HomeNewsINTUMWA YA SEKIBI PAUL GITWAZA ASIGAYE YIBERA MU ISANDUKA BASHYINGURAMO

INTUMWA YA SEKIBI PAUL GITWAZA ASIGAYE YIBERA MU ISANDUKA BASHYINGURAMO

amakuru aturuka i Kigali mu murwa w’u Rwanda kandi yizewe aravuga ko mu rugo rwa apotre Gitwaza ishyamba atari ryeru nyuma yaho umutambukanyi we avumbuye amabanga y’umugabo we yari yaramuhishe maze umugore agahita arwara ihungabana rikomeye ndetse ahita ata umutwe ku buryo kugeza na magingo naya ngo yaba atarakira neza iryo hungabana kuko ngo yakutse umutima ku buryo bukomeye nta kwezi kurashira ibi bibaye gusa ikinyamakuru inyangenewss cyakomeje gutohoza neza iby’iyo nkuru kugirango tuyabavire imuzingo dore ko bamwe byabateye guhinda umushyitsi.


abandi bakabitera utwtsi cyane cyane abayoboke b’itorero Zion Temple ariryo Pawulo Gitwaza abereye umushumba Aha umuntu akaba yakwibaza ati ayo mabanga ni mabanga ki atuma umuntu ata
ubwenge? mu minsi ishize nta kwezi kurarenga Intumwa Dr Pawulo Gitwaza yabwiye umugore ko agiye muri gahunda z’akazi mu gihugu tutaramenya neza na nubu gusa bamwe bemeza ko ari muri Leta zunze ubumwe za z’Amerika abandi bakavuga ko ari muri Israel, nuko umugore ategurira umutware we ibyo azakenera mu rugendo ndetse aranamuherekeza amugeza ku kibuga cy’indege i Kanombe asiga rwose umugabo yuriye indege maze umugore agaruka mu rugo.

bitewe nuko umugore yarazi neza ko umugabo we adahari kandi akaba ari hanze y’igihugu umugore yagize amatsiko yo kwinjira mu cyumba kimwe cyo mu nzu yabo kuko icyo cyumba cyahora gikinze kandi umugabo akaba yari yaramwihanangirije kuzinjira muri icyo cyumba nyamugore rero yaragiye azana umufundi yica rwa rugi maze umugore yinjiye muri cya cyumba asangamo isanduka bene izi zifashishwa mu gushyingura arakomeza agira amatsiko na ya
sanduka arayifungura gusa mu kuyifungura yatangajwe no kubona umugabo we arimo aryamye kandi aziko yagiye hanze y’igihugu maze nyamugore induru ayiha umunwa ahita ata ubwenge asohoka yiruka agana hanze ariko nyuma y’iminota mike agarutse muri cya cyumba asanga umugabo avuye mu bwiyuhagiriro anakenyeye isume ahita asubira muri ya sanduka ye nuko wa mufundi wamufundi abibonye akizwa namaguru karitsiye icika igikuba aya makuru kandi yakomeje kugirwa ubwiru bukomeye ndetse n’ ibitangazamakuru bitinya kuyavuga ndetse nkuko bisanzwe ntabwo Gitwaza yigeze ajya mu bitangazamakuru cyangwa se umugore ngo bahakane aya makuru.

Ibi bibaye nyuma yuko insengero ze zo muri Amerika zafunzwe mu gihe kandi hari hashize iminsi hari amakuru ahwihwiswa ko haba hari ubucuti budasanzwe yaba afitanye numugore umusemurira uzwi ku izina rya Babra Umuhoza dore ko ariwe baba bajyanye mu ngendo nyinshi agirira hirya no hino ku isi. Nkuko mwabisomye mu buhanuzi igice cya 13 umwuka w’Imana wahishuye ko Gitwaza
akoresha imbaraga z’umwijima za freemacons ndetse n’izindi mbaraga z’umwijima yavanye mu gihugu cy’Ubuhinde zitwa ELLUHURU ahuriyeho na perezida Kagame ariwo ubaha ububasha
bwo kwiyoberanya no kugira igikundiro kandi muri ubwo buhanuzi Imana yirahiriye ko izamukoza isoni ikiyerekana nk’Imana ishobora byose ndetse Gitwaza yakoresheje uko ashoboye kose ngo ahitane umuhanuzi Majesho Leon ariko Imana imuhagararaho

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments