HomeInte'lMuri gakondo yabakiranutsi bamaze gufunga ikinyamakuru InyangeNews nyuma yogushyira ahagaragara ko barimo...

Muri gakondo yabakiranutsi bamaze gufunga ikinyamakuru InyangeNews nyuma yogushyira ahagaragara ko barimo gusaba imishyikirano Nyir’uRwanda,kandi ko banashaka kumwivugana.

Amakuru aturuka mu rwagasabo agera ku inyangeNewss.com,aravuga yuko,leta y’umwakagara nyuma ko hasohotse ubuhanuzi bugaragaza ko,hasigaye ibimenyetso (2);gusa ngo ingoma y’umwakagara irimbuke,bahise bafunga urubuga rw’inyangeNess.com.

Abakunzi b’inyangeNewss babwiye ikinyamakuru cy’inyangeNewss babicishije kurubuga nkoranya mbaga facebook.com,ko,batakibasha gusoma amakuru yo ku kinyamakuru inyangeNewss.com kubera leta y’umwakagara irwanya itangazamakuru ry’igenga kubera gushyira amwe mu mabanga yiyo leta ahagaragara.

Ibi bibaye nyuma yuko bateguye igitero simusinga cyo kwica umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru Umuhanuzi Majeshi Leon,wahamagariwe gushyira ahagaragara ibitabonwa n’amaso y’abana bab’abantu ndetse Uwiteka Imana akaba ariyo mpamvu yamuhaye umwuga w’itanagazamakuru kugirango azajye abona uko abafasha abakiranutsi bose bari ku isi yose.

Bateguye igitero simusiga mu gihugu cya Kenya umurwa mukuru wa Nairobi,baraza bamara iminsi (3) aho bakekaga ko,bashobora kuhamubona.Nyamara bamaze iyo minsi (3) umuhanuzi Majeshi Leon abareba kuko bari mu marembo ye,maze baza kwirukanwa n’umupolice wari atuye aho hantu kuko bicaraga kurubaraza bafite za pistore yo kurasa umuhanuzi Majeshi Leon.

Uwiteka Imana aramubwira utava mu nzu kuko abanzi bawe ngabariya bari kurubaraza bamaze kurambirwa nibwo uwo mu police yababonaga bafote iyo ntwaro maze yihutira kujya kubafata ariko bahita baramucika kuko babaga bafitanye sinyare nabandi ba police babakingira ikibaba bari bahawe intonorano.

Nyuma y’iminsi (3) bari bitwaje ifoto yakera yifotoje muri 2008 nyuma y’ubukwe bwe,bivunga ngo,isura ye,ishobora kuba yarayihinduye kuko kugeza ubu umuntu ashobora gukoresha za masike,usibyeko zidakenewe kubera Umwuka w’Uwiteka aba yabivuze hakiri kare bityo umuntu agahita amenya icyo gukora.Umwuka wera naza,azaba babwira ibyendakubaho,azababwira ibyamateka,azababwira n’ibyabayeho,hejuru yibyo azabayobora mukuru kose!

Bavuye aho bajya kumutegera kumiryango mpuzamahanga irnegera ikiremwa muntu,muriyo minsi nibwo abanyamategeko biciye kubitangazamakuru ya mashusho basabye leta ya Uhuru Kenyatta ko ikwiye kureka kujya ifata impunzi no kuziburabuza bazifungira ubusa kandi ziba zifite ibyangombwa.

Ariko ibyo kumwakagara bimeze nkurusaku rw’inkoko rudakanga agaca ngo bitumen kareka gutwara umwana w’inkoko,ahubwo nibwo karushaho kugira umurego kagahita gasimbukana umushwi muri ako kavuyo aho inkoko iba itera waraza agaca gahita gapurofita kagahitana umushwi umwe kakigendera kagasiga ibintu bicika.Cyeretse iyo nyir’inkoko akubiciriye akakarasa umwambi murubavu ,ibyari ibyishimo by’agaca bigahinduka ikiriyo.

Bene data bakundwa igihe cy’umwakagara cyararangiye,iyo basomye ubuhanuzi,bubahagarika umutima bigatuma badainzira kubera yuko nabo babwemera ariko bakaba ntakundi babigenza kuko badashobora kwemera yuko Nyir’uRwanda yataha nk’Umwami wabanyarwanda maze bakemera bakarekura intebe yabukunzi akima ingoma yahoranye bityo bakabona gukoresha kamarampaka ya repubulika n’ubwami bugendera ku itegeko nshinga bakareba ko abaturage batabereka igihandure,naho repubulika zibageze ndibwira ko ntawakongera gutora repubulika ziyobowe nabayobozi bibisambo baharanira inyungu zabo bahora bifuza intamabara zitarangira kugirango babone uko bigwizaho umutungo bataruhiye.

Burya rero inyoni zijya inama,abalinzi nabo,bajy’iyindi,ikinayamakuru inyangeNewss.com,kirasaba abasomyi kujya muhererekanya amakuru cyane cyane amakuru ajyanye n’ubutumwa bw’Uwiteka Imana,cyangwa se ubuhanuzi muyandi magambo kuri za e-mail kugirango mubashe gufasha bene wacu twasize muri gakondo yabakiranutsi bataragira ahirwe yo gucika umwakagara kugirango nibura bareke kuba mu mwijima w’icuraburindi babashe kumenya amakuru n’igihe aho kigeze.

Mukoreshe za facebook,twiter,google+,email nubundi buryo butandukanye,ndetse mushobora no gukoresha iposta kuko ibintu bimeze nabi kuko ibyahanuwe byamaze gusatira intebe yabukunzi,dore ikimenyetso cya nyuma kibabere akabarore murebera ku munzenze aho Umwami w’ISAMARIYA agiye kwicwa vubaha bidatinze bityo muzamenyeko urugiye kera ruhinyuza intwari kandi ko uwicisha intwaro ariyo azazira.

Nyuma ya Samariya,umwakagara azahita agenzwa nk’uko yagenje abandi murumva rero ko bitoroshye,dore ko amakuru inyangeNews gifitiye gihamya ni uko FDLR yamaze kwinjira mu gihugu cy’ISAMARIYA aho bagiye gufasha Nkurunziza ndetse bakaba banashyigikiwe na leta ya Gikwete,ntibiramenyekana niba Gikwete azasiga akuyeho umwakagara nk’uko yabyiyemeje cyangwa azakurwaho n’uzamusimbura.

Gusa ikigaragara ni uko,umwakagara agiye guhura nuruva gusenya,aho hagiye kugwa imvura y’umuyaga ivanze n’umuriro murumva rero ko ibintu bitoroshye nagacye,nahamariya n’umuhungu we Yezu Kristu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments