18 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo[2];umwe yarafite umucanga,naho undi yarafite ubutaka.Uwarufite ubutaka,nta mucanga yarafite uwo bakoresha bubaka inzu,kandi uwarufite umucanga nawe nta butaka yarafite,kuburyo umucanga we wonyine ari nta cyo washoboraga kuba wamumarira kuko byari bigoye yuko yawubakaho inzu,kandi bidashobka.
Wa mugabo utarufite umucanga ariko akaba yarafite ubutaka,ajya kwiguriza umucanga kuri wa mugabo ufite umucanga,undi aramuguriza,ntiyamwishyura,arongera kandi asubirayo amusaba ko yongera kumuguriza agenda atawishyuye.Undi aramwihorera,hanyuma na wa mucanga nawo uza gushira,ariko yanga kwishyura wa mugabo warufite umucanga nawe aramwihorera.
Hanyuma cyera kabaye mu isi ya bazima,haje kuza Umuhanuzi warutegerejwe cyane na matsiko menshi cyane,araza abanza kunyura kuri wa mugabo warenganijwe ucuruza umucanga ariko ntiyishyurwe kandi ariyo gakondo ye yahaweho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yo mu ijuru.
Umuhanuzi araza asengera wa mucanga maze uhindukamo umugisha w’ibyo kurya byitwa «MACRON cyangwa spaghetti » maze nawe aba umunyamugisha.Wa mugabo ufite ubutaka abonye ko,mugenzi we abaye umunyamugisha,yifuza yuko yamwishyura kandi bakaba inshuti.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ubwire abatavuga rumwe n’Umwakagara uti,mbese ushobora kubaka inzu yawe udafite ubutaka cyangwa umucanga?Niba bidashoboka ninako namwe mutishyize hamwe ari nta cyo mushobora kugeraho,ariko nimwikwishyira hamwe ngo mufatanye muzabasha gukuraho Umwakagara vuba cyane kubera gukorera hamwe.
Kuko bidashobka yuko mugira icyo mugeraho mudakoreye hamwe ngo mwubake inzu imwe,mudafite umucanga cyangwa ngo ufite umucanga ngo yubuke inzu ahatari ubutaka?Cyangwa ngo ufite ubutaka ngo yubake inzu adafite umucanga Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Burya iyo haje ugutera ingabo mu bitugu,uba ubonye umugisha,naho kuba wenyine usa ni nkeho,maze abagusuzugururaga kubera yuko udafite imbaraga,iyo babonye utewe ingabo mu bitugu nta bwo bongera kugusuzugura ahubwo barakubaha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ese umugabo ashobora kubaka urugo wenyine,cyangwa umugore yahindukamo umugabo kandi ar’umugore?Uko niko namwe mudashobora guhabwa gakondo ya bakiranutsi igihe cyose muzaba mutari mwishyira hamwe ngo bimenyekane yuko musenyera umugozi umwe,nta bwo bizashoboka yuko muhabwa umugisha ahubwo muzarushaho kuba mu muvumo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Evangelical Restoration Church y’iGisenyi icikamo ibice [2];mbona bavamo bajya gushinga idini ryabo kuruhande.Ariko nubwo nabo bari bavuyemo,nta cyo barushaga aho bari bavuye banengaga.
Mbona inzira zigana kurizo nsengero uko ari ebyeri,abahoze muri ERC nabo bandi bihaguye bakajya kwishingira akadini kabo kubera kwanga igitugu cy’Abega bayobora iryo dini bavuyemo.
Izo nzira zombi abakiristu banyuragamo bajya gusengera muri ayo madini zose zari inzira zibishanga bivanzemo nibyondo(bisobanura gukiranirwa gukomeye cyane)dore ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yagiye kenshi akomeza gutunga agatoki iryo dini ryo ku Gisenyi ryuzuyemo ubugambanyi n’ubusambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona ko abasohotse bakajya kwishingira akadini kabo,bahura nibibazo bikomeye cyane kuko ERC yahise ibagambanira kubutegetsi bwabo bw’Abega buriho muri gakondo ya bakiranutsi buyobowe n’Abega b’Abakagara kene «RUTAGAMBWA RWA KAGARA» uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yanjye abivuga.
