Bene data bakundwa mbandikiye uru rwandiko nifuza ko mumenya ibi,hari bamwe muri benedata bashaka kuyobora ibitekerezo by’Uwiteka Imana babinyujije mu ntekerezo zabo,ibyo babikorera kubera bananiwe kumenya imbaraga z’Uwiteka Imana uko zikora ni uko zingana.
Ibyo bikabakururira mukaga gakomeye kubera ko bab banyuranye n’umugambi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi,muri bene data harimo abahanuzi benshi bahanura ibihwanye Namarari y’umuntu kugiti cye,ibi bisobanura ko bene abo bantu bafite imbaraga z’umwijima zibakoreramo kuko barangwa no kubatiza imbaraga z’umwuka w’Imana ko ar’umwuka wabadayimoni.
Nyamara iyo witegereje imirimo yaba bahanuzi usanga nta mwuka w’Imana uba muri bo,ndetse no gukiranuka ntako bagira ahubwo bakomeza amategeko y’abana bab’abantu kurusha amategeko y’Imana gukirauka guca bugifi,kwihangana,kunyurwa kutishyira hejuru nandi mategeko adahanwa n’umwuka w’Imana.
Dore icyo nifuza kubabwira ni uko harabantu bafite imyaka karande yabadayimoni yihinduye imyuka yabahanuzi iyo myuka ihanura ibijyanye namaraari yabantu ariko ntabwo ijya yita kugukiranukira Imana habe nagato.
Ndetse bahinduye amategeko y’Idini ko ariyo mategeko y’Imana,nyamara ibi n’ibintu (2) bitandukanye nk’uko ijuru ritandukanye n’isi,nabyo niko bihabanye,ibi bintu abantu babizi nibacye cyane kuko bias no gukiranuka ariko ntaho bihuriye no gukiranuka.
Urugero umuntu umwe yaashatse umudamu avuga ko ar’Imana yamumuhishuriye,nyamara ntabwo byar’Imana ahubwo nabadayimoni baje baramuvangira kuko yarafite amasezerano akomeye yo kuzakorera Imana,nk’uko mubizi abadayimoni bakunda ahar’umugisha kuko nta kintu bagira ubusanzwe nabakene.
Amaze gushaka umufasha we,Imana imiubwira ko uwo mufasha Atari mubushake bw’Imana ,intambara zitangira mu mutima we zikomeye,nyamara ubwo byari bimeze gutyo umudamuwe ntabwo yaramworoheye yarwanyaga umurimo w’Imana umugabo yakoraga kiba ikibazo gikomeye.
Umugabo yafashe amasengesho atangira gusaba Imana ko,yamubabarira kuri icyo cyaha yakoze yakoze cyo gufata icyemezo kitari mubushake bw’Imana,Imana imubwira ko imubabariye ariko ko,atazabana nuwo mugore kubw’inyungu z’umurimo wayo
Umudamu we yarafite abadayimoni bo mu bwoko bw’abafarisayo,yarwanyaga igikorwa cyose cy’Umurimo w’Imana kijyanye n’umwuka w’Imana nyamara avuga ko nawe akorera Imana hamwe n’umugabo we,Imana iratangaje yajyaga yereka uwo mugore ko izamutandukanya n’uwo bashakanye,aho kugirango asobanuze Imana ahubwo akabyitirira abadayimoni.
Yamwerekaga negative akabyita positive,yamwereka positive akabyita negative kubera gutekerereza Imana kuko aba atayihaye umwanya muriwe kugirango imuyobore,abafarisayo iyo bagusezeranya bakubwira ko uzatandukana n’umugore wawe bitewe nurupfu,nyamara ijambo ry’Imana ryemera ko igihe cyose umugore cyangwa umugabo umwe muribo abuze amahoro kubera urugo ,ushobora gutandukana nuwo mwashakanye ariko na none ukaba utemerewe gushaka kugeza uwo mwari mwarashakanye yitabye Imana.
Tekereza rero niba uwo mwashakanye niba mwarashakanye mu buryo bunyuranije n’Imana urumva ko uba uboshwe namategeko y’Idini ariko ntaho uba uhuriye n’itegeko ry’Imana!Igihe cyarageze uwo mwene data hamwe numufasha we ,Imana irabatandukanye ntawurwanye nundi cyangwa ngo batongane.
