umwakagara cyane ko,uRwagasabo rwamaze kugwa mu mutego wo guhindura itegeko nshinga kuburyo bunyuranije nitegeko

Urumva yuko abakuru bibihugu bo ubwabo nibo biteza ibyago ndetse bataretse abaturage bari bashunzwe kuyobora ntabwo ubu bwicanyi ONU ishobora kubureberera kandi ibyo bihugu arabanyamuryango wa ONU nyuma y’intambara ibyo bihugu bishobora kurega ONU ndetse bikikura mu kanama gashinzwe amahoro ku isi kandi bakishyuza kwishyurwa amande kuko batereranye igihugu cyabo.

Ikigaragara nuko umwakagara ibye byarangiye keretse ubirebera mu ijisho rimwe,ariko naho wabirebera mu ijisho rimwe nabwo ntiwabura kubibona kuko nikigaragarira bose ku buryo rwe rugiye guhitana miliyoni zabaturage rwamaze kwigaragaza cyeretse abatagira amaso n’amatwi abo nibo intambara izahitana dore ubuhanuzi nabwo burimo kwihuta ku buryo bukomeye cyane nuko rero ndumva nsa nuwihariye ijambo reka mpiniraha naho ubundi ntibyoroshye

Inyange:Turabashimiye mwebwe mwase mwashoboye kwitabira ubutumire muri studio za Radio Inyange turabashimiye ubwitange bwanyu kuza gutanga ibiganiro bifasha abaturage kumenya uko ibintu bimeze murabizi neza yuko hariho rwose nababa batabyitayeho bamaze kwiyanga kubera ubuima bwabakomereye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments