
Jan 1, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona mbona mu bakuru b’ibihugu b’abategetsi bo mu muryango wa EAC,atanga agashimwe k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha (prize) kamara imyaka [4] kandi uwagahawe agahemberwa iyo myaka uko ari inne.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ikamyo nini cyane yikoreye ibiribwa (ibyokurya) mbona ko ibizaniye Umuhanuzi kugirango akuremo ibye; hanyuma ibone gukomeza urugendo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umugisha mwinshi cyane urahe kandi niwowe uziye nkuko Uwiteka yabivuze kugirango ukomeze imilimo idahagarara uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bafata inka bayicagaguramo ibicebice by’inyama.Mbona bagerakiranije izo nyama aho bari bazishyize,kugirango batangire kuzigabanya abo bazigeneye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubugambanyi buraje kandi niwowe buziye,kuko za mbangamatwi za abega zilimo gutegura ibitero bikomeye nyuma yo gutsindwa bikabaje nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona akamodoka gateye ukuntu,gasa naho kavuye muri garage gutunganywa,ariko ntabwo kari gatwikiriye hejuru,kari ako mu bwoko bw’Ijeep,kari gafite imyanya [3] gusa uwa drive,nabandi babiri bari bicaye imbere.
Baraza basanga Umuhanuzi ku nkombe z’inyanja aho yarari gufata akayaga,maze bamusaba kuza bakicarana muri ako kamodoka ka jeep.
Mbona ko biyegeranije ngo berekane yuko hari umwanya wanjye bari banteguriye,ariko mbona Umuhanuzi yanga kwinjira muri iyo jeep,babonye ko yanze barikomereza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hariho abanyapolitike bo mu bwoko bwa republike bazifuza ko bakorana nawe,ariko ntabwo bizakunda kuko udafite umwanya muribo. ibyo bazakubwira byose bizaba ari amayeri yo gushaka kuriganya ntuzabyemere niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,muri uku kwezi kwa mutarama 2019,Uhoraho agiye gukora ibikomeye cyane bizatangaza ubugingo bwawe kuko mu minsi [14] utazabura kubona ikimenyetso cy’ibyo umwuka w’Uhoraho aavuganye nawe niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa havuka undi mwuka mushya w’inzika y’inzigo,mbona ko uhagurukiye Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha wifatanije na wa wundi usanzwe urwanya ijambo ry’ubuhanuzi ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ariko nubwo waruhagurutse ntiwabuze gukorwa nisoni uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka umugore witwa “ARAKAZA PHILMENE FIFI”kuko yagaragaje uburiganya no gukiranirwa mu gihe bitari bikwiye.

Kandi aneguriza izuru ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ahabwa Nº 0237/0001/0019 yo gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana uko niko Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zikorera Umwakagara zirimo zitegura gahunda yo gucika Umwakagara kugirango intambara igiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi itazahabasanga izabe baraze kwigendera batazafatwa hanyuma y’intambara bagafungwa niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa za magigiri zakoreraga Uganda zitamenyekanye ngo zifatwe zifungwe, zirimo uwitwa Claude w’umunyaGitarama,zigaruka muri gakondo ya bakiranutsi zitinya ko zizagerwaho zikamenyekana zigashyirwa mu nzu y’imbohe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ziraza zigeze mu murwa mukuru zisanga zaratakaye umurwa umaze gutera imbere cyane biba ngombwa yuko zisubira ku ivuko aho zikomoka kugirango zibone uko zisuganya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ahamagaza abakonikoni bose hamwe nabapfumu bakorera muri Gitarama,kugirango baze babaze urugimbu bamuhe intsinzi y’intambara imwugarije igiye kumukura ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abashumba bamadini bahagaritse umutima kubw’intambara yahanuwe n’umwuka w’Uhoraho avugiye mukanwa k’abahanuzi,maze mbona babuze ayo banywa nayo bacira,kubera yuko bagenje uko bidakwiriye mbona bafite ubwoba bwinshi kubera business zabo zigiye gusenyuka bakerekera iyubuhunzi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amadini [2] yifuza kuvugana n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo bamusabe ahagarike intambara kuko ari we wayihanuye akaba anafite ububasha bwo kuyiharika ariko kumugeraho bibabera ingorabahizi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka amanura inkota iturutse mu gihugu cy’Isamariya iragenda isonga abatuye muri gakondo ya bakiranutsi bavuza induru nyinshi cyane kugirango hagire uwabatabara ariko habura numwe wabagirira impuhwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndyamye hejuru y’inyanja kandi niturije cyane.Mbona undi mugabo uri hejuru yiyo Nyanja washakaga kunyibiza mu mazi hasi kumucanga kugirango ancireho iteka.

Ariko akabigerageza bikamunanira kandi nyamara nari muri imbere ku buryo yamfata akangirira icyo ashaka.Ariko hagati yanjye nawe hari imbaraga zitagaragara zimubuzaga kunsingira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,gakondo yawe wahawe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,bashatse kuyisenya ngo iveho burundu ariko kugeza magingo aya,byabananiye nta bwo bari babasha gusohoza imigambi yabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukeneye gukora amasengesho kandi kuko inkozi z’ikibi ziguhagurukiye ngo zikugirire nabi,nuko rero cana umuriro kugirango bawote bumve ubwiza bwo kugirira nabi umuntu w’Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkiko za gakondo ya bakiranutsi zirinzwe n’ingabo za mahanga,mbona ingabo za abega zigaruka muri gakondo ya bakiranutsi zishyizwe mu mifuka nk’aho ari imizigo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ingabo za abega zigiye kwirukanwa muri gakondo ya bakiranutsi.
Zikazagaruka zihishe mifuka ishyirwamo ibicuruzwa kugirango zidafatwa zigafungwa bazakoresha amayeri menshi bibwira yuko aribo bayazi bonyine ariko bazajya bamara kwinjira mu gihugu batabwe muri yombi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com