Ibyo Imana yabikoze kubw’Inyungu z’umurimo wayo kuko umugore yakundaga icyubahiro cyane kursha uko akunda Imana,kandi imikorere ye yari nkiyafarisayo nyamara mu gihe umutware we yari mu muhamagaro w’Imana ikomeye cyane kurusha amaboko y’abana bab’abantu.
Aha ngaha nkaba mbaza,nti,aya mategeko yabafarisayo ubundi bakabaye aribo bafasha abantu b’Imana kubasengera no kubabariza Imana ko ubwo bukwe bwabo niba buri mu mugambi w’Imana,ariko nta namba kuko nabo batunzwe n’ikinyoma no gukunda ifaranga ,icyubahiro,nugutegeka abantu b’Imana bahinduye kub aumushinga wabo.
Uwo mwene data yarantangaje cyane bamaze gutandukana n’umufasha we,abahanuzi bibninyoma bahise baduka bahura nuwo mudame ngo kuko bataziranye ngo nicyo kimenyetso cy’uko abo bantu arabakozi b’Imana,bati wa mudame we watandukanye n’umugabo wawe nyamara yaragukundaga ariko abarozi bamujugunyeho imyuka mibi kandi dore Imana yamuhaye umugisha mwinshi ntabwo rero wowe ushobora kuzawubonaho mutari kumwe.
Bati dore mu mutima we bakuyemo wowe maze bimika abandi bagore yahuye n’imyuka yaba Nigeria maze iramukuzinukisha,aha biroroshye cyane ku mudamu kumuhanurira gutyo kuko ahita akumva vuba kuko aba yishakira ubuhanuzi bushingiye kumaranga mutima,umudamu we yabaye umwerenda ngo kuko nta cyaha cya mu garagayeho.
Ibyo satani yabikoreye kugirango uwo mushiki wacu atazapfa amenye neza amavu na mavuko yikibazo cye,aha rero niho ubonera ubugome bw’umwanzi satani ndetse ukahabonera nubuswa bw’abiyitirira ijambo ry’Imana yabakiranutsi.
None se abadayimoni baraguye muri 1730 bakavuga Kayibanda ariwe nyangufi,bakavuga Rwara rw’umugara rugenda rutseta ikirenge,bakavuga rukirigita ngwe rwa mudatinya rwambara inziga kumaso,iyo yar’Imana yo mu ijuru,ariko mu byo bavuze ikitarabaye nikihe?Ibi byose umwanzi yarazi neza ibizaba muri gakondo yabakirnautsi.
Ategura umugambi we hakiri kare kugirango abantu bazizerere mu mbaraga z’abadayimoni,za Nyirabiyoro na Magayane nyamara ntabwo za imbaraga z’umwuka w’Imana ,icyo bavuze kitabaye nikihe?Ibisigaye bitagaragara kumwakagra nibihe.?
Ni uko rero ubwo bimezwe gutyo mube maso kuko ishyamba siryeru,niyompamvu Uwiteka Imana yahagurukije abantu bayo impande n’impande harya no hino ku isi kugirango bafashe itorero rya kristo rimaze imyaka myinshoi munsi y’umwijima.
Niki cyabwiye Umwami Farao ko Moses azacyura abayisirayeli?kuki yahise yica abana bafite imyaka (2) gusubiza hasi kandi koko na Moses akaba yari muri abo bana,ese Moses ubwo yajyaga kwa Farao agahindura inkoni ye kuba inzoka,abakonikoni ba Farao bo ibyo bitangaza nti babikoze?
Itandukaniro ni uko inzoka ya Moses yahise izimira bunguri zose uko zakabaye,ariko iyo itaa kuba imbaraga z’Imana zabanye na Moses mbese aho Moses yarigukoresha imbaraga za politike akabishobora?Ibyo warukwiriye kubitekerezaho ugahishurirwa ubnuriganya bwa satani.
