HomeJusticeKamarampaka ku ya ll itemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 55 Nyir’uRwanda atari mu...

Kamarampaka ku ya ll itemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 55 Nyir’uRwanda atari mu gihugu.

Amakuru aturuka mu murwa mukuru w’urwagasabo ,’kigali’mubakorana bya hafi n’umwakagara,aravuga yuko,umwakagara yamaze gutegura kamarampaka ku nshuro ya ll aho arimo kwitegura gushing’ imizi y’ubwami bw’Abega bw’Abakagara.

Kubera ko leta y’uRwanda ibayeho ku kinyoma,cyashyigikiwe n’amahanga,ayobowe n’Abazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi barwanije ubwami bw’uRwanda,ku nshuro ya ll fpr igiye gukora uburiganya kumugaragaro aho barimo gutumira Nyir’uRwanda mu mishyikirano idasobanutse yo kwiyerurutsa.

Kugirango kamarampaka barimo gutegura bizitwe ko,yemewe n’amategeko,kuko batumiye nyir’uRwanda muriyo kamarampaka akanga kuiytabara,ibyo bigaragaza uburiganya kuko nta bwo bishoboka yuko Umwami w’uRwanda yakwitabira kamarampaka kandi ntawigeze amusimbura kubuyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibyo bivuze yuko,repubulika iriho itemewe  n’amategeko,kuba rero fpr,igiye gukoresha kamarampaka Umwami adahari,kandi bakaba bari mugusaba imishyikirano kugirango bazabone icyo bitwaza imbere yabaturage,biyabagije ko,leta z’Abahautu bo mu bwoko bw’Abarepubulike nabo aribo makosa bakoze.

Niba bashaka kamarampaka,bagomba kwemera ko,Umwami atahuka mu gihugu,akaza nk’Umwami warahiriye ubwami bugendera ku itegeko nshinga,hanyuma akaba ariwe utegura kamarampaka maze ikabona kwemerwa kuko kugeza uyu munsi muri ONU Umwami niwe wenyine wemewe n’amategeko mpuzamahanga ko ariwe mukuru w’uRwagasabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

FPR ikimara gufata ubutegetsi,yahise iyoboka ikinyoma  cy’Ababiligi,ndetse na za leta yasimbuye zose zayibanjiririje zemeye kugendera mu kinyoma gihabanye n’amategeko ndetse n’ukuli kwemewe n’Imana n’abantu,bikomereza mukinyoma kigiye kurimbura igihugu cyose kikazasigara ar’iciro ry’umugani.

Imishyikirano rero fpr irimo gusaba nta cyo yamarira abanyarwanda b’impunzi kugez’ubu bagitegereje yuko,bazatahana n’Umwami wabo uheze mu mahanga imyaka isanga (55);abanyarwanda amahirwe bagira,ni uko Uwiteka Imna ifite icyo yabavuzeho,naho ubundi kari katubayeho.

Ikitezwe rero mu minsi iri mbere,ni uko hagiye gukoreshwa kamarampaka,maze ikazakoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko kuko izaba idahagarariwe n’Umwami w’uRwanda wemewe n’amategeko,hanyuma bikazitwa yuko yatumiwe muriyo kamarampaka hanyuma akanga, exactly  bagiye gukora nk’ibyo Ababiligi bakoze ubwo bimikaga Georgore Kayibanda kuri repubulika ya mbere.

Umuntu ashobora gutekereza yuko ahari umwakagara yaba yungutse ikindi gitekerezo gishya,ariko mu byukuri dukurikije amakuru aturuka mubasangira ngendo be,nta gishyashya kindi kitari uburiganya bw’ingoma y’igitugu ishobora kuba itagisigaje igihe kinini ngo ihirime dushingiye kubuhanuzi Uwiteka Imana anyuza mubagaragu be ba buri munsi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments