
Polisi mu gihugu cy’Ubufaransa yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugirango itatanye abari mu myigaragambyo hanze y’ingoro y’umukuru w’igihugu.Abigaragambya baramagana gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuzamura ibiciro ku bikomoka kuri peteroli.
Laurent Nunez, wungirije ministiri w’umutekano mu gihugu yavuze ko imyigaragambyo yo kuri uyu wa gatandatu yitabiriwe n’abantu barenga 8,000 mu mujyi wa Paris. Yemeje kandi ko benshi muri bo batawe muri yombi.
Iki ni icyumweru cya kane igihugu cy’Ubufaransa kimaze
cyugarijwe n’imyigaragambyo yiganjemo urugomo rudasanzwe. Agatsiko
k’insoresore ziyise “Gilets jaunes” zitsimbaraye ku mahame
y’ubutagondwa, zirirwa mu mihanda zihutaza ibyo zihuye na byo byose.
Amaduka
n’ahantu ba mukerarugendo bakunze gusura harimo umunara wa Eiffel
hafunzwe mbere yuko iyo myigaragambyo iba. Abapolisi bagera ku 89,000
nibo boherejwe hirya no hino mu gihugu kugirango bahangane nabo
bigaragambya.
Perezida Macron yifuje kuzamura imisoro kuri
peterori na mazutu byangiza ikirere, hakimakazwa umuco wo gukoresha
ibikomoka ku ngufu bitangiza ikirere.
Ku rubuga rwa Twitter, Perezida
Donald Trump yanditse ko imyigaragambyo mu Bufaransa ari ikimenyetso
cy’uko amasezerano y’I Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe atarimo
gukurikizwa neza mu mujyi wa Paris.
Abantu bane bamaze kwitaba Imana,
ababarirwa mu majana barakomeretse, amaduka yaracujwe, n’ibirango
by’umurage na byo birasenywa.
Paris ni umujyi wakundaga gusurwa na ba
mukerarugendo benshi mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ariko kuri ubu
umubare w’abiteguraga kuhajya wagabanutse cyane.





