HomeNewsAbigize kuba abacika cumu kandi ataribo,bafite amahirwe yo kuba abacika cumu nyuma...

Abigize kuba abacika cumu kandi ataribo,bafite amahirwe yo kuba abacika cumu nyuma y’umwakagara

1 feb, 2019 njyanwa mu iyerekwa  mu butayu bwo mu mjyaruguru y’ubutayu bugufiya munsi y’umusozi wubatsweho ishuri ryo kwigisha ubwoko bwa abatutsi,mbona abagabo barebare cyane bakomoka mu nzu y’Abashambo bamanurwa muri ubwo butayu aho bajyanywe kujya kwigishwa  kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

 

Nerekwa abagore(abarozi kazi)bateranira mu nzu y’Abashingwe aho bari bahamagariwe kuza mu birori bikomeye cyane bari bateguriwe ibigori byokeje byiza binini cyane ubona ko byateranywe ni mborera mvaruganda.Mbona ko babiteguriwe hamwe ni nzoga yo kunywa isharira bikunze kwita umushari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abo ubonye kandi weretswe ni nkozi z’ibibi ziteraniye hamwe Uwiteka agiye kuzisukaho umujinya we kubera gukiranirwa gukomeye cyane kwagaragaye hagati muribo kandi uko gukiranirwa bakumaranye imyaka myinshi cyane banze kwihana Uhoraho yategereje ko bihana ahubwo bakarushaho kugenda bakomeza gukiranirwa ari nako babyigisha abana babo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Niyompamvu Uwiteka yabategeye muburiganya bwabo akabareka bagakomeza gukora ibyo gukiranirwa,kandi wabonyemo na bana batoya abahungu na bakobwa bariya bigishijwe kunyura mu muriro no kuraguza izuba n’inyenyeri hamwe nibicu ndetse bakaramya wa mugore witwa Jezebel wihinduye Umwami kazi wo mu ijuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Biriya bigori wabonye, n’ibyago bikomeye cyane kandi byihuse vuba cyane bimanukiye inzu y’abashingwe yateranirijwemo imiryango yose yaranzwe no gukiranirwa harimo: Abashambo,abashingwe,abega,abasinga, kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama mbisi(bisobanura amagambo y’ubugambanyi)zilimo zitegurwa ngo zishyirwe ku cyokezo.

Nongera kubona inkoko yitwa rusake(guterekerera urugimbu)ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,biriya ubonye ni za nkozi z’ibibi zigiye kuguterekerera zibaza imandwa zabo ngo zibakize ibyago wabahanuyeho bikomeye bigiye kugwira gakondo ya bakiranutsi uko niiko Uwiteka abivuga.

Babwiye imandwa zabo ngo zigarure ibyo byago kuri wowe wabahanuriye ibyo byago ariko bo bibaveho nyamara barasa nabashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

2 February 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umuryango uharanira inyungu z’abacika cumu wahindutse umuryango wa abega bakoreramo ibyo gukiranirwa witwa FARG igihe cyawo cyo guharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu w’1994 kirangiye!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bafashe ibihumbi 14,000 by’abiyitirira abacika cumu rya genocide yabaye 1994 muri gakondo ya bakiranutsi akaba aribo bagiye gusoza umwaka wa nyuma wo gufasha abacitse ku icumu nyamara muri abo bose nta mucika cumu ugisigayemo ahubwo bose nabakomoka mu miryango yabishoboye b’inkoma mashyi z’abega uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu abihinduye abacika cumu ataribo bafite amahirwe kuzaba abacika cumu mu ntambarra igiye gukuraho Umwakagara igiye gukuraho ubutegetsi bwe,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona abo banyeshuri bose bo mu bwoko bw’abatutsi bihinduye abacika cumu kandi ataribo,bahabwa amahirwe yo kuzamuka umusozi wubakiwe abatutsi kwigishwa kuba Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari nta muvundo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kumunsi wa [6] wamasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana yo mu ijuru,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu rambura amaso yawe maze urebe imbere yawe nkwereke ibihishwe amaso ya bana b’abantu.

Nerekwa imbaraga zo mu bwoko bw’Abakonikoni (Power Magic) zari zohererejwe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha zirangira mu bice [3],igice cya mbere cyarazamutse kigeze mukirere kigicika intege zisubira hasi.

