Intumwa ya Satani Uwiteka yongeye kuyishyira ku karubanda Umuyobozi Mukuru w’itorero Zion Temple , Dr Paul Gitwaza yamaze kugeza ikirego cye mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) mu rwego rwo gukurikirana ibinyamakuru ngo bimaze iminsi bimushinja guhanura umunsi imperuka izaberaho, banamwita umunyabinyoma.
Paul Gitwaza afashe iki cyemezo nyuma y’ aho inkuru zacicikanye mu binyamakuru bitandukanye zivuga ko yahanuye ko tariki ya 21 Nzeli isi izagaragaraho ikimenyetso cya nyuma mu muri 4 byahanuwe muri Bibiliya, bigaragaza imperuka y’ isi.
Gusa bimwe mu bindi binyamakuru byagiye bivugurura ubwo buhanuzi byandika inkuru zivuga ko ibyatangajwe na Gitwaza ari ibinyoma bigamije kuyobya abantu, bashingiye ku byagiye bitangazwa mu myaka yashize nyamara ntibibe.Dore izo ngofero mbese koko zijyanye n’umulimo w’Imana? “Cyangwa,zijyanye n’ikimenyetso cy’abadayimoni ba Illuminati 555?”Mu mbwire namwe izo ntoki zisobanuye iki?

Iki cyemezo cya Apostle Gitwaza gitunguye benshi kuko yari asanzwe akoresha ibanga ryo kutavugana n’ itangazamakuru cyane bishoboka rero ko gutanga iki kirego bizatuma ahindura uburyo yari asanzwe akora n’ uru rwego rwa 4 nyuma ya Guverinoma, Ubutabera n’ Inteko Nshingamategeko.
Abantu batari bacye biganjemo abayobozi bakorera Leta ndetse n’ abikorera mu Rwanda birengagiza ko guhabwa , gudatanga no kwimana amakuru ari uburenganzira bwabo iyo ngingo ibangamira imikorere y’ itangazamakuru.
Suleiman Hakiza- Imirasire.com





