HomeNewsIkinyemetso cya nyuma cy'ingoma y'igitugu!

Ikinyemetso cya nyuma cy’ingoma y’igitugu!

June 17th,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu haguruka ujye gutunganya ikibazo cya Radio Inyange kuko iminsi yawe usigaje mu gihugu cy’IBABULONI ku murwa mukuru w’ISHUSHANI ni gitoya kuko Uwiteka Imana yawe igiye gusohoza amasezerano yawe yose uko ya yakubwiye uko niko Uwiteka avuze.

Ni uko numva indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha injemo :Icyampa ukanyikorera amaganya yanjye yose Yesu,ngaturiza Uwiteka,nkamenya yuko ibyanjye byose ubitegekesha ubgwaneza,nubwenge burutaho,umpe kumenya ibyo nigishwa,nuburabyo n’inyoni mukiza,nkwishingikirizeho.Ni uko iyo ndirimbo nziza ijya iririmbwa nabakiranutsi bageze mu mazamuka maze numva iranejeje cyane ndayikomeza kugeza mvuye mwiyerekwa mpita menya yuko ibyanjye byose Uwiteka abitegekesha ubugwaneza n’ubwenge birutaho.Kandi menya yuko amaganya yanjye yose Uwiteka yayumvise kandi ko aytayeho.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho inshuro ya (2) rirambwira riti,mwana w’umuntu dore abadayimoni bari bahagurukiye umulinzi mukuru w’Ibyasezeranijwe bakozwe nisoni kuko Uwiteka Imana amuciriye inzira kugirango amahanga yose amenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuze.

June 18th,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ,dore igihe cyo gukurwa mu gihugu cy’IBABULONI umurwa w’ISHUSHANI kirageze.Tunganya ‘IBUYE’ kugirango ijwi ry’umuhanuzi ryumvikanire mu ibuye.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urugendo ruri imbere yawe,kandi murugendo ugiye kugirira imahanga ya kure ,dore intasi”za magigiri”z’umwanzi wa gakondo yabakiranutsi muzaba muri kumwe muri urwo rugendo.

Harimo abagabo (3) bibikara bazaba bashinzwe kumenya amaherezo y’urugendo rwawe,ni uko njyanwa muyerekwa ako kanya mbozi izo magigiri nsanga babiri(2) ndabazi,naho umwe n’umushyitsi kuri jye! Ndetse ninawe wahawe umurimo wo kunganiriza ngo yumve kandi amenye imitekerereze yanjye nicyerekezo cyanjye

Ni uko mbona tugeze ku ntangiriro y’urugendo mbona barashaka ko mbicara hagati,ariko bagira ibyago basanga namaze kubatahura,ni uko nerekwa umugore wayi mu modoka itwaye ibotoki,avamo aza inyuma yacu yikurura agenza igitako asa nkaho muri we harimo akamashine kumusukuma kuzamuka aho twari tugiye gutangirira urugendo

Araza ni mbere yanjye ngo pa!Mbona afashe cya gice kigitoki cyiza cyane gisa nkaho cyari kigiye gutekwa ngo abantu babone amafunguro,nuko ndacyitegereza maze umwuka w’Imana arambaza ati,mbese mwana w’umuntu waba wamenye icyo biriya bisobanura?

Nanjye ndasubiza nti Oya! Nuko arambwira ati,dore amahanga Uwiteka akwimuriyemo,aho ugiye gukoreshwa ibikomeye uzakomeza umurimo w’Uwiteka ntabwo uzahirahira ngo ukore iyindi mirimo.Dore Uwiteka yamaze gutegura Budget yibyo uzajya ukoresha nta cyintu nakimwe uzakena uko niko Uwiteka avuze.Dore umwuka w’inzika y’inzigo uzakomeza kugukurikira ndetse uzashaka kumenya aho uzaba ukorera umurimo w’Uwiteka maze bashake uburyo baza kwigira nkaho muri kumwe ariko bashaka kugirira nabi ubugingo bwawe kuko babonye ko intambara yo mubutayu bayishobora kuko baragerageje ariko barananirwa!Usibye bo,nabadayimoni batinya ubutayu nkaswe bo?uko niko Uwiteka abaza?

Ni mu gihe nkiri mur’iryo yerekwa,nerekwa ibindi bihambaye!Mbona ndi kumwe nabasirikare dusa nabagiye Congo kugura «DIAMOND»ni uko mbona abanzi bumusaraba bari inyuma yanjye banjyenda runono,ni uko mbona ngeze kumupaka barankingurira ninjira muri Congo.

