04th Aug,2015 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi,nerekwa umwuka w’ikinyoma wari yarabaye akarande muri gakondo,ko,igihe kigeze ngo noneho uwo mwuka afate utwangushye akurwe hagati mu murimo w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abakiranutsi,uti,uhereye none mumenyeye ukuri ku ijambo ry’Uwiteka Imana mujye muramukanya muti,Umwami Yesu ashimwe cyane kandi UWiteka ahabwe icyubahiro.Kuko Uwiteka agiye kwihesha icyubahiro nk’uko yabivuze uko niko Uwiteka avuze.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane kandi riteye ubwoba cyane,neretswe mbona indege mukirere cya gakondo yabakiranutsi,nerekwa indege igiye kugwa,maze mbona mu gihe yarimo kwitegura kugera hasi,mbona hamanutse izuba naryo rishushanije nk’uko indege ishushanije maze mbona izuba ryaka cyane maze rifungura umunwa waryo umeze nk’Ifi yasamye mbona ya ndege yinjiye muri ya ndege maze rya zuba rihita rikinga imiryango yaryo mbona risubiye mukirere aho risanzwe ryakira rigatanga urumuri.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu usobanukiwe ibyo wabonye?Ndaasubiza nti oya!Nuko ndabwirwa ngo,dore imbaraga z’Uwiteka ziraje kandi zimanukanye ububyutse bukomeye kandi dore agiye kwihesha icyubahiro mubatuye isi kugirango bimenyekane ko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ishyari uguhagurukiye nyamara Uwiteka agiye kwihesha icyubahiro kubugingo bwawe nk’uko yabivuze maze abana bab’abantu bazagira ishyari cyane kuko Uwiteka agiye kugushyira hejuru kugirango bimenekane yuko ukorera Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uiwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore muri uku kwezi Uwiteka agiye gukora ibikomeye cyane,uzamenya yuko Uwiteka ariwe mwungeri wawe kandi ko yaguhamagaye akakumenya mu izina uko niko Uwiteka avuga.Dore wakunze gukiranuka wemera kumvira Uwiteka Imana uhinduka igikoresho kigirira nyiracyo umumaro uko niko avuze.
Mwana w’umuntu,dore umwanzi amayeri ye yose yakoresheje warayamenye,yakoze ibishoboka byose ngo akuriganye,ariko Uwiteka ntabwo ajya ariganywa,nyamara abibwira yuko arabanyabwenge bazisanga yuko bagikineye kumenya ibirushijeho kuko ubwenge butarimo kubaha Uwiteka no kwikunda ubwo bwenge bujyana umuntu ikuzimu kwa ntamutesi.
Uwiteka nta bwo ajya anegurizazwa izuru,kuko niwe mugega wabyose areba ikiri mu mutima,akagenzura imigambi y’umwana w’umuntu nibyo yibwira,kuko Uwiteka ariwe Mana iteka ryose Amen.Mbese mwana w’umuntu,umwana yakwanga se cyangwa nyina?Mbese yasaba ko bamusubiza munda maze abyarwe nundi muntu?Uko niko Uwiteka abaza!Mwana w’umuntu,Uwiteka bamukundisha ururimi gusa ariko ibikorwa byabo bigaragaza yuko badakunda Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Niyompamvu abakiranutsi b’Uwiteka Imana aribacye cyane mu isi yabazima ,nyamara Uwiteka yifuza yuko bamwubaha,dore bararwanira ubutunzi kandi niwe utanga ubutunzi bwo mu isi bwose dore agiye gusubirana ubutunzi bwe maze arebe uko bazabigenza ese nibamara kubura ibyo bashakaga,bazabyifatamo gute?Icyo gihe bazakuda Uwiteka ?
Cyangwa ubugizi bwa nabi buziyongera uko niko Uwiteka abaza.Dore abantu bihariye ubutunzi ndetse biharira ubutaka bwose nyamara bagiye kubwamburwa kuko isi yose yaremye n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.