Tekereza kuba Umwami Yesu ayaramaze kuvuka maze abanyabwenge Mamajusi bakajya guhemba umwana Yesu,maze bakayobera kwa Herode,nyuma yuko Herode amenye ko havutse undi Mwami,yahise ategeka ko bica abana bato bose uhereye kumyaka (2) gusubiza hasi urabona ko nk’umuntu Atari yibeshye ariko se niki cyari gitumye ashaka guhitana uwo mwana iyo abanza agaperereza ko yarifite inzego zose z’ubutegetsi maze akica Yesu wenyine abandi bana bazize iki?
Icyo nshaka kwerekana hano ni uko hari bamwe muri benedata bavukiye mu nzu zitegekwa nabadayimoni kubera umuco karande wo kubaha abadayimoni aho bataga imandwa nyabingi nibindi bisankibyo ko ariyo Mana yabo.
Mu gihe bano bantu baturuka muriyo miryango biyita ko bajijwe nyamara ya myuka ikibakoreramo ubwo murumva tuva he tujya hehe?Uwo muntu yarangiza abadayimoni bagatangira kumukoreramo agahita yiyita umukozi w’Imana urumva azahitana abangani iki?
Urugero ubwo nari muri Uganda nahuye numukobwa witwa Jane w’umututsi kazi aba bitwa abararo muri weyarafite abadayimoni bamwokamye ariko akiyita umukozi w’Imana nikenshi namubwiye ko afite imbaraga z’abacwezi n’abalangi,ariko kuko yari yarigize umuhanuzi kazi,yumvise ko ateshejwe agaciro ni mbaraga ze zabacwezi maze yanga kwemera ibyo umwuka w’Imana amuvuzeho.
Maze izo mbaraga zabacwezi ziramuzinga zimubuza gushaka kuko bari baramutanzeho igitambo kuva akiri munda ya nyina,twagiye Mbarara duhura nundi mudame nawe wavukanye imbuto mu ntoki zabadayimoni nawe yakoragabumurimo w’ubushumba nyamara aho yajyaga hose kujya kubwiriza yatumiwe yavagayo iryo torero rigahita risenyuka kubera imyuka yarimurimo yajyagayo yavayo igasigara yikorera umurimo wabashebuja.
Twaramusengeye izo mabraga zimuvamo ahinduka umuntu nakabandi bose,yatubwiye yuko ngo umwana we w’umuhugu wigaga amashuri abanza iyo yabaga ari mwishuri ngo hazaga abadayimoni bakaza bakajya bamurembuza kumutwara ikuzimu mu gihe mwalimu arimo kubigisha nyamara ibyo mwalimu ntiyashoboraga kubimenya buri gihe uwo mwana akajya aba uwanyuma.
Bucyeye nyina amubaza impamvu aba uwa nyuma maze amubwira yuko we atajya yiga kuko iyo barimo kwiga hazaba abadayimoni bakamuhamagara bakamujyana ikuzimu akirirwayo amasaha yo gutaha yajyera bakamugarura ku isi.
Urumva ko aba bana bahuye na kaga gakomeye gaturuka kuba byeyi babo bitwa basekuru babatanze ho ibitambo batarabaho kuko abadayimoni nta kibirukansa barategereza kugeza igihe uwo watanzweho igitambo azavukira maze agahinduka igikoresho cyabadayimoni ,benshi mu bitwa bene data bafite iki kibazo nyamara ntabwo gishobora kurangira igihe cyose imbaraga z’umwijima zigikorera mu itorero abantu banshi bitwa abakozi b’Imana bakoresha izo mbaraga abandi bakajya kuzishakisha ikuzimu atar’ukobayobewe ko ari icyaha ahubwo kuba bashaka indamu zo mu isi kugirango babashe kugera kubyo bifuza bijyanye nimibereho yo mu isi bityo bagahitamo kugura imbaraga z’umwijima zo gukora ibitangaza kugirango bagaragare nk’Abantu b’Imana bakoreshwa n’Imana nyamara ibi byose ntabwo bishobora kuramba Uwiteka atarabishyira ahagaragara ngo abakiranutsi babimenye bityo babashe kwirinda kuko Umwami Yesu yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo kuko igiti cyera ubwoko bwacyo ntabwo gishobra kwera imbuto zitari izacyo.