Naje kugarukana mfite «DIAMOND»nziza cyane ya mbere yo muruganda,nuko nerekwa babasirikare barikumwe n’abapolice na za local defense base bamperekeje bashaka kunyambura ya «DIAMOND»kuko yari mu mufuka bakora uko bashoboye birabananira maze bansaba ko nabaha uduceri nari mfite mu mufuka hamwe nizo «DIAMOND» nkuramo twaduceri na mu gihe ngiye kubaha twa duceri bacakira ya «DIAMOND»mpita ndabambura kuko nari mbafiteho ubutware bwose bashakaga gukoresha amayeri kuko ubusanzwe abadayimoni nta butware bagira ku muntu w’Imana.

Ni uko batwra twa duceri bisobanura ko basubiranye ubucyene bwabo bari banterereje mu mibereho yanjye ,naho «DIAMONDO»bisobanura ubutunzi bw’Uwiteka Imana bwo kurwego rwohejuru kuko iyo DIAMOND yari iyo mu bwoko bwa INDUSTRY iba ihenze cyane twari utubuye tubiri ariko twose dusa twererana cyane,havanzemo agahondo ka zahabu gakeya.Ni uko abadayimoni bamaze gusubira ubukene bwabo kuko nta muntu w’Imana uba umukene mw’ijambo ryayo nanjye nkomeza urugendo rwanjye ndugeza kwiherezo!

Nerekwa umudamu neretswe mu gice cya 1-3 cy’ubuhanuzi ko azafasha umurimo w’Imana nkora,uwo mudamu na none yari yambaye imyenda ikundwa kwambarwa mu gihugu kimwe cyo mur’Africa kugirango nongera kumubona kandi inshuro ya (3) ndetse niya (4) duhurira mu gihugu kinini cyane kandi gikungahaye maze aho niho ibyasezeranijwe byatangiye gusohora maze yemera gutera inkunga umurimo w’Imana kubikorwa byose nkenerwa nanjye ndicara ndabanza ndiruhutse kubera Uwiteka ankijiji amaboko y’umwanzi ndetse n’intambara zo mu butayu nkaba nzirangije nzinesheje

Mbaza gushimira Ihiraho ko ntaguye mu butayu !Maze nyuma yiryo shimwe nibwo natangiye gukora umurimo w’Uwiteka maze mbona intangiriro y’itorero ry’Umwami wacu Yesu Kristo ko ritangiye maze ngira umunezero mwinshi cyane muri jye!Nuko ndavuga nti,ninde ukomeye nk’Uwiteka Imana yabakiranutsi?uko niko umuhanuzi abaza?

June 19th, 2015 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane kandi risa nirya nyuma kubutegetsi bw’umwakagara na FPR-kagame,mbona ubutayu bugufiya umuhanuzi mukuru ahagaze haruguru yabwo kumarembo yinjira mu butayu.

Nerekwa umwuka wikinyoma hamwe niyindi myuka yose yakoreraga munsi yububasha bw’uwo mwuka wikinyoma cy’umwakagara-FPR,mbona yose uko yakabaye inaniwe kwihanganira isi yose ngo yemere yihishe ye kwishyira ku karubanda bose babireba ahubwo uwo mwuka uhitamo kwinjira mu butayu kumanywa yihangu habe no kwihishira kwabayeho!

Mbona iyindi myuka yikinyoma yakoreshwaga n’uwo mudayimoni witwa Paul Kagame yose izamuka iva mu butayu hagati,ahubwo iza ku nkengero z’ubutayu bugufiya yihamira aho itegereza umunsi wa mateka wanyuma wasaga n’umunsi wa nyuma wo gucirwaho iteka k’umwakagara nagatsiko ke kabicanyi kose maze mu gihe umwakagara yaraje agiye kwinjira ubutayu bugufiya ubwo yaramaze igihe yitegura kubwinjiramo araza amanuka aherekejwe nundi mwuka wikinyoma wigitsina gore witwa Jezebel Nyiramongi Jeannette kagame.

Inyuma yiyo myuka y’ibinyoma har’iyindi myuka myinshi irimo insore nsore,inkumi,abagavu,udushogoro,utunyuguri,n’uduteja,n’impinja zose niyonka nta numwe wasigaye atinjiye mu butayu!

Maze umwuka w’Uwiteka arambaza ati:Mwana w’umuntu ibyo ubonye waba wamenye ibyar’ibyo?Ndasubiza nti Yeeeeeeeee!!!!! Byo nabimenye cyane rwose,arambwira ati ni uko bigiye kugenda igihe cy’umwakagara kirarangiye!Nta kindi kinyoma asigaranye kuko Uwiteka yamutegereje kugirango arangize ibinyoma bye byose akoreshe imbaraga ze zose ejo atazavuga ngo Uwiteka yaramutunguye atararangiza imigambi ye yose.