Mbona hakurya yahoo bashinze ako kadini haterwa ibigori byinshi cyane kandi byahise bikura vuba vuba,(bisobanura ibigeragezo) Hodari wayoboraga abaririmbyi numwe mu bagambaniye abasohotse muri Evangelical Restoration Church kuko ar’umwega wo kwa rwakagara uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abasengera muri Evangelical Restoration Church yuko Hodari ari magigiri w’ingoma ya abega kandi arabihemberwa kandi akongera akaba magigiri wa ERC uzi ubwengwe amwirinde uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi wongere uburire abasengera muri ERC bose yuko iryo dini ryamaze kuyoba nta bwo rikigendera mu nzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko bamaze kwivanga n’isi cyane ndetse dore ibyago,akaga,amakuba bitegereje abo bose bahasengera kuko biturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Abazahaguma bose gusenga kwabo nta bwo gushobora kuzagera mu ijuru imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Havumwe abo bose bazasuzugura umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo uvugira mukanwa k’Umuhanuzi,kuko azaba asuzuguye ijambo ry’Uhoraho Nyiribihe byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Nuko rero abagiye gusohoka muramenye ntimuhirahire mushinga urundi rusengero,ahubwo mushake izindi nsengero mujyamo cyangwa muhitemo kwigumira murugo kugirango mwirinde ubugambanyi bw’Abega bagiye kubagambanira mu gihe kibi nk’iki,uko niko Uhoraho Nyiringabo abagira inama kandi ni uko abivuga.
Nerekwa Umuhanuzi yica umudayimoni warutegereje abagiye gusohoka muri Evangelical Restoration Church kugirango abateze akaga na makuba nibyago bitagira ingano,mbona kandi abandi badayimoni [2] bakomeye aribo bajyenywe muri iryo sayo ry’ibyondo byari muri icyo gishanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa yemera gukorana n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore noneho Rwara Rwumugara yemere kuziguruka aho agiye kwemera gukorana n’ubwami bw’uRwanda bagakuraho ingoma y’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
19 jan,2019 njyanwa mu iyerekwa mu mfuruka z’ubutayu bugufiya ahagana ikasikazi mbona mperekeje umugore tuzamuka umusozi,narimfite ibiceri(coins)bibiri,kimwe cyari ifeza ivanze nizahabu,naho ikindi cyari izahabu gusa gusa bakunze kwita (LUPIA) maze wa mugore ansaba ko namuha bya biceri byombi(coins)maze muha kimwe gusa kitari (LUPIA) ariko yashakaga icyo kindi ntamuhaye mubwira ko nzakimuha ubutaha.
Ubwo nongera gusubira inyuma manuka umusozi,ariko nari muri matatu(minbus)ubwo yatumanuye umusozi,ariko tugeze ahamanuka cyane ubwo abantu bavamo nanjye mvamo ariko nifatira ku byuma kugirango nyinaganikeho imanukane kugera munsi y’umusozi.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umusozi umazeho igihe uwumanutseho kuko igihe cyawo cyasohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo hirya yanjye mpabona umuririmbyi Uwimana Aime agiye gusohora indirimbo nshya,ariko mbona abanza kwirukanka atambika mu butayu bw’umurambararo uko ari burebure cyane agende anyura munsi yibiti biteye mu butayu.
Ndabwirwa ngo”dore uwo muririmbyi ugiye gusohora indirimbo agiye guhura n’ubutayu butazamwohera kugirango indirimbo ze zijye ahagaragara kuko ubutayu bubaye burebure uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona zuba agabanya urumuli rwe rutaka nk’uko rwali rusanzwe rwaka,urumuli rwe rugenda rucyendera kugeza ubwo rwageze aho ruhindukamo buji (candles) usibyeko zari buji zidasanzwe kuko urumuli rw’izo buji rwaraboneshaga cyane kurusha imuri zisanzwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Kwezi nawe ari hagati mu bicu,mbona kugenda kuva ahagaragara kugenda kwinjira mubicu byari bikuzengurutse kandi kwagendaga gahoro gahoro kugeza igihe kwageza aho kuzimira ntikwaba kukiboneka ahubwo hasigara haboneka ibicu gusa byonyine uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abari muri gakondo ya bakiranutsi ubabwire uti,icyo nicyo kimenyetso cyo kuvaho ku ingoma y’Abega,uzabibona bibaye azamenye yuko urugiye cyera ruhinyuza intwali uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’Abega zikora umugambi muremure cyane wo kugigira Umuhanuzi,mbona bashakisha umwana wo mu nzu,ushobora gukoreshwa kugigira Umuhanuzi kugeza ageze mu biganza by’abanzi bijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzabo kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abagiye gukoreshwa kugambanira umwana w’umuntu,ubabwire uti,ibyari kubabera byiza ni uko mutari kubaho mu isi yabazima kuko muciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa Nº0244/0001/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Mbona haje abagabo [2] n’umugore umwe baza gushaka Umuhanuzi,ariko nta bwo bari bamuzi neza,kuko yahindutse uko yasaga atariko agisa,abanyuraho barimo babazanya uko bamubona maze kuko bari bazi neza yuko ari muriyo hotel bari bajemo kuko bari barangiwe yuko ariho aherereye bisanga abanyuzeho bamwirukaho maze yambikwa amababa (spiritual wings) araguruka agera ahantu hatuye abahutu nabo bari bahawe gahunda yo kumugota guta ngo bamuce igihanga ariko Umuhanuzi abacika bamureba basigara babaye cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma wigabanijemo amatsinda [2] uturuka mu gihugu cy’UBUPERESI kiyoborwa n’umwana w’UMUSITA,uwo mwuka Umuhanuzi yari awuri inyuma.
Uraza ugeze ku nkiko za gakondo ya bakiranutsi uhagarara aho ngaho,utegereza gahunda yabatavuga rumwe n’Umwakagara kugirango ubinjiremo ubavangire ukoresheje Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ntimwishimire yuko Rwara Rwumugara aje abagana,kuko nubwo aje inyuma ye hari umwuka w’ikinyoma n’uburinya uje umurikiye kugirango ubariganye nukuba maso cyane kugirango atabariganya kuko badafite icyo bakora nicyo bareka bakaba badashobora gutangiza urugamba rwo gukuraho Umwakagara mudafatanije kuko amahanga ari ryo tegeko yatanze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwitegereza mbona munsi ya gakondo ya bakiranutsi mu gikombe cyo kwerekerwamo,huzuyemo amazi habaye igishanga,kandi iruhande rwa gakondo ya bakiranutsi hari gakondo y’ubwami bw’uRwanda mbona haturukamo imodoka y’ivatiri imanuka muri cya gishanga yihuta isa naho hari icyo ihunze cyangwa hariho ikiyirukankanye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi mbona hirya gato muri gakondo ya bakiranutsi abega bongeye gukoresha umwana wo mu nzu,ariko ufitanye isano na maraso ya abega,mbona zanamo imyuka yo kurwanya umugambi w’Uwiteka Nyiringabo kugirango gakondo ikurwe mu maboko ya beneyo,ikomeze kuba mu maboko ya bana b’abega.
Ariko mbona haje Umuhanuzi arwana niyo myuka mibi,maze ihugira mu gihugu cy’Ubuperesi maze gakondo ya bakiranutsi isigara mu maboko y’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga kandi ni uko abitegetse.
Mbona Umuhanuzi afata ya myuka yaturutse mu gihugu cy’Ubuperesi izanywe no kuyobya cyangwa kuriganya abaharanira gakondo ya bakiranutsi ko isubira mu maboko y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona iyo myuka mibi iyobya Umuhanuzi ayijyana kumusozi wubakiwe abatutsi bo mu nzu y’Abega hamwe ni nkoma mashyi nabasangirangendo babo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
20 jan,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abega bashakisha insore nsore zo gukoresha mu gihiga Umuhanuzi kugirango bamuce igihanga,mbona zihagaze kumuhanda mu nzira nyabagendwa barimo gucuruza inyama(ubugambanyi)bategereje yuko Umuhanuzi aza kubagurira.
Kera kabaye araza kugirango abagurire ariko bamaze kumubona batangira kwibuyenza bikoza hirya no hino,baramubwira bati,tuve hano kumuhanda wa kaburimbo twigire harya gato maze tukugurishe inyama(tukugambanire)maze arabakurikira ariko bageze imbere gatoya imbaraga zabo ziyoyorwa ni mbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Mbona ko umugambi wabo uburijwemo bava aho ngaho bajya gushaka abayobozo bo mu gihugu cy’ibabylon babaha intonorano ngo bakore ibishoboka byose bate muri yombi Umuhanuzi,ariko abayobozi birira intonorano barangije barituramira baryumaho ntibagira icyo bakora maze Umwakagara akorwa nisoni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com















































