17 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abafarisayo [2] bifuza gukorana n’Umuhanuzi mu gihugu cy’Ibabyloni kugirango bifashishe impano ye maze bashing idini rizajya ribaha umugati wa buri munsi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,uriya mugabo wo mu bwoko bw’AbaMeru yahoze akorera Uhoraho Nyiringabo,ariko aza kureka umurimo kubera gukunda intonorano ajya kwicuriza ashakisha impiya none nazo zanze kumuyoboka.
Kuva aho mwaganiriye akakubonamo impano y’Imana,yahise yibwira ko ngo ashobora kugukoresha,niko kujya gushaka uriya mugabo wabonye barikumwe ufite impiya bajya gushaka hall yahoo bazashyira idini bateganya ko bazakwigarurira,ariko ntabwo bizabahira kuko batagira gukiranuka muri bo,kandi bafite abadayimoni bakomeye bo kurwego rwo hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunsobanurira cyane rirambwira riti,buriya butayu warurimo gutoragura udukwi,hanyuma ukahabura inkwi zo kujya gutekesha,bisobanura yuko ari nta masengesho muzakorana nabo kuko bitari muri gahunda y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Naho ziriya nka za frezone wabonye zari ziyobowe nuriya mugabo ufite umugore,nabadayimoni bakorera muri we,ikindi kandi umugore we aramutse akubonye kubera impano wahawe n’Uhoraho Nyiringabo,yakurwanya cyane kubera kugutinya ko wabatwarira abakiriya babo (Christians) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abantu benshi bafite ubukwe mu minsi ya vuba (ariko babwirwa gusengera ubwo bukwe bakanga)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore abantu bafite ubukwe ariko banze kubusengera ngo bugende neza,ubwo rero banze kubusengera buzataha nabi cyane kandi bazababara cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo «ijwi ry’Urangurura mu butayu ubwo badashaka gusenga ngo Uwiteka azitambike muri ubwo bukwe bucyuzwe mu mahoro,bihorere kuko barimo kwihima bibwira ko ngo barimo guhima Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga»
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,amasengesho bashaka gusenga anyuranye nayo Uwiteka Imana Nyiringabo ashaka ko basnega,bo barashaka gusenga bahagarika intambara,naho Uwiteka we,agashaka ko basenga basaba kurindwa nawe.Ibyo rero nibyo badaakozwa cyangwa badashaka barimo kuvuga ngo izabe tuzapfe ubwo Uhoraho niko azaba yabiteganije uko niko Uhoraho Nyiirngabo abanegura kandi ni uko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,nawe rero ntiwirwe ubasengera kuko gusengera umuntu mutarikumwe mu nzira imwe,ari nta cyo byabamarira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ubugambanyi bukomeye burimo gukorerwa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,mbona bacagagura inyama (Betrayal) barimo bazigabana ngo buri umwe afate ize maze bajye kwiyokereza ku cyokezo.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore barimo kugambanira umwana w’umuntu,bibwira ko bazahirwa,nyamara barimo gushing umuhunda ku kirenge ubanza bitazabahira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cya Abakaludaya (Tanzania) habayo inzara ikomeye cyane,maze ibicuruzwa byose bizamuka mubiciro ku buryo guhaha kwabaye ukumugabo ugasiba undi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore icyo gihugu kubera gukiranirwa gukomeye kwigaruriye igihugu cyose cyuzuyemo inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’Abarozi,birirwa bakora ibyaha byindengakamere none umujinya w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ubaciriyeho iteka uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane maze ndabwirwa ngo«kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,dore ngiye kubateza inzara kugirango umwidegembyo bari bafite ugabanuke»kandi ubahe numero yubutabera bw’ubucamanza bw’Uhoraho ko batsinzwe nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.bahabwa Nº0279/0003/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivtegetse.
18 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona RUSAKE ihagaze ku kaguru kamwe,maze mbona haje ukuboko gufasha umukasi munini wawundi ujya uca ibyatsi byubakiye kurugo cyangwa indabyo (flowers) uwo mukasi uhita ucamo kabiri akaguru ka RUSAKE (umudayimoni) w’umuterekerano.
Ibonye ko iciwe akaguru kamwe kuko akandi yari yakazamuye iragahisha kugirango yerekane ko ifite akaguru kamwe,imanura akakabiri ngo ishobore guhagarara maze nako wa mukasi uragaruka ugacamo kabiri nako karacika maze RUSAKE isigara idafite akaguru nakamwe ihinduka ikimuga ntiyaba igishobora kugenda.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,umudayimoni warwanyaga gahunda zawe zose amaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Nerekwa njya gufata urugendo ariko imodoka yagombaga kuntwara iransiga njya aho nari naguze ticket nsanga na bag yanjye nayo bayibye,maze ndabwirwa ngo «gahunda ugiyemo ntabwo zihita zitungana ariko zaraza gutungana hanyuma kuko uko wabitekerezaga atariko biribugende niko Uwiteka Nyiringabo abivuga»
Nerekwa njya muri office bashinzwe gufasha abanyamakuru maze umugore nahasanze ambaza card yanjye ya kazi,ndayimuha igaragaza ko nd’umunyamakuru maze arayifata ayishyira mu kanwa yose arayirya arayimira maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,gahunda ugiyemo ziratungana ku nshuro ya kabiri uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
19 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona barimo kubaga inka (umudayimoni) maze bagabana inyama (ubugambanyi) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu dore ubugambanyi bukomeye burimo kugukorerwa ubwo bugambanyi ukwiye kubuciraho iteka.Bahabwa Nº0280/0003/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagara bahagurukiye guhiga Umuhanuzi,maze babonye ko bamubuze,bajya gushaka wa mugore nasengeye Uwiteka akamuha umwana witwa Mwubahamana Rachel kugirango bamuhe intonorano maze abafashe guhiga Umuhanuzi,ariko mu gihe bakiri murizo gahunda,haba haje za magigiri zo mu gihuhu cy’ibabyloni ziza gufata uwo mugore ngo zimutware zijye kumubaza uko akorana n’Abagara mu kugigira igihugu cyacu cy’ibabyloni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga..
nccleon@gmail.com


