Igice cya kabiri nacyo kirazamuka kigeze aho imbaraga za mbere zagarukiye nacyo gisubizwa hasi.Igice cya gatatu ari nacyo cya nyuma nacyo kirazamuka kigarukira munsi yahoo izambere nizakabiri zagarukiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Izo mbaraga zihabwa file Nº0254/0002/0019 bacirwaho iteka hamwe n’imbaraga zabo kugirango imikorere yabo yo kuroga no guhumanya abantu b’Imana icirweho iteka rya burundu ntizongere kugira icyo yabasha gukora kubuzima bwa abantu uko niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo umwe anzanira isekurume y’ihene(umwuka w’ikinyoma)ngo nyice umutwe nyibage,aragenda ajya kuzana niyakabiri nayo ngo nyikorere uko nakoze iyambere.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,imyuka [2] y’ikinyoma cya abega iciiweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha w’ibice [2];igice kimwe cyari giturutse muri gakondo ya bakiranutsi,naho ikindi nacyo cyari giturutse kumugabane w’Uburayi,iyo migisha yari yoherejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ngo Umuhanuzi akomeze imilimo ye nk’uko bisanzwe kuko habayeho inzitizi n’imbogamizi by’inkozi z’ikibi zari zafunze inzira zose na mayira mukirere cyose cy’ibabyloni.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo ninsenge amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana ariko sinasobanurirwa iminsi nzamara muri ayo masengesho,gusa nkomeze kwizera no gutegereze icyo ijuru rizavuga kugirango ndangize ayo masengesho(Prayer And Fasting)uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi z’abagore zongera kwishyira hamwe ziteranijwe no gushaka uko zakongera guhumanya Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kuko ibyo zakoze mbere batazihiriye imigambi yabo yaburijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,komeza amasengesho kuko za nkozi z’ibibi zagiye kwitambika ngo umugisha Uwiteka yohereje ntukugereho,kandi unahite uziciraho iteka rya burundu ubahe numero y’ubutabera y’urubanz arwabo.Bahabwa Nº 0255/0002/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,itegereze imbere yawe maze umbwire icyo ubonye.

Nditegereza mbona abagabo [2]; bahagararanye,umwe yarapfumuye amatwi,ariko nta amaherena yari yambayeho(earings)kandi amatwi ye,yarapfumuyeho utwenge [2] kubgutwi kumwe.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambaza riti,bariya bagabo ubonye ubona baremye kimwe?Ndasubiza nti oya nyagasani.

Nuko rero kora umurimo wawe wahamagariwe gukora,ubacireho iteka kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa File number Nº0256/0002/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Nerekwa ndi muri matatu(imodoka zitwara abagenzi)tugeze imbere dusanga inzira yangiritse mvamo ngenda na maguru,ndazamuka nyura hagati murutoki rukoreye neza(umurimo w’Imana)mpura nutubwana dutoya tumanuka tujya aho mvuye ndaduhunga(ubusambanyi)ndikomereza muri gahunda naringiyemo maze ndabwirwa ngo,dore ubuhehesi buraje ariko murabisikana uzamuka nabwo bumanuka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mpagarariye isoko ry’ubucuruzi abantu bacurirazamo,ariko iryo soko (market) nta bwo ryali ryubatse neza nk’amasoko agezweho.

Nabonaga mpagarariye abubatsi barimo na bazungu,kandi iryo soko ryali ryubatse kumurwa mukuru w’Ishushani mu gihugu cy’ibabyloni.Mbona ko noneho abahawe isoko(tender)bafite ibikoresho byinshi cyane byo kubaka iryo guririro kandi bazaryubaka neza cyane nk’uko bikwiye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ibyo ubigire ubwiru kuko umwanzi ahora arekereje ashaka kumenya ibyo wahanuye kugirango abone uko arwanya umurimo w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore ufite abana [2] akoresha ibirori bikomeye cyane,mbona ko ahamagaye Umuhanuzi ngo aze mu birori byabo atujyana muri hotel tuhafata amafunguro meza kandi aryoshye cyane kubw’ibitangaza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yari yamukoreye kugirango anezeze umutima we uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Iri yerekwa ryongera kunzaho kandi ubugira kabiri,na none mbona ibyo nari nabonye mbere,ariko hotel yo yari yahindutse mbona tugiye muyindi dukomeza ibyishimo twari turimo twishimira imirimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi yakora abashyitsi badasanzwe,maze abakiriza VINO itukura kugirango barusheho kwishimira mu Mwami Imana yabakiranutsi kuko uko ari ko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yari yabitegetse uko niko Uwiteka abivuga.

 nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments