Amamkuru agera ku inyangenews aturuka mu rwagasabo,aravuga yuko leta y’umwakagara yafashe abaturage ku ngufu za gisirikare ikabategeka kujya gutonda umurongo ku nteko nshingamategeko kugirango babashe kugaragariza amahanga ko ari bo basabye ko umwakagara yakongera kwiyamamaza binyuze muguhindura itegeko nshinga.
Ariko nk’uko mu bibona mu maso yaba batega rugore murabona ko batanezerewe nibyo leta yabakoresheje ku ngufu,nyamara babeshyewe ko ari bo kubushake bwabo babyisabiye ko umwakagara yakongera kwiyamaamaza ku nshuro ya gatatu.
Ubushize twabagejeho inkuru y’uburyo abacamanza bo mu rwagasabo bananiwe guca urubanza rubuza umwakagara kongera kwiyimamaza kuko bari bazi neza ko itegeko nshinga ingingo yaryo y’101 izabatinda bityo bigatuma umwakagara atinda guhindura itegeko nshinga kugirango azapfire kubutegetsi.
Mu rebe neza nabashinga mateka murabona ko ibyo bakora byose ar’igitugu kibahagaze hejuru,ariko,akatari cyera,byaba umwakagara,byaba abashing mateka,ntibazabura kuryozwa ibikorwa by’iyica rubozo bakomeje gukorera abaturage babategekesha igitugu nyamara mu gihe tugezemo igitugu nta bwo kigifite umwanya muri politike.
Ariko kuko ar’ubuhanuzi nta kundi byagenda n’ukubitega amaso no kubitegereza kugirango ubuhanuzi bukore umurimo wabwo kugirango bigaragare ko Uwiteka ari we Mana kumwiringira kuko badateze gukorwa nisoni.





