Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews aturuka ku mugabane w’IBURAYI na AMERICA,biravugwa yuko ibyo bihugu by’ibihangange byamaze kunenga no gutunga urutoki umukuru w’igihugu umwakagara Paul Kagame,biravuga yuko ndetse n’igihugu cy’UBWONGEREZA cyashyize uRwanda mu muryango wa Comon Wealth ngo Kagame nagira hira guhindura itegeko nshinga uRwanda bazarukura muri uwo muryango wa Common Wealth.
Uburayi bwo ntabwo bukozwa ibyihinduka ry’itegeko nshinga ry’uRwanda,Uburundi,na Congo DRC,bavuga ko ibyo bihugu nibitu ahiriza ibikubiye mu itegeko nshinga bazahita hagarikirwa imfanyo bahabwaga nibyo bihugu,ndetse nizindi nkunga zanyuraga kuruhande bitanyuze muri Bank nkuru y’isi yose.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cy’ijwi ry’America,aravuga yuko Radio Rwanda yaba iri muri gahunda zo kwamamaza umwakagara ko akwiye kongera gutegeka uRwanda muri manda ya lll,aho badatinya kuvuga yuko uRwanda ibyo rwagezeho babikesha umwakagara nyamara bakibagirwa yuko abanyarwanda aribo ubwabo bakuye amaboko mu mufuka bagakorera igihugu cyabo nubwo bagiye bahura n’izitizi z’ubutegetsi bubi bw’igitugu.
Umwakagara akaba akataje gushakisha inzira zose zishoboka z’uburyo yahindura itegeko nshinga kugirango yongere yiyamamarize umwanya w’umukuru w’igihugu kuri manda ya lll,bikaba bivugwa yuko uRwanda yamaze kuruhindura akarima ke.Akaba anateganya yuko yazasimburwa n’umuhungu LT.Ivan Cyomoro Kagame.
Abanyarwanda benshi ntabwo bashyigikiye ko itegeko nshinga ryahinduka,ariko bagatinya ko ubutegetsi bwa fpr na Paul kagame bashobora kubahitana bakabura ubuzima bwabo,ndetse amwe mu makuru dukesha inzego z’ubutasi ,aravuga yuko itegeko nshinga hamaze gufata icyemezo cyo kurihindura gusa harimo gukorwa umuhango wo gushaka kwereka amahanaga yuko abanyarwand abashyigikiye umwakagara.
Ariko bakiyibagiza yuko naho abanyarwanda bashyigikira umwakagara itegeko nshinga batoye kandi bashyizehozeho umukoni ritabemerera ko bahindura ibitekerezo bashyizemo muri iryo tegeko nshinga,kugeza magingo aya itegeko nshinga rimaze guhindurwa inshuro Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo kuwa 8/12/2003 rimaze kuvugururwa ishuro eshatu 2005,2008 na 2012.
Iri hindura ry’itegeko nshinga rishobora kuba intandaro y’intambara yahanuwe nabahanuzi ko uRwanda rubamo intambara iruta iya mbere ndetse biravugwa yuko aho genocide yagarukiye ariho yaba igiye gutangirira ,abayiteje ntaho bagiye bakaba bagiye gusubiza igihugu iRwabayanga kubera imigati.
Umwami Yesu yakoze imigati,abantu benshi baramukurikira,ndetse bukeye bwahop baragaruka arabwira ati ntabwo mwashakaga ijambo rya data ahubwo niya migati nabahaye niyo itumye muagaruka.
Imigati ikomeje guteza ikibazo cyane intambara zose ziba zishingiye kumigati abantu bakomeje kwiharira,ubusambanyi bukorwa kubera imigati,politike ikorw akubera imigati,ubwicanyi buba kubera imigati abantu badashaka gusangira nabandi,amadini abamo intambara kubera imigati,itangaza makuru riyobya abaturage kubera imigati,ubutabera burya ruswa kubera imigati,yewe imigati ibaye imigati.