Kuko namuhitishijemo ibyago (3) akaga amakuba n’ibyago(2) Inzara(3) Inkota n’intambara,maze ahitamo inkota n’intambara avuga ko arumuhanga wabyo,nuko rero mujya muvuga ngo uguhiga ubutwari muratabarana,bwira umwakagara yitegurire urugamba kuko namaze kwambara kandi n’ingabo zanjye zikaba ziteguriye urugamba.

Jyewe umuhanuzi Majeshi Ntakirutimana Leon,nikimara kumva no gusobanukirwa iri yerekwa,sukubeshya numvise ngize ubwoba bukomeye ntekereza abo twasize muri gakondo yabakiranutsi uburyo bagiye kugwirwa n’umwijima ukomeye wuzuyemo igihu cy’umwijima ukomeye uherekejwe n’igicucu cy’urupfu numva umubiri wanjye wose wuzuye ubwoba bwinshi bw’urupfa bene data bagiye guhura narwo ni uko numva mbagiriye agahinda mu mutima.

Nyuma yako gahinda nezezwa nuko Uwiteka arinda ijambo rye,kandi akarisohoza ryose uko yarivuze nta narimwe risigaye!ni uko nshima abapfuye batakiriho ngo barebe umunsi wakaga n’amakuba n’ibyago bikomeye bigiye kugura bene data basigaye muri gakondo yabakiranutsi.

Nerekwa umuhanuzi mukuru ajya imbere y’uwo mwuka wikinyoma ngo awubuze kwinjira mu butayu bugufiya bwari bumaze gusa naho bumaze gukara cyane kuko ibiti byo mu marembo yinjira mu butayu byari bimaze gukura bimaze kuba birebire nka metero imwe nig ice bitangiye kugaragaza akijima kagashyamba.

Ni uko wa mwuka wikinyoma uhita ruhinga nyuma hirya gato,mbona uhunze umuhanuzi mukuru kugirango atawutanga imbere akawubuza kwinjira muri ubwo butayu,ni uko umulinzi wibyasezeranijwe ahamagara umuhanuzi mukuru aramubwira ati,yewe muntu w’Imana wihagarika ibyasezeranijwe bireke bisohore kuko igihe cyabyo gisohoye.

Ni uko numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira riti,ariko koko nkaburiya Teresphoire buriya aracyakora iki?Hari indi mpanda ya nyuma ategereje?numva ijwi rikomeye rimeze nk’amazi ahorera rivuga ngo Yeeeeeeeee nibaze baruhuke imiruho nimihate kuko ibiri mbere batazashobora guhangana nabyo uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko ntekereza ko guhanurira umwakagara birangiriye aha,kuko numvako ntakindi asigaje muri gakondo yabakiranutsi,kuko igihe cye kirahumuje reka abise abandi bahawe amasezerano n’Uwiteka Imana kugirango nabo bakorere Uwiteka Imana yabo igiye kubakura mu gihugu cya Egpty.

Jyewe umuhanuzi Majeshi Leon ntekereza ko ahari kongera guhanura ku mwakagara ko byaba arukurengera kuko nta gihe kindi asigaranye kandi naho cyaba gisigaye ubanza kidakwiriye guhanurwaho kuko nta bwiru bw’iby’Uwiteka bisigaye mu bubiko bw’Uwiteka uretse gutegereza iherezo ry’ibyo byahanuwe uko niko Uwiteka avuga.

Cyakora nihabaho umusozo cyangwa agahimbaza musyi,yewe kazongerwaho ariko udahagijwe nubu buhanuzi azahazwa nubutayu kuko ufite amaso arareba,ndetse nufite amatwi nawe arumva Uwiteka abane namwe reka ntangire urugendo rwo kuva IBABULONI nerekeza mu mahanga ya kure aho ngiye gukora umurimo w’Uwiteka ubwo twiringire ko tuzahurira muri gakondo yabakiranutsi mu itorero ry’Umwami wacu Yesu kristo rizaba rikorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda.

Ku Mana aheza ni mwijuru kuri bene data mwasigaye muri gakondo yabakiranutsi,intashyo kuri bene data Abraham,Issac,Yakobo,ba Daniel,Eliya,Elisha,abahanuzi bose Intumwa Paul witwaga Saul,Yohana umubatiza,Yohana wibyahishuwe nabandi bose tutarondoye amazina muzababwire muti,natwe turaho dukomeje umurimo wa data wa twese uri mu ijuru Uwiteka nabishima tuzahura mu gihe gikwiriye Amina.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments